Tag Archives: Fdu-Inkingi

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry’umuturage wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!

Kigali, kuwa 16 Ukwakira 2014

Mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Musirikare Emmanuel bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo Murenge ifatanyije n’Umuyobozi w’Akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza

Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n’irondakoko.

 Taliki 01/08/2014,

Muri iyi minsi abaturage benshi baratugezaho impungenge batewe n’ibibazo byo kwamburwa amasambu yabo mu buryo budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego dushaka kwibutsa iki kibazo cya Nyamyumba kigiye kumara imyaka 17.

Mu mwaka w’1997 abaturage140 bo mu kagali ka Rubona,umurenge wa Nyamumba akarere ka Rubavu batunguwe no kumva ko umugabo witwa Munyangomba Appolinaire wahoze ari umumotsi w’i Bwami  mbere y’umwaka w’1959 maze aho atahukiye mu mwaka 1994 akaba yaritwaje uyu mwanya yahoranye i Bwami maze akiha kunyaga abaturage  amasambu yabo nkuko yari yarabimenyereye mu gihe cy’ubwami aho umuturage yanyagwaga ibye igihe babishakiye!

Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO

Kigali, ku wa 7 mata 2014

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Uyu munsi dutangiye icyunamo.  Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite  nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko.

Iyi minsi y’icyunamo  ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kwibuka ni umwanya  tuzirikana ko buri wese aho ari hose,  agomba gufata ingamba zo gukora ibishoboka byose kugira ngo muri iki gihugu hatazongera na rimwe gutemba imivu y’amaraso y’inzirakarengane.

Nyuma y’imyaka 20 imiryango y’abiciwe ababo yugarijwe n’ubukene bukabije, imfubyi n’abapfakazi baracyafite ikibazo  cyo kubona amacumbi, bamwe mubari barayubakiwe bafite ikibazo  cyuko agiye kubasenyukiraho imburagihe kubera ko yagiye yubakwa nabi. Ibibazo bigomba gukemurwa biracyari insobe. Inzego zicunga imfashanyo zigenerwa abacitse ku icumu ziracyavugwamo imicungire mibi aho amafaranga yakabafashije akomeje kunyerezwa…

Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, akatiwe imyaka ibiri y’akamama

Kigali, kuwa 22 Ugushyingo 2013.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2013, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwasomye urubanza rwa Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, na Bwana Dominique Shyirambere baregwaga ibyaha bibiri ari byo:

• Gukoresha imyigaragambyo itemewe ubwo bari bitabiriye urubanza mu bujurire rw’Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kuya 25 Werurwe 2013, ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga.

• Gukoza isoni abashinzwe umutekano.

Uru rubanza rwari rwarabanje gushyikirizwa Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ariko uru rukiko rwemeza ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza maze rurusubiza mu rwego rw’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, aho rwari rwaratangiye gusuzumwa tariki ya 4 Ugushyingo 2013.

Mu mikirize y’uru rubanza, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko Bwana Sylvain Sibomana ahamwa na biriya byaha bibiri, maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ry’amafaranga miliyoni y’amanyarwanda (1.000.000 FRW) naho Bwana Dominique Shyirambere akatirwa amezi atanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni y’amanyarwanda (1.000.000 FRW).

Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye

Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2013

Hagiye gushira igihe kigera hafi ku mezi abiri mu bice bitandukanye by’igihugu bavugwa igikorwa kigayitse cyo gushimuta abaturage cyane cyane abasore, ntibabwirwe icyo bafatiwe, bagafatwa n’abantu bigararagara ko ari abashizwe umutekano kubera ko bamwe muri bo baba bambaye imyenda ya gisivile ariko bakaba bitwaje imbunda ari nazo bakangisha abo bafata iyo batangiye kubaza bati « turazira iki ?». Hari n’aho iri shimutwa rikorwa n’abashinzwe umutekano bambaye imyenda y’akazi ariko bose nta numwe ubasha gusobanurira abafatwa icyo bazira. Aba baturage iyo bamaze gufatwa bashyirwa mu mamodoka bagatwarwa ahantu hataramenyekena ku buryo n’imiryango yabo idafite aho yabariza abayo.

Rwanda: « Ndi Umunyarwanda » Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda – Dr. Nkiko Nsengimana

Perezida Pawulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda

 

Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse n’ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye ».

 

Umuntu wa mbere ugomba gusaba imbabazi abatutsi ni Perezida Pahulo Kagame n’intagondwa z’abahutu.

Perezida Pahulo Kagame azi amahano yakoze afata icyemezo cyo kwica uwo yaje gusimbura ku ntebe, Prezida Yuvenali Habyarimana, arashe indege ye, akicwa ari kumwe n’umugaba w’ingabo, kimwe n’ibindi byegera bye. Perezida Habyarimana yari avuye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yiyemeje gushyiraho inzego z’ubutegetsi zari zisigaye (Guverinoma n’Inteko ishinga amategeko) nk’uko zari zemejwe n’Amasezerano ya Arusha. Buri wese azi uko iryo hanura ry’indege ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside yibasiye Abatutsi. None Perezida Kagame, uzi neza icyemezo yafashe, arimo aritarutsa ibibazo, yigira nyoni nyinshi, akihanukira ngo abahutu muri rusange bafite icyaha cy’inkomoko, ngo nibishyure, bake imbabazi kuko ngo intagondwa z’Abahutu zishe Abatutsi zabikoze mw’izina ry’Abahutu. Zatumwe n’Abahutu bahe ? Ryari ?

Rwanda: Abanyarwanda noneho bageze n’aho bimwa uburenganzira bwo kwandikira inzego z’ubuyobozi

Kigali, kuwa 17 Nzeri 2013.

Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe cyane n’igikorwa kigayitse cya polisi y’uRwandaaho hari abaturage batawe muri yombi bazira kobaribavuye guha ibaruwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bamusaba ko niba hari ubushobozi yagira yabarenganura ku byemezo byabafatiwe kandi babona bibabangamiye. Nk’uko amakuru akomeza abivuga abo baturagebaribagizwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza bavaniweho inguzanyo zo kwiga ndetse n’abashoferi batwara za Taxi Minibus baherutse kwirukanwa gukorera mu mugi wa Kigali.

Ababaturage bakababaribitoranyijemo abantu babiri ari nabo bajyanye ibaruwa yari igenewe Minisitiri w’Intebe ndetse iyi baruwa ikaba yari yanamenyeshejwe ibiro bya Perezida wa Repubulika y’uRwandandetse na za ministeri  zirebwa n’ibibazo bya bariya baturage.

Rwanda: FDU-Inkingi iramagana uburyo abaturage bagiye bahutanzwa mu ngirwa matora y’abadepite yo kuri uyu wa 16 Nzeri 2013

Kigali, kuwa 16 Nzeri 2013.

Nk’uko ishyaka FDU-Inkingi ritahwemye kugaragaza inenge z’aya matora y’abadepite kuva mu itegurwa aho nubundi ari amatora y’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR –Inkotanyi( commission ishinzwe amatora  kuva ku rwego rwo hasi kugeza hejuru, inzego z’ibanze kuva hasi kugeza ku rwego rukuru rw’igihugu,inzego zose z’umutekano  zose zikorera zikanaharanira inyungu za FPR…) aya matora yagaragayemo igitugu n’uburiganya bikiomeye. Aya matora kandi nta shyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi ryigeze ryemererwa kuyagiramo uruhare kuko ingirwamashyaka yemerewe ni asanzwe akorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi,naho amashyaka atavugarumwe na FPR yo yangiwe kwandikwa ,abayobozi bayo bahezwa  mu bihome bitandukanye aho ndetse muri ino minsi y’amatora bagiye bahohoterwa bakabuzwa gusurwa,kugemurirwa ndetse bamwe bagafungirwa muri twa kasho tuba muri za gereza aho bafungiwe mu rwego rwo kubatoteza uko bashoboye.

Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kumva umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Madame Ingabire Victoire.

Ubuhamya Kayitesi Claire

Kigali, kuwa 09 Gicurasi 2013.

Kuri uyu munsi tariki ya 9 Gicurasi 2013 ubwo abunganira Ingabire Victoire Umuhoza   bakomezaga kubwira urukiko inenge zabaye mu rukiko rwa mbere bavuzemo nuko hari umutangabuhamya wari warandikiye urukiko rukuru tariki ya 10 Mata 2012 arusaba kuvuga ibyo azi ku biregwa Madame Ingabire Victoire  anasaba urukiko ko  kubera impamvu z’umutekano we yifuzaga gutanga ubwo buhamya atagaragara . Ibi  abunganira Ingabire bari barabimenyesheje Urukiko rw’Ikirenga mu minsi ishize urukiko ruvuga ko ruzabasubiza.  Uyu munsi  nyuma yuko urukiko rwari rumaze kumva ibyifuzo by’impamnde zombi zirebwa n’uru rubanza, rwemeje ko rwo rubona ibikubiye mu ibaruwa uyu mutangabuhamywa yavuze byasomerwa mu rukiko maze runafata umwanzuro ko rugiye kumuhamagaza byashoboka akazaza imbere y’urukiko tariki ya 15 Gicurasi 2013.

Rwanda: Abashinja Victoire Ingabire Umuhoza baremeza ko umutwe CDF ubushinjacyaha buvuga utigeze ubaho.

Rwanda: Abanyarwanda b’intege nke bakomeje kwigizwayo

Kigali, kuwa 30 Mutarama 2013

Abanyarwanda b’intege nke bokomeje kwigizwayo buhoro buhoro mu mirimo yose ibyara inyungu harimo n’ibikorwa remezo byagafashije abanyarwanda bose.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mutarama 2013 ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2013 hazatangira gushyirwa mu bikorwa gahunda nshya yacyo yo kugenera buri sosiyete itwara abantu aho izajya ikorera ku mirongo ijya hirya no hino mu ntara, ndeste kikaba cyaranatangaje urutonde rwa buri kigo n’aho kigomba kujya gukorera. RURA ikomeza isobanura ko byakozwe mu rwego rwo kurinda ayo masosiyete guhomba ndetse no kuyafasha gutanga serivise nziza. Ibi bikaba biri kuba mu gihe bivugwa ko n’imirongo y’imihanda yose yo mu mujyi wa Kigali igiye kugurwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe, bivuze ko nta wundi muntu uzaba yemerewe kuyitwaramo abagenzi nk’uko byari bisanzwe.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risanga ibi bisobanuro bitangwa na RURA bidafite ishingiro ko ahubwo bifite indi migambi ibyihishe inyuma kubera ko :

FDU-Inkingi : Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y’igitugu itwimira

Ijambo ryavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013, n’ umuyobozi wa Komitee Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi, Dr. Nkiko Nsengimana, nyuma y’urugendo rwo kwibuka imyaka itatu Intwari Mme Victoire Ingabire Umuhoza imaze igeze mu Rwanda guharanira Demokarasi, Ubutabera n’ Ubwigenge busesuye ku Banyarwanda bose.

Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,

Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

Ijambo ryavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013, n’ umuyobozi wa Komitee Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi, Dr. Nkiko Nsengimana, nyuma y’ urugendo rwo kwibuka imyaka itatu Intwari Mme Victoire Ingabire Umuhoza imaze igeze mu Rwanda guharanira Demokarasi, Ubutabera n’ Ubwigenge busesuye ku Banyarwanda bose.

Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,

Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

Ijambo ryavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013, n’ umuyobozi wa Komitee Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi, Dr. Nkiko Nsengimana, nyuma y’ urugendo rwo kwibuka imyaka itatu Intwari Mme Victoire Ingabire Umuhoza imaze igeze mu Rwanda guharanira Demokarasi, Ubutabera n’ Ubwigenge busesuye ku Banyarwanda bose.

Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,

Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

(Français) (English) Rwanda: Victoire Ingabire Umuhoza: 3 years after January 16th, 2010

Victoire Ingabire, leader of FDU-nkingi, coming out of a Rwandan court with handcuffs.

 

At the occasion of the third anniversary of Victoire Ingabire Umuhoza returning back home to Rwanda, it is important to look briefly at the journey that democracy has followed as a critical path for a true development of the country.

It was on January 16th, 2010 that the leader of FDU-Inkingi landed in Kigali after an exile of sixteen years in The Netherlands.

One of her political acts on the first day in Rwanda was to visit the Genocide Memorial at Gisozi. The short announcement she made at the intention of the press would constitute her initial sin in the face of the RPF regime. Maybe to measure and understand how Paul Kagame is opposed to differing ideas from his own, a reading of Ingabire’s statement to journalists at the time is necessary.

DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul.

Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira ngo barengere inyungu zabo cyanga bagashyiraho amashyaka arwanira ubutegetsi, kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo guteza igihugu n’abagituye imbere uko babyumva.

Hari abantu bashinga amashyaka bagira ngo bagaragare, abandi kugira ngo bayategeke, abandi kugira ngo azabakamire