Ibyanditswe n’itangazamakuru

by zyansaeed615gm… novembre 28, 2014

(Kinyarwanda) Rwanda: Inyigo ififitse yo kuhira amabanga y’imisozi ya Bugesera yahombeje miliyari

Iyi nkuru yanditswe na Twizeyimana Fabrice (fabricefils@igihe.com) Tariki ya 26-11-2014 Igihe.com Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yasabwe gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko impamvu yatumye umushinga wo kuhira mu mabanga y’imisozi ya Bugesera ntacyo umarira abaturage, mu gihe washowemo amafaranga y’u Rwanda miliyari, hatumbiriwe iterambere ry’abaturage.

Komeza usome
by zyansaeed615gm… septembre 25, 2014

(Kinyarwanda) RWANDA: IMYITWARIRE Y'ABANYAPOLITIKI MU ITANGAZAMAKURU !

Byatangajwe kuwa 24 Nzeli 2014 na veritasinfo Muri iyi minsi havugwa bombori bombori mu mashyaka ya politiki y’abanyarwanda, ibivugwa cyane muri iki gihe bikaba ari akavuyo katejwe mu ishyaka FDU-INKINGI, abakurikiranira hafi ibivugwa bakomeje kwinubira uburyo bamwe mu banyapolitiki batamenya gutandukanya amabanga y’ishyaka n’ibyo bashobora kubwira itangazamakuru. Iki kibazo nigeze kugikomozaho mu nyandiko nanyujije ku […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… septembre 22, 2014

(Kinyarwanda) Rwanda: Umuryango urwanya ruswa ntiwanyuzwe n’urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta

Transparency Rwanda ntiyanyuzwe n’urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta Yanditswe kuya 17-09-2014 – Saa 10:39′ na Richard IRAKOZE, IGIHE.COM http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/transparency-rwanda-ntiyanyuzwe-n#related Ifoto: Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR). Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa, arashima kuba Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira hanze urutonde rw’abantu banyereza imitungo ya Leta, […]

Komeza usome
by zyansaeed615gm… janvier 14, 2014

(Kinyarwanda) Rwanda : Ikiganiro Ministre Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Kigali, tariki ya 6 Mutarama 2014 Kanda hano wumve amagambo ya Louise Mushikiwabo (Kuva ku munota wa 6:45 kugeza ku munota wa 22: 55) Umunyamakuru : Minister, ubwo twese twamenye inkuru y’uko umugabo witwa Karegeya wigeze gukorera Leta y’u Rwanda, yari amaze n’igihe ari impunzi muri Afurika y’epfo ko yishwe kuri Bonne année nk’uko tubyumva, […]

Komeza usome
Iyandikishe kuri Ibyanditswe n’itangazamakuru