(Kinyarwanda) Rwanda: Abarwanashyaka 2 ba FDU-Inkingi barashimuswe, abandi 3 bahohoterwa n’inzego z’umutekano.
Kigali, kuwa 22 Ukwakira 2012. Tariki 17 Ukwakira 2012 mu ma saa tatu za nimugoroba nibwo uwitwa Niyomugabo Michel na Nsabimana Eugene batuye mu mudugudu wa Kangondo II, akagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, bari iwabo mu rugo baguwe gitumo n’imodoka yarimo bamwe mu basanzwe bakorana n’inzego z’umutekano za Kigali, babanjirijwe n’inkeragutabara […]