Category Archives: AMAKURU MASHYA

ABATEGETSI BAKOMEJE GUSAHURA UMUTUNGO WA LETA NTA NKURIKIZI.

Miriyari zisaga makumyabiri z’amafaranga y’amanyarwanda (FRW 20,000,000,000) z’umutungo wa Leta zararigise. Uwo mubare uwubona ushyize hamwe ibishushanyo n’imbonerahamwe zashyizwe ahagaragara na Raporo ya Komisiyo y’Inteko Nshingamategeko ishinzwe imikoreshereze y’imari bya Leta. Iyo Raporo yagejejwe ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu 15 Gashyantare 2012, irerekana imicungire mibi y’imari n’umutungo wa Leta y’umwaka 2009-2010.

Iyo raporo y‘impapuro 59, iravuga inyerezwamutungo rirenze inzovu n’akayovu ryagaragaye muri ministeri, imishinga n’ibigo bya Leta 104 byagenzuwe kuri 315 byagombaga kugenzurwa, ni ukuvuga gusa 33% yabyo. Birumvikana ko iyo izo nzego zose zigenzurwa, imicungire mibi yari kurenga miriyari mirongo itandatu (FRW 60,000,000,000) ujanishije. Ni akayabo karenze urugero kangana n’ingengo y’imari y’imyaka itatu igenewe amashuri yisumbuye. Umutungo wa Leta ucunzwe neza ni ukuvugako abana bajya mu mashuri y’isumbuye ubu bashobora kwikuba gatatu, ndetse birenze.

Imyigaragambyo yo Gushyikigira Madame Victoire Ingabire mu Buholandi

Amakuru yatangajwe na Radio Ijwi r’ Amerika:

SIT IN imbere y' inzu y' abadepiteMu Buholandi, abanyarwanda n’abanyamahanga b’incuti za madame Victoire Ingabire umunyapolitiki ufungiye mu Rwanda, kuwa kane taliki ya cyenda y’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2012 batangiye imyigaragambyo yo kumushyigikira we n’abandi bantu bafungiwe ibya politiki mu Rwanda.Iyo myigaragambyo yakorewe imbere y’ingoro inteko ishinga amategeko y’Ubuholandi ikorera……….. SOMA KANDI WUMVE INKURU IRAMBUYE KURI VOA

UMWAKA MUHIRE WA 2012: UMWAKA WO GUKEMURA IMPAKA NO KUGARAGAZA UKURI

Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2011

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI namwe nshuti z’u Rwanda,

Komite nyobozi ya FDU-INKINGI, iyobowe na madame Victoire INGABIRE UMUHOZA inejejwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2012. Tuboneyeho gushima by’umwihariko mwese mwakomeje kudutera inkunga no guharanira ko infungwa za politiki zifungurwa, amashyaka ya politiki  n’itangazamakuru bikisanzura mu gihugu kandi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukubahirizwa.

Uyu mwaka turangije wasanze umuyobozi w’ishyaka ryacu afungiye muri gereza ya Kigali azira ibitekerezo bya politiki. Ntitwacitse intege kubera ubwitange bwa benshi  ndetse n’inkunga zanyu mwese ndetse n’inshuti twagiye twunguka hirya no hino. Amajwi y’abaturage nayo yarushijeho kutugana kandi twagiye  twifatanya nabo ndetse tunatabariza abatotezwaga n’ubutegetsi. Kuri uyu munsi wa 30 Ukuboza 2011, ubuyobozi bwa gereza bwatwemereye kuvugana n’umuyobozi mukuru w’ishyaka. Yatubwiye ati  “mwifurize bose Umwaka w’amahoro kandi muzakomeze ubutwari”.