(Kinyarwanda) IJAMBO RYA JUSTIN BAHUNGA, PREZIDA WA FDU-INKINGI

IJAMBO RYA JUSTIN BAHUNGA, PREZIDA WA FDU-INKINGI

RYO GUSOZA UMWAKA WA 2020 NO KWAKIRA UMWAKA MUSHYA WA 2021

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’Urwanda

 

Umwaka wa 2020 urarangiye, tugiye kwinjira m’uw’ 2021. Mw’izina ry’ishyaka FDU-INKINGI no mw’izina ryanjye bwite nishimiye kubifuliza umwaka mushya muhire wa 2021. Turabizi ko abenshi muri twe barimo kunyura  mu bihe bikomeye byahuhuwe n’ icyorezo cya COVID-19, ariko mwihangane, nta mvura idahita.FDU-Président.Message-FinAnnée2020

 

Nk’ishyaka twishimiye ko uyu mwaka 2020 urangiye usize ishyaka ryacu rihagaze neza, n’ubwo ritahwemye kwibasirwa n’ubutegetsi bwa FPR, ahanini binyujijwe ku “ntore” no ku nshuti zabwo. Turashimira byimazeyo abasangirangendo dufatanije urugendo rwo kugeza abanyarwanda ku mahoro ashingiye kuri demokarasi, igihugu kigendera ku mategeko, kidaheza ku byiza by’igihugu, kikarangwa n’ubusabane mu baturarwanda.

 

Twifatanije kandi n’imiryango itazaba iri kumwe n’abayo, baba barazize urupfu rw’ikirago, impanuka cyangwa barazize ibitekerezo byabo bidahuye n’ibya FPR inkotanyi. Twifananije kandi n’imiryango ikiri mu gihirahiro kubera ko abavandimwe babo bashimuswe bakaba batazi niba bakiriho cyangwa niba baratabarutse.

 

Turihanganisha abarara rwantambi, barasenyewe cyangwa abambuwe ibyabo, ku by’umwihariko turatekereza abo muri Bannyahe babuze kirengera bakaba basigaye bifuza ubuhungiro kandi bari mu gihugu cyabo. Turabashimira ubutwari bagize bwo gutera ijwi hejuru n’ubwo abashinzwe kubarinda barimo kubakubita ubuhiri. Turashishikariza n’abandi barengana gushira ubwoba bakivuganira nkuko nabo babikoze.

 

Turihanganisha kandi impunzi z’abanyarwanda zitatanye hirya no hino kw’isi, cyane cyane iziri muri Afrika, na cyane kurushaho iziri mu mashyamba ya Congo zihigwa bukware, n’imiryango y’abatotezwa hirya no hino kw’isi hagamijwe kubahungeta no kubatesha umutwe, kubera ko ibitekerezo byabo bikanga ubutegetsi.

 

Dufate kandi uyu mwanya twizihize ubuzima bw’intwari zatabarutse ziguye k’urugamba rwa demokarasi, izaburiwe irengero, cyangwa zifunzwe nka Deo Mushaidi, Dr Niyitegeka, Theophile Ntirutwa, Sylvain Sibomana, n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi, n’abandi bose ntarondoye amazina baborera mu munyururu, tutibagiwe intwari zidafunze ariko zitotezwa kubera kwanga kudatezuka k’ukuri, demokarasi n’ubwiyunge nyakuri mu banyarwanda.

 

Turibuka by’umwihariko abatuvuyemo muri uyu mwaka barimo Kizito Mihigo wahitanywe mu kwezi kwa kabili 2020 n’Abayisenga Venant washimuswe mu kwezi kwa gatandatu kw’uyu mwaka urangiye. Nibo rumuri n’umusemburo w’impinduka twifuza, aho buri munyarwanda abaho mu mahoro ku giti cye no mu mubano na bagenzi be.

 

Mboneyeho kandi umwanya wo gushimira ibihugu n’imiryango bafasha abanyarwanda mu mishinga itandukanye, mu gihe umutungo mununi urimo kujya mu guhiga, gufunga, kwikiza cyangwa gushimuta abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari hanze y’igihugu.

 

Aliko rero uretse ibyo maze kuvuga, FDU-Inkingi nk’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, dufite indi nshingano yo kuba ijisho ry’abaturage twerekana aho ubuyobozi budashyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje gukorera abaturage, icyo Prezida Kagame yita “accountability”. Dusanga ari ngombwa rero ko k’umunsi nkuyu dusoza umwaka, twavuga uko tubona aho Urwanda ruhagaze naho rugana. Muzi ko umuyobozi w’ikirenga ari we Prezida Kagame we  yakoze akazi ko kwerekana uko Urwanda ruhagaze naho rugana. Yabikoze kw’itariki ya 21 y’uku kwezi kw’Ukuboza.

 

Indi mpamvu numva ari ngombwa ko tuvuga uko Rwanda rumeze, ni uko uyu mwaka ariwo mwitangirizwa wa  vision 2020 aho FPR yavugaga ko Urwanda ruzaba rwavuye mu bihugu bikennye rugeze  bihugu bifite ubukungu buciriritse.

 

Ikindi kandi gituma tugomba kubikora ni uko FPR imaze imyaka makumyabiri n’itandatu (26) ifashe ubutegetsi. Twumva rero nta rindi banga FPR ifite ryo gukora ibyo itashoboye gukora muri iyo myaka myaka yose.

 

Hari abandi banditse kuri vision 2020 mu magambo arambuye harimo ishyaka DALFA-Umurinzi, mwajya kubireba.  Jyewe ntabwo ndibutinde mu byo gucukumbura ibyo byose kuko nta mwanya mfite, kandi hari abandi babikoze.  Jye ndibanda gusa ku byo Prezida Kagame yavuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro rero, Prezida w’Urwanda yagiranye n’ibinyamakuru kuri 21 Ukuboza, yavuze ko n’ubwo habaye icyorezo cya COVID, ko Urwanda ruhagaze neza, ko bafashishije abaturarwanda toni 5000 z’ibiribwa mu gihe cya “gumamurugo”; avuga ko ubuhinzi bwifashe neza, ko mu burezi leta yubatse ibyumba bishya by’amashuri ibihumbi makumyabiri na bibiri, ko imibereho y’abaturage leta yishyulira mutuelle abantu million ebyiri; ko hari icyizere hagati y’abayobozi n’abayoborwa, ko ikibazo cy’umutekano kirimo kwitabwaho kugira ngo ibintu bijye mu buryo. Ku byerekeye umubano n’amahanga yavuze ko ahari ibibazo, nk’ibyerekeye umubano n’Uburundi na Uganda ko hari ibiganiro n’abategetsi b’Uburundi, ko ikibazo na Uganda kizabonerwa umuti kubera ko impande zombi zikeneye amahoro.

 

Nyamara twese turabizi, ntidushobora kubihishanya, ko ibyo Prezida yavuze atari byo. N’ubwo hari ibyo leta yakoze ibyinshi bivugwa ntabwo ari byo. Kandi nkuko nabivuze ntabwo ari akazi kanjye ko kurondora ibyo bakoze .

Ukuri ni uko ibyo FPR yakoze ntaho bihuriye n’ibyo basezeranije abanyarwanda. Akaba ari yo mpamvu tuvuga ko igihe kigeze ngo FPR isezere kugirango akazi gafatwe n’abandi bashobora gukora neza kurushaho:

 

Ng’uku uko ibintu bimeze ugereranije nibyo President Kagame yabwiye abanyamakuru:

  1. Kubyerekeye ubukungu n’ibihugu bikomeye bifasha Urwanda, bifite ibibazo ahubwo hari n’impungenge ko iyo mfashanyo byahaga Urwanda izagabanuka;
  2. Ibyerekeye ubuhinzi, turabizi twese ko inzara inuma, ubu bayita Nzaramba. Inzego za leta n’ubwo zikora itekinika mu mibare zemeza, kandi zemeje muri uyu mwaka  ko 33% kw’ijana b’abana bari hasi y’imyaka itanu bagwingiye, byerekana ko nta biryo bihagije bihari. Ikindi ni uko abantu batuye ku mipaka biyahura kubera inzara, bakarenga imipaka cyane cyane k’umupaka wa Uganda gushaka icyo kurya, bakaraswa n’ abasilikare b’Urwanda bari bakwiye kubarinda;

Iyo bavuga ko Leta yatanze toni 5000 z’ibiribwa mu gihe cya “gumamurugo”, ubaze ku baturage  basaga miliyoni 12 bafashijwe, bivuga ko buri muntu yagenewe imfashanyo itageze kuri ½ cy’ikiro; ni bike k’uburyo twigeze kwumva umuntu wanze imfashanyo bamuhaye, avuga ko ikiro kimwe cy’ibiryo bamuhaye ntacyo cyamurarira ngo agabulire abana batanu.

  1. Uburezi bwo ni agahomamunwa. N’ubwo ibyumba by’amashuri ari ngombwa, kandi twagize Imana Banki y’isi yavuze ko izatanga milioni magana abiri y’amadolari kugirango ifashe kugura ibikoresho, icyangombwa ntabwo ari ibyumba, ni ireme ry’uburezi. Twese tuzi ko nta reme rihari ni nayo mpamvu abakomeye bashyizeho amashuri meza cyangwa bakohereza abana babo kwiga mu mahanga, na Prezida ubwe arimo;
  2. Icyizere bavuga kiri hagati y’abayobozi n’abayoborwa, twese tuzi ko ari ugukabya, ko atari byo:

-          Abayobozi cyane cyane mu giturage bahoza abaturage ku nkoni; byabaye nk’umuco ibyabaga igihe cy’abakoroni , ikiboko byaragarutse.

-          Umuntu yirukanwa ku kazi no muri kaminuza kubera ibyo yavuze; Ubundi muri kaminuza niho abantu bemerewe kuvuga icyo bashaka;

-          Abayobozi barakamura abaturage n’imisoro y’urudaca;

-          Abantu barasenyerwa amazu ku manywa y’ihangu, bakabategeka kwisenyera cyangwa bagashaka insoresore zo kubasenyera,  bakabasuka bose hanze mu mvura;

-          Ndibuka ibintu biteye agahinda aho umudamu w’umuyobozi yashoreye igitero cyo kujya gusenyera umudamu waraye abyaye, amutakiye ngo amubabalire ko yabyaye, amusubiza amubwira ati “ntawe nabyaye ntabwo ari uwanjye”;

-          Hari n’umuntu wigeze kwicwa kubera ko atashoboye kwishyura mutuweli (mutuelle) muri Nyagatare, umuyobozi wari umujyanye k’umurenge yamukubise umugeri amutsinda aho; Nyamara yari yatakambye asaba ko bamureka akazishyura imyaka ye yeze amaze kugurisha;

  1. Ibyerekeye umutekano, uretse wenda ko abatagetsi nta kibazo bafite, ugerwa ku mashyi: umutekano ntabwo ari uko nta ntambara iri mu Rwanda;

-          umutekano ni uwa buri muntu ku giti cye;

-          uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bukomeje guhonyorwa buri munsi mu Rwanda; biranandikwa muri za rapports z’ibihugu, n’izimiryango mpuzamahanga zirengera ikiremwa muntu;

-          buri wese ashobora kunyerezwa, cyangwa agafungirwa akamama nta nkurikizi;

-          icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuba urwitwazo rwo gukandamiza, ndetse no kwambura abaturage uduke basigaranye two kubatunga, harimo no kubabuza uturimo twabo tubatunze, no kubaca ibihano by’amafranga y’umurengera kandi bya hato na hato; mwumvise cyangwa mwasomye inkuru aho umukobwa yakubiswe iz’akabwana ngo ntiyambaye agapfukamunwa, byamuviriyemo gushaka kwiyahura;

-          Ubutegetsi bw’igitugu bukomeje gukandamiza abaturage bukoresheje cyane cyane abapolisi, abasirikari n’abahoze ari bo kandi ari bo bashinzwe kubarinda;

  1. Kubirebana n’ububanyi n’amahanga, usanga u Rwanda rukomeje kurebana ay’ingwe n’abaturanyi, kandi ari rwo nyirabayazana; Ubu u Rwanda rwahindutse ruvumwa mu karere ruherereyemo, aho usanga ubutegetsi bwa FPR bwijandika mu bikorwa binyuranye byo guhungabanya umutekano mu baturanyi, gusahura imitungo y’ibindi bihugu,n’ibindi…;
  2. Umuryango w’Akarere k’Uburasirazuba usa n’uwahagaze kandi ukuliwe n’umukuru w’u Rwanda;

 

Ikigaragara muri rusange, nta kintu kitwemeza ko umubano n’amahanga cyane cyane umubano n’ibihugu duturanye, byo mu majyepfo no mu majyaruguru y’igihugu, uzatungana vuba. Urugero ni uko nk’ubu ibinyamakuru byo mu Rwanda usanga byibasiye abategetsi bo muri Uganda bashaka kwiyamamaza. Iyo uvuga ko ibintu birimo kugenda neza, kandi ibinyamakuru n’ababikora ari abantu bafitanye isano na leta y’Urwanda, bigutera kwibaza.

 

Ariko lero icyaha tubona cy’indengakamere FPR-Inkotanyi yakoze ni ugusenya umuryango nyarwanda, isenya indangagaciro kandi ari zo shingiro ry’igihugu. Zidahari  ibindi byose wakora byaba ari ukugosorera mu rucaca. Izo ndanga gaciro zagiye ni izihe?: Ni  ukwizerana, ubusabane, ubufatanye, ubwubahane, ubupfura k’umutima byarayoyotse; bigaterwa na politiki yo kutegeka buri wese kuneka mugenzi we, kwimakaza kudatinya umugayo. Gutinya umugayo byari ikintu gikomeye mu Rwanda, ubu ntabwo bikiri ikibazo.

Kurarikira amaraha mbere yo kwiyubaha, kubiba inzangano mu banyarwanda no gukoresha ikinyoma, byabaye karande. Guta agaciro k’ubuzima bwa muntu: iyo wumvise abantu bakubitwa, ukumva abantu bavuga ibyababayeho mu mazu y’iyica rubozo, umutima urahagarara.

Hari kandi umuco w’urugomo n’iterabwoba byaba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Urugero Radio na televisions zibogamiye kuri leta zirirwa zihamagalira abantu ngo bicwe, ariko ntihagire igikorwa kubera ko bikorwa ku bufatanye bwa hafi n’inzego za leta. Uwo muco w’urugomo mu magambo no mu bikorwa, nko kwica rubozo ni ikintu, n’ubwo Urwanda rwagenda rute ibintu bidasobanutse, byaba ikibazo gikomeye cyane ku Rwanda rw’ejo ruzaza.

 

Kubera ibi byose biba mu Rwanda, hari ikigo cy’isi gishinzwe gucukumbura uko abantu bishimye muri 2019, cyasanze abanyarwanda baza ku mwanya wa 150 mu bihugu ijana na mirongo itanu na bitatu byasuzumwe. Urwanda ruri inyuma y’ibihugu byose duturanye. Murumva rero ni ikibazo gikomeye cyane kigomba kwitabwaho, niba Urwanda rushaka gutera imbere. Ayo mazu, iyo mihanda, ntacyo bizageraho igihe ikibazo kirebana n’icyo twita “capital social” ari cyo “Umuntu” kitabonewe umuti.

 

Ugereranije ibyo navuze n’ibyo Prezida yavuze, hari uguhabana bikomeye hagati y’ibyo leta ivuga n’ibigaragara. Ukwo guhabana hagati abategetsi bayobora mu byerekeye uko igihugu kimeze biteye impungenge zikomeye. Bishobora kuba bituruka k’ubutegetsi bw’igitugu aho abayoborwa batanga raporo (rapports) zishimisha ba shebuja bakuru, kubera gutinya ko bahanwa baramutse batanze imibare badashaka, cyangwa n’ukwo umuyobozi mukuru yishakira kumva ko bigenda neza, akababwira ati mugende mukore kugirango abantu babone ko turimo gukora ibitangaza. Ibyo byose bigatuma igihugu kidatera imbere, kuko ntawe umenya neza ibibazo by’igihugu no kugirango bibe byashakirwa umuti.

 

Ibyemezo FPR yafashe muri iyi minsi ya vuba byerekana ko FPR idashobora guhindura imitegekere yayo. Ibimenyetso ni ibi:

  1. Gukoresha urugomo, n’iterabwoga nta robanura kuri buri wese ukekwaho kuba afite imitekerereze idahuye niya FPR.  Hari ibimenyetso bya vuba twatanga hano:

-          urupfu rwa Kizito Mihigo umusore w’imyaka 38, urumuri, twe twita umutagatifu, umucikacumu wageragezaga kwerekana ko abantu bose ari bamwe, ko abantu bagomba kubahana, ko impfu zose ari zimwe, ko umuntu wapfushije uwo ari we wese yahumurizwa, bikaba byari bitandukanye na politiki ya leta;

-          Ugushimutwa kwa Abayisenga Venant, umunyeshuri w’imyaka 29, umuhutu, kubera ko yatanze ikiganiro (interview) kw’iyica rubozo yagiriwe n’inzego za leta zishinzwe umutekano;

-          Ugushimutwa kwa Paul Rusebagina, umuhutu ufite nyina w’umututsikazi, akaba ari umuturage wa Union Europeenne, ufite umudari w’ikirenga wa leta zunze ubumwe bw’Amerika (USA), ariko leta ikamutangaho ibya mirenge ngo agezwe mu Rwanda ashimuswe ; Gukora ibintu nk’ibi byerekana ko FPR idashobora guhindura imitegekere yayo;

  1. Politiki y’uburezi, umutima w’amizero y’igihugu, ari narwo Rwanda rw’ejo.

Uyu mwaka, mu gihe c’imyaka cumi n’umwe (11), ku nshuro ya gatatu, leta yahinduye ururimi abana bazakoresha kuva mu mwaka wa mbere. Leta yategetse ko bazigisha mu cyongereza. Tuzi neza ko nta barimu, nta bikoresho. Tuzi ko 90% b’abo bana ni bo badashobora kugira ahandi bajya kwiga nk’abo bana b’abakire. Ni ukuvuga ko 90% w’abana bazaba baravukijwe amahirwe yo gukura neza, yo kuba barize neza, bashobora kwirwanaho. Twakongeraho na bariya bana 33% kw’ijana bagwingiye, badashobora kugira icyo bimalira kuko kwiga bibarushya.

  1. Ubuhinzi: Iri ngwingira ry’abana ryatewe na politiki mbi y’ubuhinzi. Dufite inzobere muri urwo rwego kandi FDU-Inkingi yakoze uko ishoboye ibwira FPR icyigomba gukorwa. Ariko yatereye ibiti mu matwi.
  2. Ubukungu: ishyaka n’abatoni b’abategetsi ba Leta nibo bifatiye ubukungu bw’igihugu. Nk’uko bigenda mu ngoma z’ibitugu, kubera ko nta nzego zikomeye nka “Parlement” na “Societe Civile” zavuguruza umutegetsi mu gukora icyo ashaka, umutungo w’igihugu uzakomeza gusesagurwa ujya mu mishinga ishitura abanyamahanga, cyangwa ijya mu bintu bidafitiye abanyarwanda benshi akamaro, nka za Arena, amahoteri , “centres des conferences”, ibibuga bya golf n’ibindi.

Umuntu wese ushishoza, yaba umunyarwanda yaba umunyamahanga, arabona ko iyi politiki ya FPR ntahandi iganisha uretse kuroha Urwanda mu rindi curaburindi. Nk’abandi bose bafite ubutegetsi, cyane abo bwakuye mu bukene bukabije, nk’abayobozi benshi ba FPR, birakomeye gutekereza ko bazemera kubuvaho igihe batabona ko kunangira byatuma batakaza byose.

 

Ibyo mvuze ntabwo ari uguca abantu intege, ahubwo ni ukubafasha kumenya ukuri, kugira ngo twese hamwe dufate ingamba zo kubuza ko amakuba yakongera kugwira Urwanda.  Birashoboka kandi buri wese akoze ibyo agomba gukora:

  1. FPR yemere, niba yemera ko ikorera neza abaturage bayikunda, ijye mw’ipiganwa na “programmes” z’andi mashyaka; ikindi gishoboka kandi ni cyo cyiza, niyicarane n’abatavuga rumwe nayo bumvikane kuri programme yazana amahoro, n’imibereho mwiza y’abanyarwanda;

Prezida Kagame niyigane Prezida Nyerere: Igihe abaturage bamusabaga kureka kwegura kubera ko bamwitaga umubyeyi w’igihugu, yarabyanze atanga impamvu zikurikira eshatu: (1) yaravuze ati ibyo ntakoze mu myaka makumyabiri n’itatu ntabwo nabona ibitekerezo bishya nyuma y’imyaka makumyabiri n’itatu, (2) icya kabiri ati kugirango urebe niba “systeme” washyizeho ikora ni ugusezera ukareba ko ikora udahari, (3) icya gatatu ati iyo ugumyeho abandi bayobozi batinya kwigaragaza. Prezida Kagame nawe nafate iyo ngamba kugira ngo afashe Urwanda kwirinda kugwa mu bibazo tutifuza ko Urwanda rwasubiramo.

Kuko, ibintu uko bimeze, uko politiki imeze, ntabwo ugomba kuba uri umupfumu cyangwa ngo ube wanga Urwanda kugirango ubone ko politiki ya FPR ituganisha ahantu habi.

  1. Abanyarwanda bifuza gukora politiki birinde gukoresha akababaro k’abantu, hagamijwe gushitura abantu ngo mubone amajwi yo kubageza k’ubutegetsi; Ntaho politiki yabo yaba itandukaniye n’iya FPR ikoresha genocide kugirango yikize abatavuga rumwe na FPR;
  2. Abanyarwanda nibakore akazi kabo ko kudatinya kubaza abayobozi gukora akazi kabo, kuko ari bo babahemba, byakwanga bakabasaba kuvaho batazuyaza; kandi bakemera gutanga ibitambo bya ngombwa kugira ngo bishoboke. Naho ubundi bazakomeza kuba abacakara b’abayobozi.
  3. Inshuti nyakuri zifasha Urwanda, nizikore ibyo zemeranije na Leta, ko imfashanyo izatangwa hakurikijwe ko igihugu cyubahiliza uburenganzira bw’ikiremwa muntu;
  4. Abanyamuryango wa Commonwealth: tuzi ko inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu. Turabasaba ko basaba Urwanda kubahiliza indangagaciro zayo mu byerekeye demokarasi, kugendera ku mategeko n’ubwisanzure muri politiki.

 

Ndarangiza nsangiza abanyarwanda inama Luther King Jr. yahaye abanyamerika igihe yarwaniraga uburenganzira bw’abirabura agira ati: tugomba kwiga kubana nk’abavandimwe, bitaba ibyo tugashirira hamwe nk’abapfayongo. Twese abahutu, abatutsi, abatwa, abanyanduga, abakiga turi magirirane; tuzakomera, urwanda ruzakomera, igihe dukorera hamwe. Umunyarwanda nabe umuntu mbere yo kuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, umukiga cyangwa umunyanduga. Nitwubahiliza ibyo ngibyo ntakizatunanira.

 

Mw’ishyaka ryacu, ntabwo tuzatezuka ku ntego twiyemeje zo guharanira urwo Rwanda, harimo  ubutegetsi rubanda yibonamo, kandi buhumuriza buri wese.

 

Harakabaho u Rwanda, harakabaho abanyarwanda, harakabaho inshuti nyanshuti z’abanyarwanda.

 

Mugire umwaka mushya muhire wa 2021, muzagiremo ibyiza byinshi.

 

Bikorewe i London tariki 31 Ukuboza 2020.

 

Justin Bahunga

Prezida wa FDU-Inkingi

president@fdu-rwanda.com