RWANDA: THEOPHILE NTIRUTWA YABONETSE NYUMA Y’IMINSI IBIRI YARAMAZE AKORERWA IYICARUBOZO

Ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016 nibwo umuyobozi wa FDU-Inkingi mu rwego rw’ibanze rw’umugi wa Kigali yaburiwe irengero ashimuswe, mu ma saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Nkuko nyir’ubwite yabidutangarije, yibwe n’abasirikare bamuteze atashye iwe kuri moto, imodoka zabo zimwitambika imbere, maze bamaze kumukura kuri moto ye, bamwinjiza ku ngufu mu modoka yabo, bamuboha amaguru n’amaboko bamupfuka igitambaro mu mutwe, maze bamujyana ahantu atamenye neza kuberako bari bamupfutse amaso. Ariko akeka ko ari mu kigo cya gisirikare cy’i Kami bamujyanye akurikije igihe bamaze bagenda ndetse n’utwo yashoboye kubona mu gihe gito bamupfukuraga amaso.

Theophile Ntirutwa mbere na nyuma yo gushimutwa

Amaze kugera aho yari afungiye, Bwana Ntirutwa Théophile yarakubiswe cyane arakomereka maze bituma abamushimuse bamuvuza ngo bahishe ibyo bikomere yatewe no gukubitwa ingumi, imigeri ndetse n’ibibuno by’imbunda.

Aho yari afungiye, Bwana Ntirutwa Théophile yahaswe ibibazo byinshi ariko anakorerwa iyicwarubozo akubitwa ku ntoki, mu mutwe no mu mbavu nkuko amafoto ye mbere yo gushimutwa na nyuma yo kurekurwa abyerekana.

Bamaze kwinjira muri telefone ye igendanwa banabonye abo yandikirana nabo, yahaswe ibibazo birebana n’ishyaka FDU-Inkingi, uburyo rikora, amazina y’abayoboke baryo, adresse y’abayobozi baryo ndetse n’ay’abantu bose bavugana baba abo mu Rwanda cg hanze y’igihugu, ndetse bagera naho bamutwerera kuvugana na Général Kayumba Nyamwasa, umuhuza bikorwa wungirije w’Ihuriro Nyarwanda RNC banamubaza aderesi y’aho yaba atuye.

Mbere yo kujya kumuta ku musozi wa Rebero aho bamurekuriye bamusabye kwitandukanya n’Ishyaka FDU-Inkingi ndetse banamwizeza ko nabikora azafatwa neza akabona n’ishimwe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ibikomere Theophile Ntirutwa yari afite ‘umutwe no ku ntoki kubera iyicwarubozo

Ishyaka FDU-Inkingi rirashima ubutwari bwa Bwana Ntirutwa wanze gukangwa n’iryo terabwoba no gushukishwa uduhendabana, kandi rirashimira abantu bose n’imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu bakoze ibishoboka byose ngo Bwana Ntirutwa aboneke agihumeka.

Biragaragara ko iri shimutwa riri mu mugambi munini wo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi cyane cyane abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi. Iri shimutwa rije rikurikira ifatwa ry’uwungirije umubitsi wa FDU-Inkingi, Mlle Gasengayire Léonille uheruka gukatirwa gufungwa ukwezi ngo mu gihe hagishakiswa abamushinja ibyaha yabeshyewe byo guhamagarira abaturage kwigomeka ku butegetsi, ndetse rije rikurikira iyicwa rya Mme Iragena Illuminée wayoboraga umuryango udaharanira inyungu wita ku batishoboye bo mu mugi wa Kigali nawe washimuswe nyuma akaza kwicirwa ahantu hakekwa ko haba ari mu kigo cya gisirikare cy’i Kami.

Na none kandi ejo bundi kuri 18 Nzeri 2016, Bwana Jean Marie Vianney Kayumba umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya PDP Imanzi nawe yarafashwe ku mpmvu zitaramenyekana ariko biboneka ko zifite aho zihuriye n’uyu mugambi muremure wo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegtsi.

Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye ryivuye inyuma ibi bikorwa bigayitse kandi ryongeye gusaba Leta y,u Rwanda kubihagarika kuko nta terabwoba na rimwe rishobora guca intege ubushake bw’abaturarwanda bwo kwishyira bakizana mu mahoro na demokarasi isesuye.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi umuryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bishyigikiye Leta y’u Rwanda n’ibiyitera inkunga kuyihatira kwemera gufungura urubuga rwa Politiki maze ikareka Abanyarwanda bose bagakora ibyo Itegeko Nshinga ribemerera byo kwishyira hamwe no kugaragazo ibitekerezo byabo mu miyoborer y’igihugu.

 

Bikorewe i Paris mu Bufaransa, ku ya 21 Nzeri 2016

Mu izina rya FDU-Inkingi

Dr Emmanuel Mwiseneza

Umunyamabanga Mukuru wa Kabiri

Contact : emwiseneza@hotmail.com

Itangazo_iyicwarubozo_Ntirutwa