ITANGAZO RISOZA INAMA YAHUJE IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA N’AMASHYAKA YA POLITIKI NYARWANDA , BIKORERA HIRYA NO HINO KW’ISI, MU MUGAMBI WO KUBAKA U RWANDA RUDAHEZA, RWUJE UBWISANZURE, UBWIYUNGE, DEMOKARASI N’UBURUMBUKE.

Press Release (PDF_RWA)

Inama ihuza abahagarariye amashyaka ya politiki n’imiryango itegamiye kuli leta baturutse hirya no hino kw’isi, yateranye ku mataliki ya 23 kugeza kuri 24 gicurasi 2020 hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije gusuzumira hamwe ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cy’u Rwanda no gutekereza ku ngamba z’umuti wabyo.

 

Imaze gusuzuma ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda, impamvu bidakemuka n’ingaruka zabyo, Inama :

  1. Yishimiye byimazeyo kubona hashobora guhuzwa amashyaka n’amashyirahamwe mirongo itatu n’atandatu, ahagarariwe n’abantu mirongo itanu n’umunani.
  2. Yababajwe cyane n’uko abanyarwanda bakomeje kugalizwa n’ubutegetsi bubi burangwa n’ingoma y’igitugu, budaha agaciro uburenganzira bwa muntu, budatandukanya inzego z’ubutegetsi, burangwa n’ivangura, kutabasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, bwafunze urubuga rwa demokarasi.
  3. Yasanze ari ngombwa ko guhuza imbaraga z’imiryango-nyarwanda y’ingeri zose ari ngombwa, kugirango mu Rwanda habe impinduka mu bya politiki kandi binyuze mu mahoro, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kubonera ibisubizo ibibazo byugarije umuryango-nyarwanda, bishingiye ku kuba nta demokarasi no kutubaha uburenganzira bwa muntu.
  4. Yasanze ari ngombwa kurimbura inkuta zitanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi , hakubakwa Iteme ribahuza aho gutatanya ingufu zabo.
  5. Yifuje ko byaba byiza kurushaho, andi mashyaka n’amashyiramwe bitashoboye kwitabira iyi nama, bitabiriye ibikorwa n’inama bizakulikiraho.
  6. Yemeje ko hajyaho urwego nyunguranabitekerezo (Cadre de Concertation) rwo kunonosora ibitekerezo byinshi by’ingirakamaro byatanzwe n’abitabiriye inama. Kuri izo mpamvu, inama yasabye ko abateguye iyi nama aribo bakomeza kuyobora urwo rwego nyunguranabitekerezo (Cadre de Concertation) by’agateganyo; kandi nabo barabyemeye.
  7. Yishimiye cyane ko amatora mu baturanyi b’uBurundi yabaye mu mutekano, akaba ari intambwe nziza mu rwego rwa demokarasi mu guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

 

Bishyizweho umukono ku ya 24 Gicurasi 2020

 

ABASHYIZEHO UMUKONO, bahagarariye imiryango yitabiriye iyi nama kandi bemeye gushyira umukono kuri iyi myanzuro:

  1. Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda (ODHR), Laurent Munyandilikirwa, Président;
  2. Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE, Mémoire et Justice pour tous, Emery Nshimiyimana, Secrétaire Général;
  3. Comité pour l’Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR): Noël Twagiramungu.
  4. Global Campaign for Rwandans’s Human Rights (GCRHR), René Mugenzi, Coordinateur;
  5. Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR), Joseph Matata, Coordinateur;
  6. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (RIPRODHOR), Théobald Rutihunza, Président;
  7. JAMBO asbl, Robert Mugabowindekwe, President;
  8. Coordinateur du Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR), Calixte Kanani, coordinateur;
  9. Initiative HUMURA, Aloys Simpunga, Président;
  10. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR), JMV Nyirimbirima, Chairperson ;
  11. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ), Stany Rwandarugari, président ;
  12. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR), Pascal Kalinganire, General Coordinator;
  13. Congrès rwandais du Canada (CRC), Pierre-Claver Nkinamubanzi, Président;
  14. Rwandiska föreningen för mänskliga rättigheter (RFMR), Nelson Gatsimbazi;
  15. Norway Sub Sahara Africa development organisation(NSADO), Rugema Kayumba, Président;
  16. Rwanda National Forum (RNF), Celestin Muhindura, President
  17. Association  rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-Zaïre-RDC) ARGR-INTABAZA, Faustin Ngarambe, Vice- président  ;
  18. Rwandan American Youth Association, John Muhire, Président;
  19. Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique (IPAD), Gilbert Mwenedata, Président ;
  20. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl, Jean Claude Kabagema, Président
  21. Amahoriwacu, Peter Mutabaruka, Président.
  22. INGANZO GAKONDO, Fransua X Tulikunkiko, Président;
  23. Collectif des Victimes des crimes de masse commis dans la Région des Grands LacsAfricains, COVIGLA, Joseph Mushyandi, Administrateur;
  24. Rwandiske Forum i Oslo , FORUM RWANDAIS D’OSLO (RFO), Norvège, Edmond Habiyambere, Président;
  25. Liberté d’Expression Culture et Paix, LECP Info, Emmanuel Senga;
  26. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna), Emmanuel Mugenzi, Coordinator in charge of political matters ;
  27. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-IMANZI), Jean Damascène Munyampeta, Secrétaire Général;
  28. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari), Général Emmanuel Habyarimana, Président;
  29. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP, Bonaventure Uwanyirigira, Président;
  30. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA), JABO AKISHULI, Secrétaire Exécutif;
  31. RNC-Ihuriro, Jerôme Nayigiziki, Coordinateur;
  32. PSI-Imberakuri, Jean Baptiste Ryumugabe, Coordinateur;
  33. AMAHORO-PC, Etienne Masozera, Président;
  34. FDU-INKINGI, Justin Bahunga, Président;
  35. ISHEMA PARTY, Nadine Claire Kasinge, Présidente;
  36. Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI, Anastase Gasana, President;