Amatangazo
(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agategenyo mu gihe cy’iminsi 30 Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique.
Kigali, kuwa 10 Mata 2013. Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro wo kurekura cyangwa gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique ku birego bahimbiwe n’ubushinjacyaha ubwo bahohoterwaga n’abapolisi bazira kuba bari baje kumva urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza. Urwo rubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku munsi […]
(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi n'Ihuriro RNC twifatanije n'Abanyarwanda bose mu cyunamo
Kuwa 07 Mata 2013 Ku nshuro ya 19, Abanyarwanda twese turazirikana abacu baguye mw’itsembabwoko ryo muri 1994. Ayo mahano yataye igihugu mu cyunamo, yababaje n’isi yose ndetse n’isura y’umunyarwanda irangirika bikomeye ku isi yose. Imyaka 19 irashize, igihugu kiva amaraso cyarabuze ubuyobozi buhumuriza abenegihugu bose, nta vangura , kugira ngo bizere ko amahano yabaye atazongera […]
(Kinyarwanda) Ubutumire: Twibuke abacu bazize jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara
Biramenyerewe ko ukwezi kwa kane ku Banyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga ari ibihe byo kwibuka génocide yabereye mu gihugu cyacu muri 1994. Nk’uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKINGI no mw’Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda. Buri munyarwanda wahekuwe n’ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro […]
Rwanda: La mauvaise gouvernance du Front Patriotique Rwandais est à l’origine des détournements des biens publics et des exactions perpétrées contre la population rwandaise.
Kigali, le 21 février 2013. Le Parti FDU-INKINGI est préoccupé par la mauvaise gouvernance du régime du Front Patriotique Rwandais qui ne fait que piller les biens publics, terroriser la population et la priver de ses droits reconnus par la loi. Depuis 2010 jusqu’à ce jour, l’inspecteur des Finances publiques a rédigé des rapports faisant […]
(Kinyarwanda) Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n’abasirikari none yaburiwe irengero.
Kigali, kuwa 16 Mutarama 2013 Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Nyanza, akagali ka Higiro, umudugudu w’ Uruvugizo haravugwa inkuru y’ishimutwa ry’umusore w’imyaka 27 witwa Kabirikagwe Jean Paul bakunda kwita Rukara, washimuswe n’abasirikari bakorera muri uwo murenge bafite inkambi mu ishyamba rya paruwasi ya Higiro. Icyi gikorwa ngo kikaba cyarabaye tariki ya 4 Mutarama […]
(Kinyarwanda) RWANDA : UMUNSI WA 51 WA KAMARAMPAKA.
Kigali, ku wa 25 Nzeri 2012. BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA, Ku nshuro ya 51 turibuka umunsi wa Kamarampaka, igihe Abanyarwanda bakemuraga impaka ku kibazo cy’ubwami na Repubulika. Bahisemo Repubulika, ishingiye ku kwishyira ukizana. Nyuma y’iyo myaka, turacyayirimo ariko amahame y’ukwishyira ukizana na demokrasi byagiye nka Nyomberi. Icyo tuzirikana cyane uyu munsi ni ubwitange budasanzwe bw’Abanyarwanda b’icyo […]
(Kinyarwanda) Rwanda : Agaciro Development Fund ni nk'ikirondwe kinyunyuza abaturage.
Kigali ku wa 06 Nzeli 2012 Nyuma y’uko ibihugu byinshi (Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Suwedi, Ubuholandi, ndetse na Banki y’Afurika iharanira amajyambere) byabaye bihagaritse inkunga byageneraga u Rwanda kubera ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye umutwe M23 uteza umutekano muke muri Kongo, iha uwo mutwe abasirikare, imyitozo n’ibikoresho by’intambara binyuranye, Perezida […]
(Kinyarwanda) RWANDA : TURATABARIZA ABAFUNGWA MU BURYO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO
Kigali, kuwa 20 Kanama 2012 Ku wa 28 Nyakanga 2012 uwitwa YUMVIHOZE Celestin wo mu Mudugudu w’Ituze (Akagali ka Kamukina, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo) mu mugi wa Kigali yafashwe n’inzego z’Umudugudu atuyemo azizwa ko “atagiye mu muganda ngo ahubwo akinywera inzoga”. Yajyanywe kuri polisi ya Remera ariko aza kurekurwa kuri uwo mugoroba. Umuyobozi […]
(Kinyarwanda) Nta serivisi nziza ishobora guhabwa umuturage mu gihe yimwe ijambo haba mu miyoborere y’igihugu cye ndetse no mubyemezo bimufatirwa.
Kigali kuwa 31 Mutarama 2012. Tariki ya 31 Mutarama 2012 Guverinoma y’u Rwanda yashoje igihe yari yise icy’imiyoborere myiza inajyanye no gutanga serivisi nziza, ikaba ndetse yari yashyizeho insanganyamatsiko igira iti “Gutanga serivisi nziza niryo shingiro ry’amajyambere”. Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga iryo menyekanishabikorwa “ryo gutanga serivisi nziza” rishingiye ku kinyoma kuko bidashoboka ko waha abaturage serivisi nziza […]