ITANGAZO RYO MU GIHE CYO KWIBUKA MATA 2021

TWIBUKE BOSE, DUHARANIRA UKURAMUKA KW’ABAKIRIHO (PDF)

 

Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

 

Kuri iyi tariki twibuka jenoside yakorewe abatutsi, Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanije n’ababuze ababo bose bazira ubwoko bwabo, n’abandi bazize ubundi bwicanyi ndengakamere.

 

Abagize FDU-Inkingi twunamiye izo nzirakarengane kandi twihanganishije abatakaje ababo muri ayo mahano yatugwiririye nk’abanyarwanda. Tubafashe mu mugongo tubifuriza kugira kwihangana no gukomera  muri ibi bihe bitoroshye.

 

FDU-Inkingi  kandi zishyigikiye ko abazize ubwo bugizi bwa nabi bose bakomeza guhabwa ubutabera.

Iki ni igihe kandi cyo kuzilikana ko tutagomba gucamo ibice amateka yacu nk’abanyarwanda, ngo twemere bimwe tureke ibindi. Ntabwo tugomba gukomeza guha icyuho abakomeje kwishimira ko ducikamo ibice bagamije kuturyanisha ngo babone uko bisahulira mu nduru, twe tumarana.

 

Nubwo ari igihe cy’agahinda n’umubabaro ni n’umwanya mwiza wo gutekereza no gufata ingamba zidakuka zatuma ayo marorerwa atazongera kubaho. Ibyo byose bizashoboka ari uko buri munyarwanda yemeye agahinda ka mugenzi we.

 

Mu gusoza, turongera kwihanganisha ababuze ababo bose, twunamiye inzirakarengane zose kandi turifuriza buri munyarwanda wese kugira ejo hazaza harimo icyizere, amahoro arambye, uburinganire  n’ubukungu busaranganijwe.

 

Imana ihe umugisha u Rwanda n’abanyarwanda.

 

 

 

Bahunga Justin,

 

Umuyobozi wa FDU-Inkingi,

president@fdu-rwanda.com