(Kinyarwanda) IREKURWA RYA MADAMU GASENGAYIRE LEWONILA

Itangazo rigenewe Abanyamakuru

FDU Inkingi, ishyaka rya politike ritavuga rumwe n’ingoma ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, yakiranye ibyishimo irekurwa rya Madame GASENGAYIRE Lewonila, Umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi. Yari afunzwe kuva taliki ya 23/08/2016.

FDU Inkingi irashima ubutwari bw’abacamanza b’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Ruhango mu karere ka Rutsiro, baburijemo igitutu cya politike bagaca urubanza ruhanaguraho icyaha Madame GASENGAYIRE.

FDU Inkingi iributsa ko Madame GASENGAYIRE Lewonila yari yakurikiranywe, atabwa muli yombi kandi afungwa mu buryo bunyuranyije n’ingingo ya 18 igika cya 2 n’icya 3 by’Itegeko-nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, hanyuma aza no gushinjwa mu karengane gakabije, icyaha cyo guteza imidugararo mu gihugu hashingiwe ku ngingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana.

FDU Inkingi irasaba Leta y’u Rwanda kurekura izindi mfungwa za politike zose.

FDU Inkingi yizeye ikomeje ko FPR izakingura urubuga rwa politike kugirango abanyarwanda basubirane uburenganzira ndakorwaho bwabo, uburenganzira bw’umuturage n’uburenganzira bwa politike, bemererwa n’Itegeko Nshinga hamwe n’andi masezerano mpuzamahanga igihugu cyasinye.

Bikorewe i Londres, kuya 24 Werurwe 2017

Mu izina rya FDU Inkingi

Justin Bahunga

Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi w’ishyaka

Contact: jbahunga@yahoo.co.uk

kurekurwa_kwa_Gasengayire