Rwanda : Ubutegetsi Bwa FPR Bukomeje Kwiyambika Ubusa

ITANGAZO

Mu tangazo ry’inama idasanzwe y’abaministri ryashyizwe ahagaragara kuri tariki ya 13 Gashyantare 2015, Gouvernema iyobowe na General Paul Kagame yatangaje ko yashinze jenerali Sam Kaka Kanyemera Komission y’i gihugu y’uburenganzira bwa muntu (CNDP/NCHR). Koko Uburiye mu kwe ntako aba atagize.

Jenerali Sam Kaka Kanyemera wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), akaba yari yihugitse mu Nteko Ishingamategeko, abalirwa mu bicanyi kabuhariwe. Arashakishwa n’ubucamanza bw’abafaransa ndetse n’ubwo muri Hispaniya kubera ibyaha byibasiye ikiremwamuntu yakoreye mu ntambara yabaye mu Rwanda hagati ya 1990-1994. Yakoze amahano arimbura abantu mu turere twinshi tw’u Rwanda. Aregwa abantu basaga 12.600 yicishije. Mu byaha bizwi cyane aregwa harimo ibi bikurikira:

- Afite ipeti rya Majoro ari mu buyobozi bukuru bwa RPF [Haut commandement (MHC)] ayobora umutwe wa Alpha Mobile Unit yabaye ikirangirire mw’itsembatsemba n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi n’agashinyaguro byakorewe abaturage b’i Byumba na Ruhengeri ;
- Amaze kuba Koloneli , ari mu barimbuye abaturage ba BUYOGA, KISARO, KINIHIRA, na RUKORE muri Commune TUMBA muri Byumba mu kwezi kwa kane (Mata) 1994 ;
- Muri ukwo kwezi kwa kane (Mata) 1994, aregwa kuba yaratsembesheje abantu barenga 400 mw’isoko rya BASE muri RUHENGERI.
- Araregwa kandi no kuba yararimbuye abantu basaga 2000 i Kigali –Nyanza- Kicukiro n’ishuri ribanza ryo muri Kigali hagati y’amatariki 21-22/02/1994.
- Kuva kw’itariki 9/4/1994, yakomeje ibikorwa by’itsembatsemba ry’abaturage b’inzirakarengane i BUYOGA, MUGAMBAZI na RUTONGO ;
- Mu kwezi kwa gatandatu ( Kamena) 1997, aregwa irimbura ry’abaturage b’ínzirakarengane basaga 500 mu KINIGI, GATONDE, NDUSU, VUNGA, NYAMUTERA na CYERU mu RUHENGERI.

Ngiyo kamere y’umuntu washinzwe kurengera uburenganzira bw’ikirenmwa muntu mu Rwanda. Biragaragaza koko kamere y’ubutegetsi FPR iberewe kw’isonga, n’agaciro gake gahabwa Ikiremwamuntu mu Rwanda

Bikorewe I Bruxelles 19/2/2015

Ndereyehe Karoli
Komiseri wa FDU-Inkingi ushinzwe Itangazamaku