Monthly Archives: Nyakanga 2019

RWANDA : ISABUKURU Y’ IMWAKA 57 Y’UBWIGENGE NITUBERE IMBARUTSO Y’IMPINDURA AMATWARA

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda

 

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2019, Urwanda rurizihiza ku nshuro ya 57, isabukuru y’ubwigenge. (PDF)

 

Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi

 

Ku rubyiruko ndetse na bamwe mu basheshe akanguhe, uwo munsi usa n’uwibagiranye mu mateka, ukaba warasimbuwe n’indi minsi ijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi igihugu cyacu cyagiye kinyuramo. Gusa, ubutegetsi buraza amaherezo bukagenda. Ariko amateka ahoraho. Kandi amateka ni nk’umuco, igihugu kitagira amateka ntikigira n’umuco. Kuri uyu munsi twibukaho ubwigenge twagombye gushyira ku ruhande indorerwamo za politiki dukunda kwitabaza, tukarebera hamwe inyigisho twakura muri iyo ntabwe ikomeye yagezweho taliki ya 1 Nyakanga 1962. Ikaba iy’abanyarwanda bose.