(Kinyarwanda) ABANYARWANDA BIJIHIJE IMYAKA 55 Y’UBWIGENGE MU GIHIRAHIRO

Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,

 Itariki ya 01 Nyakanga muri 1962 ntizibagirana mu mitima y’Abanyarwanda kuko ari yo tariki Abanyarwanda bongeye kubonaho ukwishyira ukizana basezerera burundu ingoma ya gikolonize yari imaze imyaka 70. Ubwo bwigenge kandi bwanahuriranye n’ishingwa rya Repubulika yagiyeho kuri 28 Mutarama 1961 ikaba yaratsinsuraga ibinyejana 4 byose by’ingoma ya gihake.

 Ibyishimo rero byari byose tariki ya 1 Nyakanga 1962 igihe ibendera ry’u Rwanda rwigenga ryazamurwaga bwa mbere. U Rwanda rwari rwinjiye mu minsi y’urugera mishya irangwa n’ukwishyira ukizana kwa buri wese hamwe n’ubwisanzure muri politike. Ni na byo byatumye havuka amashyaka menshi haduka n’amatora rusange ashingiye ku ihame mpuzamahanga « umuntu umwe ijwi rimwe ».

 Iyo Repubulika yigenga rero y’u Rwanda, nk’umwana ukiri mu mabyiruka, yakoze uko ishoboye ngo izahure amajyambere y’igihugu. Ariko bidatinze yaje guhangana n’ikibazo cy’impunzi zari zaravuye mu gihugu zihunga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe mu gihe cya Revolusiyo yo muli 1959, ari nayo yakuyeho ubwami ikabusimbuza Repubulika.

 N’ubwo abenshi muri izo mpunzi bari bafite koko ubwoba bwo kwicwa hari abandi, cyane cyane abo ku isonga, bari bifitiye ikibazo cyo gutakaza akaryoshye mu itama bari bafite kajyanye n’ubwami hamwe n’imyanya bari baragabiwe, bakaba batumvaga bashobora kwemera kuyoboka Repubulika yari imaze kwamamara. Ni abo rero biyemeje gusukiranya ibitero bototera Repubulika yari ikiri umutavu. Repubulika na yo rero yihatiye guhangana na bo ibatsimbura burundu muri 1967.

 Hejuru y’ibyo kandi, ibibazo by’imbere mu gihugu ntibyaretse ngo iyo Repubulika ishobore guhuza Abanyarwanda bumvikane. Ni cyo cyanatumye ivaho tariki ya 05/07/1973 ikuweho n’umutwe w’Abasirikare, igikorwa cyashubije ibubisi ibyiringiro bya rubanda mu butegetsi bitoreye.

 Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Abanyarwanda b’impunzi bari basanzwe ari abasirikare mu ngabo za Museveni (NRA) bibumbiye muri FPR-Inkotanyi batera u Rwanda bitwaje ikibazo cy’itahuka ry’impunzi mu Rwanda. Iyo mpamvu yakiriwe neza n’igice cy’Abanyarwanda bifuzaga rwose uburinganire mu bana b’u Rwanda bose.

 Ku itariki ya 10 Kamena 1991, hatowe Itegekonshinga rishya ryemeza amashyaka menshi. Ni bwo rero amashyaka menshi yavutse arakora ku mugaragaro mu Rwanda mu gihe intambara yari irimbanyije hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi.

 Ishyirwaho rya Leta iyobowe n’abatavuga rumwe na Leta muri Kamena 1992 ryahinduye ibintu ritangiza n’ibiganiro bya Arusha, bikaba byarashojwe n’amasezerano ya Arusha yateganyaga ihagarikwa ry’intambara, kugabana ubutegetsi hagati ya MRND n’amashyaka atavuga rumwe na yo. Ayo masezerano yasinywe ku itariki ya 04 Kanama 1993 yahaye icyizere gikomeye Abanyarwanda.

 Ariko icyo cyizere cyaje kuvaho na none burundu nyuma y’igikorwa kigayitse cyo ku itariki ya 06 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida w’u Rwanda yahanuwe, iyo ndege ikaba yarimo Perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi hamwe n’abari babaherekeje bose, n’abapilote b’Abafaransa. Icyo gikorwa cy’agahomamunwa cyakozwe cyabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi ikagwamo n’Abahutu biswe « modérés ». Muri icyo gihe kandi ku mirenge yose y’u Rwanda, aho FPR-Inkotanyi yari yararangije gufata, ibihumbi n’ibihumbi by’Abahutu byarishwe ku buryo budasubirwaho, bicwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi.

 Ku itariki ya 04 Nyakanga 1994 rero, FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi mu mivu y’amaraso atagira ingano ishyiraho ubutegetsi bwabanje gusa nk’aho bwimirije imbere isangira ry’ubutegetsi, nyuma ubwo buyobozi bwa FPR buza kwikubira ubutegetsi bwose bwirukana abantu, cyane cyane b’Abahutu bari babanje gufatanya bakeka yuko koko ishobora kuba ije kuzahura u Rwanda.

 Uyu munsi rero, FPR-Inkotanyi ni ishyaka-gihugu ikaba yarihaye ubuzare ku ngeri zose z’imibereho, mu bukungu na politike by’Abanyarwanda. Ahubwo yanikubiye igihugu kurusha igihe yari itaraza, yakoze amabi asumbye impamvu yitwaje kugira ngo itere kandi ifate igihugu. Uyu munsi, iryo shyaka-gihugu rya FPR ryikubiye inzego zose mu mibereho y’igihugu ku buryo imbaga-nyarwanda isigaye noneho iri mu gihirahiro kurusha uko yari imeze mbere y’uko yiyemeza guhaguruka ikirukana gihake na gikolonize.

 Demokarasi ubungubu yaranizwe burundu ishyaka FPR-Inkotanyi n’abambari baryo ni bo bonyine bafite ijambo mu gihugu. Mu gihe Abanyarwanda babarirwa ku ntoki bakikije umukuru w’igihugu bigwijeho umutungo w’igihugu berekana ubukire buteye ishozi, abaturage benshi baricwa n’inzara. Inzara zaragarutse mu Rwanda ubungubu ziraca ibintu mu biturage by’u Rwanda hirya no hino. Twavuga nk’inzara yiswe « Nzaramba ». Ibi bifite ingaruka zikomeye ku mizero y’Abanyarwanda, kuko bazi ko n’ejo bashobora guhwera bakazima. Iryo bura ry’ibiribwa mu gihugu ntirisanzwe kandi ntiritunguranye, ahubwo ryaturutse ku bushake budashidikanywaho bw’abayobozi b’u Rwanda bategeka abaturage guhinga ku buryo butabafitiye akamaro, uburyo budashobora gukemura ikibazo cyo kuramuka.

 Mu byerekeye ubuzima na bwo, mu gihe Leta yari ikwiye kuvuza buri muturarwanda wese n’abadafite amikoro, abaturage ubungubu nta n’uburyo bafite na buke bwo kubona icyo bararira ahubwo barabuzwa uburyo bakabuzwa epfo na ruguru n’abategetsi bo mu nzego zo hasi babategeka kwishyura mituweli kandi nta buryo babifitiye, nta faranga. Mu bitaro bimwe na bimwe, n’uwahwereye banga kumuha umuryango we ngo kuko atari yaratanze mituweli, bakanga kumuha bene we ngo bamushyingure kandi uko amasaha n’iminsi bihita ubuyobozi bw’ibitaro bukabara amafaranga umuryango ugomba kuzatanga.

 Mu rwego rw’uburezi, umubare w’ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza ntusiba kwiyongera, ariko ireme ry’uburezi riragenda rikendera ku buryo buteye inkeke. Nk’aho bazahuye imyigishirize, abavunyi bakuru b’ingoma ya FPR-Inkontanyi bohereza abana babo kwiga mu mashuri meza na kaminuza nziza zo mu mahanga kandi bishyurirwa mu mafaranga ava mu misoro y’abaturage. Mu gihe ubukene bumaze kugera ku rwego ruteye inkeke, abaturage bakomeje kwakwa imisoro n’amahoro bidasanzwe bidahwema kwiyongera bakabona ahubwo bagomba no gutanga imisanzu idasanzwe mu ishyaka rya FPR hamwe n’abatari abanyamuryango b’iryo shyaka.

 Mu rwego rw’umutekano, mu gihe igihugu cyerekanwa mu mahanga nk’aho ari igihugu gitekanye mu bya mbere muri Afurika, nta munsi n’umwe batararuza intumbi mu muhanda cyangwa mu miferege, kandi abo bose bapfa ku buryo butajya busobanuka. Akarengane ku bantu batavuga rumwe na Leta, ikiboko ku bantu batishimiye ubutegetsi bwa FPR cyangwa babicyekwaho byariyongereye kimwe no ku bantu bose baharanira uburenganzira bwa muntu cg abanyamakuru. Ubuhotozi n’ubwicanyi ku mpamvu za politike, byose byariyongereye ku buryo budasanzwe. Ikibabaje kandi muri icyo gihe, Jenerali Pahulo Kagame yiyemeje gufata indi manda ya gatatu aribyo ikazanakulikirwa n’izindi manda, ubungubu akaba arimo ategura ingirwa matora agomba kwiyamamazamo wenyine kandi akoresheje amafaranga y’abaturange nta muntu bahanganye kuko yanze ku mugaragaro amatora nyayo yangira abakandida bose bigenga.

 Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,

Iyi sabukuru y’imyaka 55 y’Ubwigenge, ntabwo ari umwanya wo kwishima ku Banyarwanda benshi. Ahubwo ni umwanya w’umuhangayiko n’agahinda. Twifuze ko uyu munsi uha buri wese akanya ko kwibaza no kumva neza yuko impinduka y’ubutegetsi ari yo yonyine izatuma hagarukaho ibyiza by’ubwigenge, nk’uko byari byifujwe n’intwari zaharaniye uru Rwanda muri biriya bihe bitazibagirana bya Revolisiyo n’ubwigenge, twavuga nka Yozefu Gitera, Geregori Kayibanda, Anasitazi Makuza, Balitazari Bicamumpaka n’izindi mpirimbanyi bari bafatanije.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda, Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda

Bikorewe i Paris, mu Bufaransa kuya Mbere Nyakanga 2017

Mu izina rya FDU Inkingi

Dr Mwiseneza Emmanuel

Umunyamabanga mukuru wa kabiri

infosg2@fdu-rwanda.com

Imyaka 55 y’ubwigenge_mu_gihirahiro