Category Archives: AMATANGAZO

Nta serivisi nziza ishobora guhabwa umuturage mu gihe yimwe ijambo haba mu miyoborere y’igihugu cye ndetse no mubyemezo bimufatirwa.

Kigali kuwa 31 Mutarama 2012.

Tariki ya 31 Mutarama 2012 Guverinoma y’u Rwanda yashoje igihe yari yise icy’imiyoborere myiza inajyanye no gutanga serivisi nziza,  ikaba ndetse yari yashyizeho insanganyamatsiko igira iti “Gutanga serivisi nziza niryo shingiro ry’amajyambere”.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga iryo menyekanishabikorwa “ryo gutanga serivisi nziza” rishingiye ku kinyoma kuko bidashoboka ko waha abaturage serivisi nziza mu gihe utabaha ijambo mu byemezo bitandukanye bibafatirwa kandi bigira ingaruka ku buzima no ku mibereho yabo ya buri munsi.

Mu nyandiko iherutse gusohoka ku itariki 15/01/2012, umuntu ashobora gusanga ku rubuga

http://allafrica.com/stories/201201161809.html , mw’ iperereza ryakozwe na Democracy Index 2011 – Economist Intelligence Unit, u Rwanda rwabaye urwa 138 mu bihugu 165, ruba urwa nyuma muri Est African Community http://www.eiu.com/public/topical_report.aspx?campaignid=DemocracyIndex2011

Bigaragaza ko hategekeshwa igitugu kandi ko iterambere rivugwa ritajyanye n’ imibereho myiza y’ abaturage no kwishyira ukizana muri demokarasi (Civil Rights, Economic and Social Rights, Civic and Political Participation, Political Parties , Rule of Law ).

Impamvu zimwe zinyuranya n’ibyo guha umuturage serivisi nziza ni izi zikurikira:

UBUTEGETSI BW’IBANZE BUKOMEJE GUHOHOTERA ABATURAGE

Kigali ku wa 24 Mutarama 2012

Muri iki gitondo cyo kuwa 24 Mutarama 2012 umubyeyi witwa UWIMANA Jeannette utuye mu mudugugu wa Rando, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu yakubiswe iz’akabwana n’umuyobozi w’ako kagari witwa NIYIBIZI Clémentine. Uwo mutegetsi yageze n’aho yitabaza abunganira mu by’umutekano (Local defence) maze uwo mubyeyi bamupfura imisatsi, barakubita, baramunoza nyuma bajya kumufunga ari intere  kuri station y’abapolisi iri kuri Brasserie.

Uwo mutegetsi yari yamuzindukiyeho ngo aje kugenzura iby’isuku. Asanzwe amutoteza ku  buryo mu gihe cy’amezi abiri amaze kumuca amafaranga ibihumbi 25 kandi kenshi ntamuhe n’icyemezo cy’ayo mafaranga. Kubera ko yabanje kwanga ko bamukubita, bamushyizeho icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi.  Polisi yaje gutegeka uwo muturage gusinya ku ngufu inyandiko isaba imbabazi kugira ngo bamureke atahe, adafungwa akurikiranyweho gukubita no kwigomeka ku bategetsi. Uwo mutegetsi kandi ni kizibose muri kariya karere kubera ingeso yo kuragiza imihini abaturage ategeka.

Ugutabariza Nsabiyaremye Gratien umaze gushimutwa

Kigali, kuwa 02 Mutarama 2012   

Mu ijoro ryakeye, abasirikare ba Marine –Rubavu  bateye mu rugo rwa  Gratien Nsabiyaremye, atuye  mu mudugudu wa  Kabiza, mu kagari ka Rubona umurenge  Nyamyumba,. Gratien ni   umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka FDU-INKINGI. Abo basirikare baherekejwe n’ushinzwe umudugudu, bashatse guhita bata muli yombi Gratien, abasabye ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kumufata barabibura. Yahise ababwira ko atabakurikira muli iryo joro, asaba ko bagaruka ku manywa, dore ko nta n’icyagaragazaga ko bari mu butumwa.

(Français) (English) SPREE OF ASSASSINATIONS OF RWANDAN REFUGEES IN UGANDA.

Kigali, 29 December 2011

Mr. Jerome NDAGIJIMANA, a Rwandan refugee was murdered in a Kampala suburb. The Ugandan New Vison wrote on 27 December 2011 that the body of NDAGIJIMANA, a resident of MUZANA zone, was found lying in a pool of blood in his shop, with his throat slit on Monday morning. On November 30, a Rwandan journalist Charles Ingabire, editor of the online publication Inyenyeri News and a vocal critic of the Rwandan government, was shot twice in the chest as he was leaving a bar in the Bukesa-Kikoni Makerere area of Kampala late at night. This spree of assassinations of Rwandan refugees abroad needs to be investigated thoroughly.

Mr. Jerome NDAGIJIMANA, was granted refugee asylum on 18 March 2011 and registered by the Refugee Eligibility Committee under the number 66/2011.

We call upon the international community and human rights bodies to investigate these selective killings targeting Rwandan refugees in different countries.
FDU-INKINGI

Boniface Twagirimana
Interim Vice President