RWANDA : GAHUNDA YA “NDI UMUNYARWANDA” NTISHOBORA KUGEZA ABANYARWANDA KU BWIYUNGE.

ITANGAZO

N’ubwo iyo Komisiyo n’ubutegetsi bwa FPR ikorera bashaka gutsindagilira abantu gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, abanyarwanda benshi bakomeje kugaragaza imbogamizi zo kuyifata nk’igamije gutuma Abahutu bose basaba imbabazi, kandi icyaha ari gatozi.

Kuri uyu wa gatanu 20/02/2015 abayobozi ba Komisiyo Comisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bavuze ko ubumwe n’ubwiyunge bikiri inzira ndende. Nyamara ngo raporo yo mu mwaka wa 2013-14, yaba ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda 99,2% bumva ko abana babo bazibonamo Abanyarwanda kurusha kwibona mu moko.
FDU-Inkingi ntiyahwemye kugaragaza ko ibibazo by’amoko mu Rwanda biterwa n’ubutegetsi bubi; Uri ku butegetsi agatonesha abo mu bwoko akomokamo, agakandamiza abo mu yandi moko.

Kibaye igihugu cyagenderaga kuri demokarasi, ubutegetsi ntibube ubukonde bw’ugaba n’abagabirwa, abaturage bakihitiramo ubutegetsi bubabereye, bagatora nta gahato abayobozi bazarengera inyugu zabo, bagakura ku butegetsi ababangamira ukwishyira ukuzana kwa buri muntu, ikibazo cy’amoko cyagenda nka nyomberi.

FDU-Inkingi ishyigikiye gahunda yo gukoresha “Inama Ngobokagihugu” kuko ariyo yonyine izatuma abanyarwanda bumvikana ku butegetsi bubabereye. Ni yo izakemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda.
Inama Ngobokagihugu izaba ihuriwemo n’abanyarwanda b’amoko yose n’ingeri zose, abari ku butegetsi n’ababurwanya, baba bafite ingabo cyanga batazifite, abakuru b’amadini n’imiryango itabogamiye kuri leta. Ibindi byose ni uguhindira no kwikirigita ugaseka.

Bikorewe I Brusseli tariki 24/02/2015

Ndereyehe Karoli
Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri FDU Inkingi