RWANDA: FDU-INKINGI YONGEYE GUTANGARIZA ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U RWANDA KO PREZIDANTE WAYO, MADAMU VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA, NTAHO AHURIYE N’ICYO ISHYAKA ISHEMA RYISE “GUVERINEMA IKORERA MU BUHUNGIRO”.

Ishyaka FDU-Inkingi ryakoze uko rishoboye kugirango ryirinde impaka z’urudaca kubyerekeranye no kumenya niba Prezidante waryo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yarishimiye ishyirwaho rya Leta ikorera mu buhungiro no kuba yarabonyemo umwanya. Tuributsa ko nta masezerano yo gufatanya cyanga gukorana Ishyaka FDU-Inkingi rifitanye n’Ishyaka Ishema.

Ishyaka FDU-Inkingi ryifuje kubamenyesha ibikurikira: Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aritegura kujya guhangana na Leta y’Urwanda mu Rukiko rw’Afurika rufite icyicaro Arusha. Urwo rubanza ruzatangira mu byumweru bitageze kuri bitatu. Muri iki gihe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza n’Ishyaka rye, bunganiwe na ba avoka, bashishikajwe no gutegura urubanza, ni ngombwa ko abantu bashyira ubwenge ku gihe.

Twese tuzi ko iriya Leta yashyizweho n’Ishyaka Ishema, twabishaka tutabishaka, itemewe n’mategeko yo mu Rwanda. Abatemera ayo mategeko bari hanze birabareba, ariko k’umuntu uri mu Rwanda agomba kuyakurikiza. Ubu twandika, ibinyamateka byo mu Rwanda byatangiye gushyushya abantu imitwe. Ikinyamateka cyitwa Rwanda paparazzi cyatangiye kwandika ko gushyraho iriya guverinoma binyuranye n’ingingo ya 97, 98, 99, 100, 105, 115, 116 n’iy’117 z’itegeko nshinga. Byaba byo, bitaba byo, ni urundi rubanza tudashaka kujyamo muri iki gihe.

Ikinyamateka cyo muri Zanzibar, Tanzania cyandika mu giswahili, bimwe mu byo cyavuze harimo ko leta ya Padiri Thomas Nahimana « irimo abantu bafungiwe ibyaha birimo guhakana ko habaye genocide muri 94 (wafungwa wanaotumukia vifungo vya jela nchini Rwanda kwa makosa kama vile kukanusha kuwa mauwaji ya kimbari hayakufanyika nchini Rwanda mwaka 1994). Ibi nabyo ni ibinyoma, ariko akarenze umunwa karushya ihamagara.

Kubera izi mpamvu ntabwo byumvikana ko umuntu ufungiwe akamama, azira gutoterezwa ibitekerezo bye n’imigabo n’imigambi y’Ishyaka rye, yatekereza ko yakwishimira kujya mu cyaba cyitwa “guverinema” yashinzwe n’Ishyaka Ishema n’Abataripfana baryo.

Ikindi kintu kitumvikana, ni ukuntu umuntu utekereza yashyira undi umuntu muri guverinoma y’Ishyaka rye, yise ko ikorera mu buhungiro, atabajije nyirubwite, Ishyaka rye, ba avoka bamwunganira cyangwa se umuryango we, ngo barebere hamwe ingaruka z’icyo gikorwa ku rubanza cyangwa ku muryango we.  Kandi n’iyo bitaba ari n’izo mpungenge, muri demokarasi ibyemezo bifatwa nyuma yo kubaza nyirubwite kugira ngo yemere inshingano umuhaye. Padiri Thomas Nahimana yiyemerera ko atabikoze. Birakomeye rero kwumva ko, umuntu nka Padiri Thomas Nahimana, ufite ubumenyi tuzi, atabona ibi ibibazo. Aramutse kandi yemeye ko yibeshye nk’uko umuntu wese yibeshya, yagombye kubisabira imbabazi. Biragoye kwumva ko waba wifuza gutegeka igihugu no kuyobora abanyarwanda ukagira iyi myitwarire.

Nk’uko buri wese abizi, Ishyaka ryacu riri mu Rwanda. Ni ho rikorera politiki n’ubwo rifite abayoboke kw’isi yose. Politiki na programu byaryo ni byo byafungishije Prezidante wacu n’abandi bayobozi baryo bari mu Rwanda. Intambara turayirwanira mu Rwanda kandi ni nako bizakomeza.  Ni ho ikibuga kiri. Ntabwo FDU-Inkingi ifite umugambi wo kuva mu kibuga ngo igaruke hanze, cyangwa se ngo ijye muri guvernema yaba itekereza ko yategekera igihugu mu buhungiro.

Nibyo koko Madamu Victoire Ingabire ni umulideri wo mu rwego rw’igihugu. Ibi bizwi kandi no mu nzego mpuzamahanga (une figure nationale et internationale). Tuributsa ko Inteko ishinga amategeko y’Uburayi iherutse gufata icyemezo mu kwezi kwa cumi kw’umwaka ushize, cyerekeranye n’urubanza rwe. Uretse abatazi gusoma amateka y’isi, akazi Madamu Victoire Ingabire yakoze, kandi agikora n’ubu agamije kugaragaza no gushyira ku karubanda amafuti y’ubutegetsi bw’u Rwanda, abifashijwemo n’Ishyaka rye, FDU-Inkingi, karagaragara. Umwanya we azawuhabwa n’Ishyaka rye, n’abaturage. Iyo ashaka imyanya aba yarayibonye atari muri gereza. Ntabwo azigera anyura mu cyanzu. Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ni Prezidante w’Ishyaka FDU-Inkingi rikorera muri Demokarasi. Rifite amategeko agenga imikorere yaryo, asobanura ukuntu ibyemezo bifatwa. Ingingo ya 46 y’Amategeko ngengamikorere y’Ishyaka FDU-Inkingi isobanura ko « ibyemezo bivuye mu nama bihagarika ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’umuntu ku giti cye. Ni ukuvuga ko ibyo byemezo byubahwa kandi bigakurikizwa na bose hatitawe ku cyo uyu n’uyu abitekerezaho ».

Nta kuntu rero Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yakwishimira kujya muri guverinoma y’Ishyaka Ishema kandi Ishyaka rye ryarafashe icyemezo, azi kandi yemera, cyo kutajya muri iyo guverinoma. Kubica ku ruhande, ni ukutamenya bihagije uko Ishyaka FDU-Inkingi rikora cyangwa bikaba ari agasuzuguro ko kutagendera ku ndangamuco n’indangamyifatire yagombye kugaragaza buri muntu ushaka gukora politiki, gutegeka igihugu no kuyobora abanyarwanda. Kutemera ubutumwa bw’Ishyaka FDU-Inkingi cyangwa ubutumwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ahaye Visi Prezida we wa mbere, Bwana Boniface Twagirimana, ni bya bindi byamenyerewe, twebwe twarenze, byo gushyira abantu hejuru y’inzego, Ishyaka rikaba akarima k’umuntu. Ishyaka FDU-Inkingi ntiryemera iyo mikorere.

Buri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho rikaba rikorera mu gihugu riba ryitegura gufata ubutegetsi. Mu bihugu byinshi ibi babyita guverinoma itegereje (Shadow Cabinet). Cyokora ayo mashyaka agomba kuba akorera muri icyo gihugu ashaka gufatamo ubutegetsi. Amazina umuntu aha ikipi ye ntabwo ari yo ngombwa. Icya ngombwa ni ibyo akora. Abumva ko guhindura amazina bibafasha, ni icyemezo cyabo twagerageje kwubaha kugeza igihe bashatse kudutokoza. Tuzi neza rwose ko guhangana ntawe bifasha muri twe. Ishyaka Ishema nirireke gushaka gutesha isura nziza Prezidante wacu.

FDU-Inkingi kugeza ubu ntikorana n’Ishyaka Ishema. Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, ntaho ahuriye na “guverinoma” yashyizweho n’Ishyaka Ishema.

Bikorewe i London mu Bwongereza, tariki ya 23 Gashyantare 2017.

Bahunga Justin

Komiseri Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi

jbahunga@yahoo.co.uk

FDU-Ishema-Party.Position