Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul.
Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira ngo barengere inyungu zabo cyanga bagashyiraho amashyaka arwanira ubutegetsi, kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo guteza igihugu n’abagituye imbere uko babyumva.
Hari abantu bashinga amashyaka bagira ngo bagaragare, abandi kugira ngo bayategeke, abandi kugira ngo azabakamire




