Imfungwa za politiki

Abayoboke n’abashyigikiye FDU-Inkingi benshi, ndetse n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bafunzwe kubera guharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Victoire Ingabire Umuhoza

Asubiye mu Rwanda mu 2010 kugira ngo yandikishe ishyaka kandi yiyamamarize kuba perezida, uwahoze ari perezida wacu Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu. Urukiko rw’Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage rwemeje ko iyo gahunda yari yishe uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza no kunganirwa bikwiye. Yahawe imbabazi za perezida mu 2018, ariko aracyimwe igice cy’uburenganzira bwe bwa politiki.

Abayoboke bacu bafunzwe

Benshi mu bayoboke bacu barishwe, barafunzwe cyangwa barabuze. FDU-Inkingi isaba ko imfungwa za politiki zose zirekurwa, ko gufungwa nta rubanza bihagarara kandi ko uburenganzira bwa buri wese ku rubanza rutabera bwubahirizwa.

Tugezeho amakuru

Inkuru: Imfungwa za politiki

Reba byose (11) →
by zyansaeed615gm… février 5, 2014

(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rw’ikirenga rukomeje gushyira amananiza mu gutanga matolewa y’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza

Kigali, kuwa 4 Gashyantare 2014. Nk’uko bizwi, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ufungiye impamvu za politiki kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Generali Pahulo Kagame, yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 13 Ugushyingo 2013 ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Iki gihano cy’urukozasoni kikaba kigamije gutera ubwoba umuntu uwo ariwe wese wakwanga kuba […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… août 25, 2013

(Kinyarwanda) RWANDA: URUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA

IKIGANIRO KU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA RADIYO ITAHUKA TARIKI YA 05 KANAMA 2013 Joseph Bukeye, Komiseri Ushinzwe Ubukangurambaga muri FDU-Inkingi http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/08/06/inkingi-yamahoro-urubanza-rwa-madamu-victoire-ingabire Q. Tubanze twibutse abatwumva. Harya urwo rubanza rwatangiye ryari mu rukiko rukuru rwa Kigali ? Victoire yaregwaga iki ? R. Madame Victoire yafashwe bwa mbere tariki ya 21/04/2010, amaze amezi atatu gusa ageze muRwanda. Icyo […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… mai 17, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire wari waburiwe irengero yaje kuboneka.

Kigali kuwa 17 Gicurasi 2013   Uyu munsi mu gitondo abari baje gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali Madame Victoire Ingabire Umuhoza batunguwe no kubwirwa n’Urukiko rw’Ikirenga ko umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire atari bubashe kuboneka ,maze rubaza abarebwa bose n’urubanza icyo babivugaho.Abafashe ijambo bose barimo n’uruhande rwa Ingabire bavuze ko byaba byiza […]

Komeza usome
ubuhamya-Kayitesi-Claire.jpeg
by zyansaeed615gm… mai 9, 2013

(Kinyarwanda) Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kumva umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Madame Ingabire Victoire.

Kigali, kuwa 09 Gicurasi 2013. Kuri uyu munsi tariki ya 9 Gicurasi 2013 ubwo abunganira Ingabire Victoire Umuhoza   bakomezaga kubwira urukiko inenge zabaye mu rukiko rwa mbere bavuzemo nuko hari umutangabuhamya wari warandikiye urukiko rukuru tariki ya 10 Mata 2012 arusaba kuvuga ibyo azi ku biregwa Madame Ingabire Victoire  anasaba urukiko ko  kubera impamvu z’umutekano […]

Komeza usome
Ingabire-in-Court.jpg
by zyansaeed615gm… juillet 2, 2012

(Kinyarwanda) Rwanda: Ubutumwa bwa Mme Victoire Ingabire kuri yubile y' myaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga

  Victoire Ingabire arabatashya Banyarwandakazi, Banyarwanda nshuti z’u Rwanda Mbanje kubifuriza mwese isabukuru nziza y’imyaka 50 igihugu cyacu kimaze kigenga. Ndabasaba mwese ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye ko igihugu cyacu kigobotora ingoma y’Ubukoloni na Gihake. Uyu munsi twizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, iyo witegereje imiterere y’ubutegetsi twakomeje kugenda tugira kugeza magingo aya, usanga tutaragera […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… mai 25, 2012

(Kinyarwanda) RWANDA: IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.

Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012 Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… février 9, 2012

(Kinyarwanda) Imyigaragambyo yo Gushyikigira Madame Victoire Ingabire mu Buholandi

Amakuru yatangajwe na Radio Ijwi r’ Amerika: Mu Buholandi, abanyarwanda n’abanyamahanga b’incuti za madame Victoire Ingabire umunyapolitiki ufungiye mu Rwanda, kuwa kane taliki ya cyenda y’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2012 batangiye imyigaragambyo yo kumushyigikira we n’abandi bantu bafungiwe ibya politiki mu Rwanda.Iyo myigaragambyo yakorewe imbere y’ingoro inteko ishinga amategeko y’Ubuholandi ikorera……….. SOMA KANDI WUMVE INKURU […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… novembre 17, 2011

(Kinyarwanda) IMPAKA ZIRAKOMEJE KU RUJIJO RURI MU BIMENYETSO UBUSHINJACYAHA BWUBAKIYEHO IBIREGO BISHINJA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.

Kigali ku wa 17 Ugushyingo  2011 Mu rubanza rwa politiki leta ya Kigali iburana na Madame Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDU-INKINGI, haracyagibwa impaka ku rujijo rwuzuye mu buhamya bwa Vital UWUMUREMYI aho kuva ejo bundi abanyamategeko Iain Edwards na Gatera  GASHABANA berekaga urukiko urujijo bise ikinamico mu bimenyetso  by’ubushinjacyaha aho buvuga ko bwafatiye Vital ku […]

Komeza usome