Category Archives: AMATANGAZO

RWANDA: TOM NDAHIRO, UMUHEZANGUNI WATETESHEJWE NA LETA, YONGEYE GUHAMAGARIRA RUBANDA KUGIRIRA NABI MME VICTOIRE INGABIRE, PREZIDANTE WA FDU-INKINGI

PDF

 

Ikinyamakuru Igihe.com ni kimwe mu bisanzwe bicishwamo inyandiko z’ibyo abahezanguni bo muri Leta y’u Rwanda bashaka kuvuga bihishe inyuma yacyo. Ibyo ntabwo bikiri ibanga. Abamotsi Leta ikoresha nabo barazwi, nabyo si ibanga. Tom Ndahiro ni umwe muri bo. Tariki ya 31/07/2019, Tom Ndahiro yanditse mu Igihe.com inyandiko igira iti : «Abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye akato».

 

Muri iyo nyandiko, Tom Ndahiro yongeye nk’uko bisanzwe kuvubura ubumara bw’ubuhezanguni yifitemo. Ararega Mme Victoire INGABIRE ngo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside, maze akaboneraho kumusabira akato. Tom Ndahiro aragereranya Mme Victoire INGABIRE n’indwara yandura ya Ebola, maze mu magambo akarishye agahamagarira rubanda ko bamwibasira. Arandika ati : «Muri izo mbaraga zo gukumira Ebola, habamo gushyira uyirwaye mu kato ngo atanduza abandi. Uyigaragaweho yitabwaho bw’umwihariko n’abahanga babitojwe kandi babyambariye mu buryo batapfa kwandura. Mu byo bakora hari no gufuhera imiti nk’uburyo bwo gukumira iyo ndwara mbi itavurika ku buryo bworoheje».

 

Inyandiko ya Tom Ndahiro ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda

Ni inyandiko ifite amagambo ataziguye, itihishira, yashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru gisomwa na benshi. Irahamagarira rubanda guha akato Mme Victoire INGABIRE, ikamugereranya n’indwara ya Ebola. Mu kumugereranya n’iyo ndwara Tom Ndahiro yibagiwe ko ariwe uhora avuga ko mu myaka yashize  abanyarwanda bamwe bitwaga udukoko tw’inyenzi tugomba guhigwa tukicwa…Tom Ndahiro yibagiwe se ko amagambo nkayo ari mu byatumye abanyarwanda bamwe bibasirwa? Twemere se ko mu gukoresha amagambo nk’ayo Tom Ndahiro yatangiye umugambi wo kwikiza Mme Victoire Ingabire n’abandi badashyigikiye ibikorwa by’itoteza n’ubugizi bwa nabi bimaze kuba karande mu Rwanda? Inyandiko ya Tom Ndahiro itwerera icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside Mme Victoire Ingabire, kandi nta kimenyetso na kimwe igaragaza; igamije kumubuza uburenganzira bwe bwo gukora politiki, nta mpamvu. Kwitirira undi icyaha adafite, warangiza ugasaba ko yibasirwa agahabwa akato, ni ibyaha biteganywa n’amategeko.

 

Kuki ayo mategeko adakurikizwa ?

Kubera ko Tom Ndahiro yashyizwe hejuru y’amategeko biturutse ku bategetsi bashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa. Tom Ndahiro aridegembya akarega uwo ashaka kandi akamusabira kubambwa kubera ko yahawe rugari na RIB (Rwanda Investigation Bureau), n’Ubushinjacyaha Bukuru (Rwanda Prosecution), na Ministeri y’Ubutabera, ndetse n’abategetsi bakuru b’u Rwanda. Abo bose bariho bararebera, ntibakora inshingano zabo ngo amategeko yubahirizwe. Ahubwo ni igihe cyo kwibaza niba abagize izo nzego atari bo bamutumye.

 

Tom Ndahiro ni muntu ki ?

Ni umuhezanguni wiyise umushakashatsi kuri jenoside. Yirirwa avubura ubumara bumurimo, kandi biragaragara ko abikora yatumwe na bamwe mu bayobozi bo muri Leta, ngo abavugire ibyo bo badatinyuka kuvuga kubera imyanya barimo.

Tom Ndahiro yigize umushinjacyaha wabiherewe ububasha mu ibanga, aratunga agatoki uwo ashatse, si rimwe, si kabiri, ashaka gucisha umutwe inzirakarengane atiyumvamo cyangwa abo Leta ibona ko batavuga rumwe na yo.

 

Iyo ngengabitekerezo Tom Ndahiro avuga ni iyihe ?

Umuntu wese utavuga rumwe na Leta, ariko cyane cyane na FPR, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umutwa, yaba umuzungu cyangwa undi wese, ahita yitirirwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside ; kandi uwo Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni bashinje iyo ngengabitekerezo aba akatiwe urubanza nta kuregwa, nta no kuburana bibaye. Nguko uko Tom Ndahiro na bagenzi be bahindutse abashinjacyaha bakaba n’abacamanza icyarimwe. Nguko uko Mme Victoire INGABIRE bamushinja kugira ingengabitekerezo ya jenoside nta kimenyetso, agahita akatirwa guhabwa akato nta rubanza rubaye.

 

Ukuri ni ukuhe ?

Ukuri ni uko Leta iyobowe na FPR na Prezida Kagame itemera amashyaka atavuga rumwe na yo. Bityo ikanyura ku bamotsi bayo n’ibinyamakuru byayo kugira ngo ihinge urwango rwibasiye abatavuga rumwe na yo. Iyo Leta ibashumuye mu guhinga urwo rwango, yo igasigara yihishe inyuma.

 

Ni nde ufite ingengabitekerezo y’ubugome n’urwango ?

-     Abafite ingengabitekerezo mbi : ni bariya bose birirwa, mu mvugo no mu nyandiko, bateranya abanyarwanda, babiba amacakubiri n’urwango, babahimbira ibyaha badafite, bahamagarira bamwe kwibasira abandi, babatera ubwoba ;

-     Abafite ingengabitekerezo mbi : ni bariya, mu ngiro, banyereza abana b’u Rwanda, abandi bakabica. Ni bariya batumye abanyarwanda benshi barahahamutse, bagahinduka ibikuke ; ni bariya batuma abanyarwanda bahorana ubwoba budashira.

-     Abafite ingengabitekerezo mbi : ni bariya bireba mu ndorerwamo, babona ubugome bafite bakabwitirira abandi (accusations en miroirs).

Tom Ndahiro na bagenzi be bakora kimwe, ndetse n’ibinyamakuru bakoresha, bujuje ibyo byangombwa by’ingengabitekerezo mbi igamije kwangiza abanyarwanda.

 

Umwanzuro

Mu nyandiko ye, Tom Ndahiro aratsindagira ibinyoma bidashoboka. Ntiwabeshyera Mme Victoire INGABIRE ngo rubanda ibifateho ukuri kuko ibitekerezo bya Victoire INGABIRE abivugira ku mugaragaro.

-     Mme Victoire INGABIRE yamagana akarengane ;

-     arasaba ko kwicwa no kunyerezwa kw’inzirakarengane bihagarara mu Rwanda, hakaboneka umutekano (dore ko ukomeje kubura) ;

-     arasaba ko Leta ikora inshingano zayo, igakora amaperereza arangwa n’ubunyamwuga kugira ngo abagizi ba nabi bahanwe ku mugaragaro, maze umuco wo kudahana nawo ucike mu Rwanda ;

-     arasaba ko imanza z’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI n’abandi bose zikorwa mu butabera, aho kubahimbira ibyaha no gutekinika ;

-     arasaba ko abana b’u Rwanda bunga ubumwe, bose bakarubanamo mu mahoro, buri wese agahabwa umwanya we n’inshingano akwiye ; udashoboye kuzuzuza agaha umwanya ubishoboye;

Ni nde utemeranywa na Mme Victoire INGABIRE kuri ibyo bitekerezo, usibye abasaritswe n’ingengabitekerezo mbi, Tom Ndahiro akaba ari ku isonga ?

Abahezanguni n’abamotsi babo ni bo bumva babangamiwe n’ibitekerezo byiza bya Mme Victoire INGABIRE n’ishyaka FDU-INKINGI. Ngabo rero abafite ingengabitekerezo mbi y’urwango, yo guteranya, yo kwica no kunyereza. Ngabo abafite ingengabitekerezo mbi ikomeje gukora ishyano mu Rwanda, abategetsi bo barebera gusa nkaho batahari.

 

Ishyaka FDU-INKINGI na prezidante waryo bo biyemeje kuvugira ku mugaragaro ibyo basaba ko byahinduka kugira ngo abanyarwanda babeho neza, mu mahoro, nta kubeshya no kubeshyerana.

 

Bikorewe i Rouen tariki ya 1 Kanama 2019

Théophile MPOZEMBIZI

Komiseri wa FDU-INKINGI ushinzwe itangazamakuru

 

RWANDA: ISHYAKA FDU-INKINGI RIRASABA KO HAGARAGAZWA UKURI KW’IYICWA RYA ANSELME MUTUYIMANA, ABABIGIZEMO URUHARE BAKAGEZWA IMBERE Y’UBUTABERA

Itangazo rigenewe abanyamakuru(PDF)

 

Mu gitondo cy’italiki ya 09 werurwe 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Nyakwigendera Mutuyimana Anselme, umurwanashyaka wa FDU-Inkingi mu Rwanda, wakoranaga bya hafi na présidente w’iryo shyaka Madamu Ingabire Umuhoza Victoire.

Twakwibutsa ko Mutuyimana Anselme yishwe anizwe, umurambo we uboneka hafi y’ishyamba rya Gishwati ; akaba yaraherukaga kugaragara ari muzima ubwo yatwarwaga n’abantu barimo abashinzwe umutekano bambaye imyambaro ya polisi y’uRwanda, bamufatiye muri gare ya Mahoko ubwo yari yururutse imodoka imuvanye i Kigali aho yabaga, yiteguye gufata moto ngo yerekeze ku musozi umuryango we utuyeho kuko yari yabateguje ko azabasura.

UBUTUMWWA BW’ISHYAKA FDU–INKINGI KU MUNSI W’ISABUKURU Y’IMYAKA 58 U RWANDA RUMAZE RUBAYE REPUBULIKA

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, (PDF)

 

Iyi tariki ya 28 Mutarama 2019, ni isabukuru y’imyaka 58 u Rwanda rumaze rubaye Republika. Tuributsa ko inyito repubulika ituruka ku magambo abiri y’ikiratini (res publica) avuga ko ifatwa ry’ibyemezo bireba buri muturage,  kandi ko abaturage aribo bafite ijambo rya nyuma ku micungire y’igihugu, bakabikora binyuze mu matora adafifitse.

Kw’itariki ya 28 Mutarama 1961 niho abayobozi b’amakomini yose yo mu Rwanda bashyizweho n’amatora yabaye kuva kw’itariki ya 26 kugeza kw’itariki ya 30 nyakanga 1960, bateraniye i Gitarama bafashe icyemezo cyo guhindura imiyoborerere y’igihugu ikava k’ubutegetsi bushingiye k’ubwami hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

(Français) LES FDU-INKINGI SE FELICITENT DU JUGEMENT DE LA COUR AFRICAINE DES DROITS DE L’HOMME ET DES PEUPLES SUR LE CAS DE Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA

COMMUNIQUE DE PRESSE

 Nous venons d’apprendre avec satisfaction, le jugement rendu par la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP), sise à Arusha(Tanzanie) dans le procès qui opposait la prisonnière politique, Mme Victoire Ingabire Umuhoza au gouvernement rwandais, dirigé par le FPR-Inkotanyi. La CADHP  a confirmé qu’il y avait eu beaucoup d’irrégularités dans ce procès.

Rwanda: Jenerali Pahulo Kagame yimitswe “atabyifuzaga!” nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu kwezi kwa Munani

Nyuma y’itangazwa rya Jenerali Pahulo Kagame nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu Rwanda mu kwezi kwa Munani, ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta,  rishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda n’Abanyamahanga ibi bikurikira :

Jenerali Pahulo Kagame, yirajije i Nyanza ubwo yimikwaga n’ishyaka rye, avuga ko yicuza kuba agiye kwongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ubwa gatatu. Koko rero, mu ijambo yegejeje ku barwanashyaka b’ishyaka rye rimaze kumwimikwa nk’umukandida uzisimbura we ubwe, Jenerali Pahulo Kagame yagize ati: « mwansabye kuguma ku butegetsi, none dore ndabyemeye ».

(Français) RWANDA : LES CRIMES D’ETAT SE POURSUIVENT AU RWANDA

LES SERVICES DE SECURITE ENRAGES PAR LA MOBILISATION DE BRUXELLES CONTRE LE PRESIDENT KAGAME SE DEFOULENT SUR LA PRESIDENTE DES FDU-INKINGI MME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.

Les FDU-Inkingi ont à peine dénoncé le lâche assassinant de Damascène Habarugira, dont le corps sauvagement mutilé a été retrouvé à Nyamata, que les services de sécurité s’acharnent cette fois-ci contre la Présidente Victoire Ingabire Umuhoza en personne, dans la prison centrale de Kigali où elle purge injustement une peine de 15 ans.

Nous apprenons en effet de source dignes de foi que le chef d’antenne des services de renseignements de cette prison, le sous-lieutenant Ntwari Guy Julien, mène au sein de la prison une campagne d’isolement et d’intimidation contre Victoire Ingabire, la traitant d’ennemi (adui). Cette campagne de mauvais aloi intervient au moment où le chef de l’Etat qui se trouve en Europe pour ses éternelles tournées de propagande, fait face à des manifestations de ressortissants rwandais opposés à sa politique répressive et surtout à son ambition de se maintenir contre vents et marée au pouvoir jusqu’en 2034.

RWANDA : LETA YA FPR-INKOTANYI IKOMEJE GUCUZA ABANYARWANDA UDUCYE TWABO

ITANGAZO

Ishyaka FDU-Inkingi, umutwe wa politike utavuga rumwe na Leta ya Kigali, ryamaganye ryivuye inyuma ubujura bukabije Abanyarwanda bongeye kugirirwa, aho ingoma y’Agatsiko ya FPR-Inkotanyi imaze gutegeka abakozi bose gutanga 50% ku mushahara wabo bashyigikira Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi mu ngirwa-matora y’Umukuru w’igihugu yo muli Kanama uyu mwaka.

Rwanda : LETA YA FPR – INKOTANYI IKOMEJE GUCUZA ABANYARWANDA UDUCYE TWABO

ITANGAZO

Ishyaka FDU-Inkingi, umutwe wa politike utavuga rumwe na Leta ya Kigali, ryamaganye ryivuye inyuma ubujura bukabije Abanyarwanda bongeye kugirirwa, aho ingoma y’Agatsiko ya FPR-Inkotanyi imaze gutegeka abakozi bose gutanga 50% ku mushahara wabo bashyigikira Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi mu ngirwa-matora y’Umukuru w’igihugu yo muli Kanama uyu mwaka.

Twongeye kwibutsa ko niba ukwiyamariza kuyobora igihugu ari uburenganzira bwa buli munyarwanda, nta munyarwanda ukwiye guhatirwa gushyigikira umukandida runaka. Turahamya ko n’ubwo byanditse ko abazatanga uyu « musanzu udasanzwe » ubazwa abayoboke ba FPR-Inkotanyi gusa, mu by’ukuli ni abanyarwanda bose bafite umushahara w’ukwezi bazawutanga, kuko ni abakoresha bategetswe gucamo kabili umushahara wa buli mukozi wabo.

(Français) Assassinat de M. Damascène Habarugira, membre des FDU-Inkingi

COMMUNIQUE DE PRESSE

Les FDU-Inkingi, parti d’opposition au régime en place au Rwanda, informe le public de l’assassinat de M. Damascène HABARUGIRA, membre des FDU-Inkingi. Il était ressortissant du district Ngoma, secteur de Remera, colline de Kinunga, village Nyarugenge en Province Est.

RESUME DES FAITS :

1. Notre camarade fut appelé par un certain Théophile, agent de renseignement du district Remera avec le numéro de téléphone 0722840729 enregistré sous le nom de Yatubabariye Hassan. Ce Théophile, réserviste (démob) est agent-relai du chef de renseignements du Camp Huye à Kibungo, le nommé SEBUDANDI  Francis joignable au n° 0726289972. C’est ainsi que parti à la rencontre de Théophile, notre camarade HABARUGIRA Damascène n’a plus réapparu, même le vélo sur lequel il est parti n’a pas été retrouvé.

IREKURWA RYA MADAMU GASENGAYIRE LEWONILA

Itangazo rigenewe Abanyamakuru

FDU Inkingi, ishyaka rya politike ritavuga rumwe n’ingoma ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, yakiranye ibyishimo irekurwa rya Madame GASENGAYIRE Lewonila, Umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi. Yari afunzwe kuva taliki ya 23/08/2016.

FDU Inkingi irashima ubutwari bw’abacamanza b’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Ruhango mu karere ka Rutsiro, baburijemo igitutu cya politike bagaca urubanza ruhanaguraho icyaha Madame GASENGAYIRE.

RWANDA: URUBANZA PEREZIDANTE WA FDU-INKINGI Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA AHANGANYEMO NA LETA Y’URWANDA MU RUKIKO NYAFURIKA RW’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU N’ABATURAGE RWIMURIWE KUYA 22 WERURWE 2017

FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda, iramenyesha Abanyarwanda n’abantu bose ko urubanza rw’umukuru wayo Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA uhanganye na Leta y’u Rwanda ruzasubukurwa taliki ya 22/03/2017 imbere y’Urukiko Nyafrika ruharanira uburenganzira bwa muntu ruli Arusha muli Tanzaniya.

FDU-Inkingi irizera ko uku kwimulira urubanza taliki ya 22/03 rwari rwarashyizwe taliki ya 16/06 kutazaba urwitwazo kuli Let aya FPR ikanga kwitaba Urukiko.

RWANDA: FDU-INKINGI YONGEYE GUTANGARIZA ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U RWANDA KO PREZIDANTE WAYO, MADAMU VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA, NTAHO AHURIYE N’ICYO ISHYAKA ISHEMA RYISE “GUVERINEMA IKORERA MU BUHUNGIRO”.

Ishyaka FDU-Inkingi ryakoze uko rishoboye kugirango ryirinde impaka z’urudaca kubyerekeranye no kumenya niba Prezidante waryo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yarishimiye ishyirwaho rya Leta ikorera mu buhungiro no kuba yarabonyemo umwanya. Tuributsa ko nta masezerano yo gufatanya cyanga gukorana Ishyaka FDU-Inkingi rifitanye n’Ishyaka Ishema.

Ishyaka FDU-Inkingi ryifuje kubamenyesha ibikurikira: Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aritegura kujya guhangana na Leta y’Urwanda mu Rukiko rw’Afurika rufite icyicaro Arusha. Urwo rubanza ruzatangira mu byumweru bitageze kuri bitatu. Muri iki gihe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza n’Ishyaka rye, bunganiwe na ba avoka, bashishikajwe no gutegura urubanza, ni ngombwa ko abantu bashyira ubwenge ku gihe.

RWANDA: ISHYAKA FDU-INKINGI RYIFURIJE ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U RWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017

Banyarwanda , Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda

Kuri uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2016, mw’izina ry’Ishyaka FDU-Inkingi n’iry’umuyobozi waryo Madamu Victoire Ingabire Umuhoza uhejejwe mu munyururu ku bw’akamama, no mw’izina ryanje bwite, ndagira ngo mbifurize Umwaka Mushya Muhire wa 2017. Muzawugiremo amahoro n’uburenganzira bwanyu bwose bw’ikiremwamuntu buzatuma mushobora kwinyagambura mugashobora gusubira i bumuntu.

Mu gihe turangiza uyu mwaka, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba aho tuva n’aho tujya, ibyatubayeho uyu mwaka n’ibyo duteganya gukora umwaka utaha, kugira ngo u Rwanda rube igihugu cyubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, gitanga amahwemo mu baturage bacyo, ntihagire uvutswa utwe; igihugu kirangwa na demokarasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi; igihugu kirangwa n’ubutabera bwigenga budakorerwamo n’abanyapolitiki cyangwa abayobora inzego za gisirikari n’iz’umutekano, abanyarwanda bakareshya imbere y’amategeko; igihugu kitagira ivangura iryo ari ryo ryose, igihugu cyumva kandi kikimakaza ugushyikirana n’ubwiyunge nyabwo bw’Abanyarwanda, igihugu gikangurira Abanyarwanda kubahana hagati yabo kandi bakubaha n’abandi, ntihagire ukandamizwa cyangwa ngo azire ubwoko bwe, akarere akomokamo cyangwa amateka ye.

(Français) LETTRE OUVERTE CONCERNANT LES MENACES DE RUPTURE DES RELATIONS DIPLOMATIQUES ENTRE LE RWANDA ET LA FRANCE


Acculés par la Justice française les dignitaires du régime de Kigali prennent le Rwanda en otage !

 

Les Forces Démocratiques Unifiées (FDU INKINGI), parti politique d’opposition au régime dictatorial du Front Patriotique Rwandais (FPR) dirigé par Paul Kagame, président du Rwanda, s’indignent des menaces  incessantes proférées par le régime du FPR de rompre les relations diplomatiques avec la France, à l’occasion de la réouverture récente d’une instruction judiciaire française, dans l’enquête sur l’attentat terroriste contre l’avion de l’ancien président rwandais Juvénal Habyarimana, accompagné de son homologue burundais, Cyprien Ntaryamira, de leurs suites ainsi que de l’équipage français qui, tous, ont péri dans cet attentat du 6 avril 1994. Ce chantage permanent exercé par le FPR contre la France pour échapper à toute responsabilité dans cet attentat terroriste nous répugne.

Différents rapports dénoncent les crimes du FPR :

LETTRE OUVERTE

CONCERNANT LES MENACES DE RUPTURE DES RELATIONS DIPLOMATIQUES ENTRE LE RWANDA ET LA FRANCE

 

 Acculés par la Justice française les dignitaires du régime de Kigali prennent le Rwanda en otage !

 

Les Forces Démocratiques Unifiées (FDU INKINGI), parti politique d’opposition au régime dictatorial du Front Patriotique Rwandais (FPR) dirigé par Paul Kagame, président du Rwanda, s’indignent des menaces  incessantes proférées par le régime du FPR de rompre les relations diplomatiques avec la France, à l’occasion de la réouverture récente d’une instruction judiciaire française, dans l’enquête sur l’attentat terroriste contre l’avion de l’ancien président rwandais Juvénal Habyarimana, accompagné de son homologue burundais, Cyprien Ntaryamira, de leurs suites ainsi que de l’équipage français qui, tous, ont péri dans cet attentat du 6 avril 1994. Ce chantage permanent exercé par le FPR contre la France pour échapper à toute responsabilité dans cet attentat terroriste nous répugne.

Différents rapports dénoncent les crimes du FPR :

(Français) RWANDA: LES FDU-INKINGI FELICITENT LE PRESIDENT ELU DES ETATS UNIS D’AMÉRIQUE,  M. Donald TRUMP

 

 

(Français) (English) RWANDA: FDU-INKINGI CONGRATULATES THE PRESIDENT-ELECT OF THE UNITED STATES DONALD TRUMP.

Mr. President-Elect,

The Rwandan opposition political party, FDU-Inkingi, has learned your victory for the presidency of the United States of America for the coming 4 years.