Amatangazo

by zyansaeed615gm… novembre 14, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… novembre 5, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, umuyobozi wa FDU mu mugi wa Kigali, yazimiye

Kigali, kuwa 04 Ugushyingo 2013. Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali, yavuye iwe kuwa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2013 mu ma saha ya mu gitondo . Kuva icyo gihe umuryango we nturongera kumuca iryera. Igiteye impungenge kurushaho ni uko uretse kutagaruka mu rugo na telefone ye igendanwa atayitaba. Umuryango we […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… septembre 28, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri arashima igikorwa cy’abanyeshuri n’abashoferi cyo kwibutsa inzego z’ubuyobozi bw’igihugu inshingano zazo.

Kigali, kuwa 26 Nzeli 2013. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeli 2013 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwafashe icyemezo cyo kurekura abanyeshuri n’abashoferi bari bafashwe na polisi y’igihugu kuwa 17 Nzeli 2013 ibashinja gukora imyigaragambyo itemewe. Ifatwa n’ifungwa by’aba banyeshuri ndetse n’aba bashoferi byaranzwe n’ibikorwa bigayitse polisi y’uRwanda yabakoreye aho itazuyaje mu kubica […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… septembre 17, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi iramagana uburyo abaturage bagiye bahutanzwa mu ngirwa matora y’abadepite yo kuri uyu wa 16 Nzeri 2013

Kigali, kuwa 16 Nzeri 2013. Nk’uko ishyaka FDU-Inkingi ritahwemye kugaragaza inenge z’aya matora y’abadepite kuva mu itegurwa aho nubundi ari amatora y’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR –Inkotanyi( commission ishinzwe amatora  kuva ku rwego rwo hasi kugeza hejuru, inzego z’ibanze kuva hasi kugeza ku rwego rukuru rw’igihugu,inzego zose z’umutekano  zose zikorera zikanaharanira inyungu za FPR…) aya […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… août 28, 2013

(Kinyarwanda) RWANDA: ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA YA FDU-INKINGI KU RUZINDUKO RW'INTUMWA ZA PPR-IMENA MU RWANDA

Paris, kuwa 28 Kanama 2013. Twamenye amakuru y’uko intumwa z’ishyaka PPR-Imena ziri muRwandamuri iyi minsi zasuye Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi uri mu buroko iKigalikuva tariki ya 14 Ukwakira 2010, azira impamvu za politike. Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi iramenyesha abarwanashyaka ba FDU-Inkingi by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko izo ntumwa zagiye mu Rwanda ziturutse […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… août 20, 2013

(Kinyarwanda) RWANDA: ITANGAZO RISOZA IMISHYIKIRANO IMAZE IGIHE IBA HAGATI Y’IMITWE YA POLITIKI FDU-INKINGI, AMAHORO N’IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Nyuma y’igihe kitari gito Ishyaka Amahoro rigirana ibiganiro byimbitse n’abagize Plateforme yari isanzwe ihuriweho na FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda, impande zose uko ari eshatu zimaze kungurana ibitekerezo ku bibazo byose byugarije igihugu cy’uRwanda, zasanze zifite imyumvire imwe kuri ibyo bibazo kimwe no ku ngamba zafatwa kugirango abanyarwanda bavanwe mu kangaratete. Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zose uko […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… juillet 18, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ikanamagana ibihuha byandikwa mw' izina ry' ishyaka

Itangazo CEP irabeshyuza ibihuha byo kwitandukanya na CC Ubuyobozi bwa CEP  buramaganira kure itangazo ryasohotse  riyitirirwa tariki ya 17 Nyakanga 2013 ,rivuga ko CEP yaba yitandukanije « n’agatsiko kayobowe na Nkiko Nsengimana ». Nta gatsiko tuzi kayobowe na Nkiko Nsengimana. Icyo tuzi muri FDU-Inkingi n’uko  Nkiko  ari umuyobozi wa komite Mpuzabikorwa. Itangazo CEP irabeshyuza ibihuha byo kwitandukanya […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… juillet 12, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama inzara igiye kubatsinda mu ngo zabo kubera kwimwa uburenganzira kubyo bahinze!

Kigali, kuwa 11 Nyakanga 2013. Mu karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama giherereye mu mirenge ya Bugarama,Muganza Kikundamvura na Nyakabuye haravugwa ikibazo gikomeye cyuko abaturage bahinga umuceri muri icyo gishanga ubu bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’inzara nyamara bejeje umuceri. Icyi kibazo kikaba giterwa nuko benshi mu bahahinga umuceri amakoperative yafatiriye umuceri wabo ,akababuza kuwugurisha,kuwutonoza ndetse […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… mai 14, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda – Nyagatare : Bamwe mu batuye muri aka kerere bamaze guhindurwa ibimuga n’abashaka kubambura utwabo.

Kigalikuwa 14 Gicurasi 2013 Abaturage bo mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Rwimiyaga bamaze igihe kirekire bugarijwe n’intakorwaho ziri muri uyu murenge zihaye uburenganzira bwo kubambura amasambu yabo ku ngufu,kubasenyera amazu,kubirukana aho bari batuye,kubakubita iz’akabwana, kuragira imyaka yabo ndetse ko kubabuza gukora imirimo isanzwe ibatunze irimo n’ubuhinzi[1]. Ibi bikomerezwa bituye muri uyu murenge ngo bijujubya aba […]

Komeza usome
ubuhamya-Kayitesi-Claire.jpeg
by zyansaeed615gm… mai 9, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kumva umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Madame Ingabire Victoire.

Kigali, kuwa 09 Gicurasi 2013. Kuri uyu munsi tariki ya 9 Gicurasi 2013 ubwo abunganira Ingabire Victoire Umuhoza   bakomezaga kubwira urukiko inenge zabaye mu rukiko rwa mbere bavuzemo nuko hari umutangabuhamya wari warandikiye urukiko rukuru tariki ya 10 Mata 2012 arusaba kuvuga ibyo azi ku biregwa Madame Ingabire Victoire  anasaba urukiko ko  kubera impamvu z’umutekano […]

Komeza usome
Iyandikishe kuri Amatangazo