Monthly Archives: Mutarama 2019

UBUTUMWWA BW’ISHYAKA FDU–INKINGI KU MUNSI W’ISABUKURU Y’IMYAKA 58 U RWANDA RUMAZE RUBAYE REPUBULIKA

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, (PDF)

 

Iyi tariki ya 28 Mutarama 2019, ni isabukuru y’imyaka 58 u Rwanda rumaze rubaye Republika. Tuributsa ko inyito repubulika ituruka ku magambo abiri y’ikiratini (res publica) avuga ko ifatwa ry’ibyemezo bireba buri muturage,  kandi ko abaturage aribo bafite ijambo rya nyuma ku micungire y’igihugu, bakabikora binyuze mu matora adafifitse.

Kw’itariki ya 28 Mutarama 1961 niho abayobozi b’amakomini yose yo mu Rwanda bashyizweho n’amatora yabaye kuva kw’itariki ya 26 kugeza kw’itariki ya 30 nyakanga 1960, bateraniye i Gitarama bafashe icyemezo cyo guhindura imiyoborerere y’igihugu ikava k’ubutegetsi bushingiye k’ubwami hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.