This is default featured post 1 title
This is default featured post 2 title
This is default featured post 3 title
This is default featured post 4 title
This is default featured post 5 title
This is default featured post 6 title

RWANDA: UMUKECURU Felesita MUKAMABANO YATEWE AZIRA KUBA MU ISHYAKA FDU – INKINGI.

Mu ijoro ryo kuwa 17 Mata 2012, umukecuru Felesita Mukamabano yaraye aterwa amabuye n’umukada wa FPR amuziza ko ngo ari mw’ishyaka rya FDU-Inkingi. Ibyo bikaba byabereye mu mudugudu w’Ubumwe, akagari ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro mu ma saa tatu n’igice z’umugoroba byongera mu museke. Polisi hamwe n’abari  ku irondo babanje guhurura, bafata uwitwa Francoise Mukakabenga wakoraga urwo rugomo, ariko ababwiye ko uwo muturanyi yateraga amabuye ari umwe mu barwanya Leta bamuretse arigendera, amaze kuruhuka azinduka yongera gutera amabuye hejuru y’inzu nta nkurikizi.

 

Uwo mukecuru yiyambaje izindi nzego za polisi kuri telefoni 0788311117, zirabisuzugura, zimubwira ko yakwiyambaza umuyobozi w‘akagari.

 

FDU-Inkingi na RNC Ihuriro Nyarwanda Byibukiye Hamwe mu Bubiligi

 

Kugirango abanyarwanda n’abanyamahanga bose babone urubuga rusesuye rwo kwibuka ababo.

Umutwe wa politiki FDU-Inkingi n’umutwe wa RNC-Ihuriro Nyarwanda ejobundi kuwa gatandatu taliki ya 14 y’ukwezi kwa kane, byateguriye hamwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yo mu Rwanda.

Iyo mitwe yombi ya politi ikorera ahanini hanze y’igihugu ivuga ko yahisemo iyi taliki kugirango abanyarwanda n’abanyamahanga b’amoko yose biciwe mu Rwanda muri 1994 babashe kubona urubuga rusesuye rwo kwibuka.

Igitambo cya misa n’ibiganiro mpaka byaranze uwo munsi byabereye I Bruseli mu Bubiligi. Etienne Karekezi yabajije umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi, bwana Bucyeye Yozefu, umwe mu bari kw’isonga ryo gutegura ibyo bikorwa icyo bari bagamije. :  UMVIRIZA IKIGANIRO JOSEPH BUKEYE YAGIRANYE NA RADIO IJWI RY’AMERIKA

SourceVOA RADIYO IJWI RY’AMERIKA

IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO


Kigali, ku wa 7 mata 2012

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Buri mwaka kuri iyi taliki dutangira icyunamo, tukazirikana by’umwihariko itsembabwoko  ryabaye kuri iki gihugu. Ishyaka FDU – Inkingi ryifatanije n’imiryango yose yabuze abayo. Tuboneyeho umwanya wo kongera kwifatanya n’imiryango y’abacitse ku icumu hamwe n’Abanyarwanda bose bagitegereje ubutabera busesuye ku mahano yabaye mu Rwanda.

Amarorerwa nk’ayabaye hano akwiye guhora atubera inkomanga itwibutsa izo nzirakarengane zazize ubwoko bwazo na politiki mbi ituma abantu birara mu bandi bakabica babaziza ubwoko bwabo cyangwa n’impamvu za politiki. Kwibuka bikwiye kuba indahiro kuri buri munyarwanda wese iyo ava akagera, kugira ngo hatazagira amaraso yongera kumeneka na rimwe mu gihugu. Nta shyaka na rimwe rikwiye kwiyitirira izo nzirakarengane. Nta n’irigomba kwitwaza genocide ngo ryishyire heza cyangwa ribone uko ripfobya abandi.

TURASHAKIRA ABANYARWANDA U RWANDA KI?

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

Umuntu ujya muri politiki, cyane cyane ishaka impindura ikomeye, agomba kwitegura ko, igihe atari yasohoza inshingano ze, atari inzira y’umunezero n’ibyubahiro. Agomba kwitegura ko ari inzira y’amahwa, y’amarira, y’urupfu bibabaye ngombwa. Niba wemera icyo ugamije, ugomba kwemera kugenda iyo nzira. Iyo nzira muri FDU Inkingi twemeye kuyigenda kuko dushaka kuraga abana bacu, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi, u Rwanda bishyira bizanamo, bashakamo ubuzima bwabo, nta bwoba bafite ko bucya barimbuwe kubera  ibitekerezo byabo cyangwa ubwoko bwabobatanahisemo. Abana bacu bagashakisha amahirwe yabo uko bashaka, bakazananirwa n’aho ubushobozi bwabo bugarukiye.

 

Nta Rwanda rw’abahutu duharanira ngo bihimure, nta Rwanda rw’abatutsi ngo bihorere. Ari ibyo se twaba turwanyiriza iki Kagame ko yabigezeho, ibyo kubaka u Rwanda agonganishije abanyarwanda. Muri FDU-Inkingi turashaka guca inzigo. Turashaka u Rwanda tuzabanamo twese, abanyarwanda bakura amasomo mu mahano atavugwa twahuye nayo, basesengura ubutegetsi bw’ingoyi y’igitugu, nyuma bakiyizera, bakiyemeza kuva mu ntambara y’abazimu baheneranye, bakava mu ntambara y’amatariki, bakajya mu ntambara y’abazima, barwanirira urwibutso rwa bose, kuko ariyo nzira yo guseka no kugororoka kw’abacu bavukijwe ubuzima ku gasi, kuko ariyo nzira y’ubuzima, yo kwandika amateka mashya, abanyarwanda basangiye kandi biyumvamo. Amateka y’igihe gishize, kubera impamvu cyangwa inyungu zinyuranye, ntidushobora kuyumva kimwe. Ntabwo ashobora kuduhuza. Nyamara imbere haje, kuko tuzaba tuhubakiye hamwe, tuzahibonamo twese kandi haduhuze.