Monthly Archives: Ukwakira 2018

Rwanda :Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Hari ku itariki ya mbere u kwakira muri 1990, impunzi z’Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FPRInkotanyi zagabye igitero ku Rwanda.

Abagabye igitero bavugaga ko baharanira ugutaha kw’impunzi zarimo izimaze imyaka 30 zarahunze u Rwanda ubwo habaga impinduka yasezereye ingoma ya cyami ikimika Repubulika, ariko muri iyo mpinduka hakaza kubaho guhohotera abanyarwanda bamwe bashyirwaga mu gice cy’abashigikiye ubutegetsi bwa cyami.

Uretse guharanira itahuka ry’impunzi kandi, FPR Inkotanyi yavugaga ko ije kurwanya ubutegetsi bw’igitugu maze ikimika ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n’ukwishyira ukizana kwa muntu.