(Kinyarwanda) RWANDA. IBIBAZO BY’URUHURI MU BWISUNGANE MU KWIVUZA (MUTUELLE DE SANTÉ) BYABURIWE UMUTI

N’ubwo abanyarwanda batanga Mutueli, abenshi muri bo bakomeje guhitanwa n’indwara leta y’uRwanda irebera. Abaturage ntibahwemye kwijujutira uburyo ubu bwisungane bukora nabi, cyane cyane ku kuntu iyo bagiye kwivuza bimwa imiti n’amavuriro, ahubwo bakoherezwa kwigurira hanze. Ibi bibazo biza byiyongera kukwakirwa nabi. Nyamara buri mwaka havugwa za raporo ku miti iborera mu bubiko bwayo, kandi yaratanzweho amamiriyari atagira ingano. Ibi bibazo byose Leta y’uRwanda ikaba yananiwe kubibonera umuti!

N’ubwo abaturage berekanye ku buryo bugaragara ko bazi akamaro k’ubwisungane mu kwivuza, kandi bakaba babyitabira, uko iminsi igenda yicuma niko ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza kigenda kirushaho kuzamba. Aho gushakira umuti ibyo bibazo, guverinoma yarabyigurukije ibisunikira ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ngo kibikemure. Aka ni agahomamunwa, kuko noneho byagiye i rudubi, bikaba bigaragazwa n’ibimenyetso bikurikira:

-  Ubu, nta muturage wemerewe guhabwa ubwisungane, umuryango we wose utararangiza gutanga amafaranga. Ibi bisobanuye ko n’ababutanze iyo bugarijwe n’indwara bahera mu rugo. Birumvikana ko ibi bikurikirwa n’ubwiyongere bw’umubare w’inzirakarengane zitaba Imana, cyane cyane abana n’abagore batwite. Urugero rufatika ni urw’umubyeyi witwa Murekatete Josiane wo mu karere ka Huye, umurenge wa Maraba, akagari ka Kabuye, wari utwite uherutse gupfa azize aka kavuyo katejwe n’iyi mikorere mibi.

-  Ubu, kugirango ubone ikarita yo kwivuza, birasaba kurara amajoro n’amajoro aho bazandikira kugirango uzayibone, kuko ababishinzwe bakorera gusa umubare muto cyane ku munsi ;

-  Kuri ubu, guhabwa ikarita y’ubwisungane birasaba kubanza kwerekana icyiciro cy’ubudehe; aha naho harimo ibibazo by’uruhuri kubera ibyiciro byakozwe nabi, ugasanga abaturage batari bake bashyizwe mu byiciro bidahwanye n’ubushobozi bwabo, ari ukugira ngo inzego z’ibanze zibone uko zibeshya ko abaturage ziyobora babaye abaherwe; hari n’aho abaturage bashinza inzego z’ibanze kubashyira mu byiciro bitabakwiye, kubera ko baba batarashoboye kubaha ruswa;

-  Hari n’abishyuye ubu bwisungane, banafite impapuro bishyuriyeho, ariko amavuliro amwe akanga kubakira, nyamara binyuranije n’amabwiriza ariho;

-  Hari aho abaturage barimo guhutazwa no gusiragizwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bitwaza aka kavuyo, bakabwira ababagana ko badashobora gukemurirwa ikibazo batishyuye n’indi misanzu itandukanye itagira ingano, itanafite aho ihuriye n’ubwisungane mu kwivuza, nk’imisanzu y’umutekano, iy’isuku, iy’umuganda, n’ibindi n’ibindi…

Amakuru y’impamo akomeje gutangwa kandi ateye impungenge, aremeza ko mu bitaro byinshi ubu havugwamo za gereza zifungirwamo abarwayi benshi babuze ubwishyu. Cyane cyane bikaba bishamikiye ahanini ku bukene bwugarije abaturage, nyamara barashyizwe mu cyiciro badakwiriye, hagamijwe guhisha ukuri ku buzima babamo.

Ibi bintu bimaze gufata intera ikomeye, ku buryo ubu rubanda imiborogo ari yose. Abaturage birirwa banyuranamo mu gihugu hose, basiragizwa mu gushaka ibyangombwa bitandukanye. Akandi kazi kose gasa n’aho kahagaze, cyane cyane kubera ko iki gikorwa kigomba kurangira ku itariki ya 31 Kanama 2016. Birumvikana ko bisa nko gusonga no kubyinira ku mubyimba abanyarwanda benshi bugarijwe n’inzara, baba batazi niba buracya kabiri!

Ishyaka FDU Inkingi rirasanga kutabonera umuti iki kibazo, kimwe n’ibindi byose byugarije abanyarwanda, nk’inzara yabaye “nzaramba”, biterwa na politiki y’iterambere ry’abaturage idafudutse, bigatuma leta igira ubushake buke mu gushishikalira korohereza abaturage gukemurirwa ibibazo bafite.  Bigaragalira cyane mu kubona n’amabwiriza bamwe mu bayobozi bavuga binyuze mu matangazo bakora, cyangwa mu biganiro bagirana n’itangazamakuru, atubahirizwa hasi mu nzego z’ibanze kandi ntibigire indi nkurikizi. Iki ni ikimenyetso simusiga cy’ubutegetsi budaha rubanda agaciro.

Ishyaka FDU Inkingi rirasanga kudahagurukira ibi bibazo by’uruhuri biri mu bwisungane, kandi bikomeje guhitana ubuzima  bwa bamwe, ari ukudaha agaciro gakwiye ubuzima bw’umuntu kandi biri  mu nshingano nyamukuru z’umuyobozi nyawe. Abayobozi babifite mu nshingano, kandi bikaba byarabananiye, bagomba kwegura cyangwa bagasezererwa hakajyaho ababishoboye.

Igihe kirageze aho abaturage biyumvamo ko ubutegetsi ali ubwabo, ko bafite ubushobozi bwo gukuraho abatarangiza neza inshingano biyemeje, ali byo kubageza ku majyambere bifuza no kububaha.

Bikorewe I Kigali kuwa 22 Kanama 2016

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wa mbere wungirije