(Français) (Kinyarwanda) RWANDA. IBIBAZO BY’URUHURI MU BWISUNGANE MU KWIVUZA (MUTUELLE DE SANTÉ) BYABURIWE UMUTI

N’ubwo abanyarwanda batanga Mutueli, abenshi muri bo bakomeje guhitanwa n’indwara leta y’uRwanda irebera. Abaturage ntibahwemye kwijujutira uburyo ubu bwisungane bukora nabi, cyane cyane ku kuntu iyo bagiye kwivuza bimwa imiti n’amavuriro, ahubwo bakoherezwa kwigurira hanze. Ibi bibazo biza byiyongera kukwakirwa nabi. Nyamara buri mwaka havugwa za raporo ku miti iborera mu bubiko bwayo, kandi yaratanzweho amamiriyari atagira ingano. Ibi bibazo byose Leta y’uRwanda ikaba yananiwe kubibonera umuti!

N’ubwo abaturage berekanye ku buryo bugaragara ko bazi akamaro k’ubwisungane mu kwivuza, kandi bakaba babyitabira, uko iminsi igenda yicuma niko ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza kigenda kirushaho kuzamba. Aho gushakira umuti ibyo bibazo, guverinoma yarabyigurukije ibisunikira ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ngo kibikemure. Aka ni agahomamunwa, kuko noneho byagiye i rudubi, bikaba bigaragazwa n’ibimenyetso bikurikira: