This is default featured post 1 title
This is default featured post 2 title
This is default featured post 3 title
This is default featured post 4 title
This is default featured post 5 title
This is default featured post 6 title

(Français) (Kinyarwanda) Rwanda: FDU-INKINGI IRAMAGANA URUGOMO RUKOMEJE KUGIRIRWA SIBOMANA SYLVAIN

FDU-INKINGI IRAMAGANA URUGOMO RUKOMEJE KUGIRIRWA
SIBOMANA SYLVAIN, UMUNYAMABANGA MUKURU W’ISHYAKA,
UKOMEJE KUVUTSWA UBURENGANZIRA BWE KU BUCAMANZA.

-   Mu gihe u Rwanda rukomeje kubona imfashanyo za mirenge zo gushyigikira ubucamanza mu Rwanda, ubutegetsi bwa FPR bugakomeza kwihandagaza buvuga ko ubucamanza bushyigikiye gahunda yabwo yo kurwanya ubukene , gushyigikira amahoro na demokarasi mu Rwanda[1]

-   Mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda[2] ryemeza mw’ijambo ry’ibanze ko : ” Twiyemeje kubaka Leta igendera  ku mategeko, ishingiye ku  iyubahiriza ry’uburenganzira  bw’ibanze bwa muntu[3], demokarasi  ishingiye ku bitekerezo bya politiki  binyuranye, gusaranganya ubutegetsi  nta bwikanyize, ubworoherane no  gukemura ibibazo binyuze mu  mushyikirano

-           Mu gihe mu ngingo ya 44 y’Itegeko Nshinga hemezwa ko : “Ubutegetsi bw’Ubucamanza, ari bwo  murinzi w’uburenganzira  n’ubwisanzure bwa rubanda ”;

FDU-Inkingi iramagana akarengane n’urugomo bikomeje kugirirwa  Sibomana Sylvain, Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi, wafunzwe ahohotewe kubera kugaragaza ibitekerezo bye[4].

Sibomana Sylvain yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo kw’itariki ya 13/3/2014 rwemeza igihano cy’imyaka ibiri yari yahamijwe ku rwego rwa mbere rw’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga. Ubwo kandi, tariki ya 13/01/2014, urukiko rukuru rwa Karongi narwo rwari rwamukatiye imyaka itandatu (RPA0035/12/HC/RSZ) ku by’amaherere.

Kw’itariki ya 18/02/2014 Bwana Sibomana Sylvain yatanze  ubujurire mu rukiko rw’ikirenga kuri urwo rubanza rwa Karongi. Ubwo bujurire bwarakiwe kandi buhabwa numero  RPA0010/14/CS.

Kw’itariki ya 23/06/2014 Bwana Sibomana Sylvain yandikiye Prezida w’urukiko rw’ikirenga asaba guhabwa itariki yo kuburaniraho ubwo bujurire. Urwo rwandiko rwarakiriwe ruterwaho kashi tariki ya 09/07/2014.

Kw’itariki ya 14/08/2014 Bwana Sibomana Sylvain yongera kwibutsa akababaro ke mu nyandiko, urwandiko rwe rurakirwa rushyirwaho kashi tariki ya 15/09/2014.

Kw’itariki ya 29/09/2014, Bwana Sibomana Sylvain yongeye kwibutsa ako kababaro mu nyandiko, urwandiko rwe rurakirwa  kandi ruterwaho kashi tariki ya 15/10/2041. Ariko kugera kuri uyu munsi , nyuma  y’amezi icyenda, nta gisubizo arabona. Iyi myitwarire irongera kugaragaza ko nta butabera buba mu Rwanda.

FDU-Inkingi iramagana ako karengane gakomeje gukorerwa Bwana Sibomana Sylvain by’umwihariko, abayoboke ba FDU-Inkingi n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na FPR, muri rusange.

Twongeye kwibutsa ko ITANGAZO RYAMAMAZA HOSE AGACIRO K’IKIREMWA MUNTU (The Universal Declaration of Human Rights[5]) livuga riti: “Gusuzugura no kwirengagiza ako gaciro n’icyubahiro bya buri muntu nibyo byateye bamwe imigenzereze isa n’iy’inyamaswa, umutima w’umuntu utakwihanganira. Nicyo gituma twemeza ko icyo umuntu wese yimirije imbere y’ibindi ari ugushyira akizana, nta nkomyi, mu mvugo no mu bitekerezo, akibera aho nta nduru, nta butindi”.

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi kuya 30/10/2014

Komiseri wa FDU-Inkingi ushinzwe itangazamakuru

Ndereyehe Karoli


SABC News: Kagame’s Worrying Human Rights abuses worldwide

SABC News: Kagame’s Worrying Human Rights abuses worldwide

 

British development aid ‘success’ model turned to be a mirage

By René Claudel Mugenzi
Mytelegraph
OCTOBER 20TH, 2014 5:15

The current and previous British governments have portrayed Rwanda as a successful development story that has used effectively British aid money to achieve a rapid economic transformation after a terrible genocide.

Rwanda’s Untold Story. A reply to “38 scholars, scientists, researchers, journalists and historians” – By Filip Reyntjens

BBC-Reyntjens.experts-Rwanda