Monthly Archives: Werurwe 2017

IREKURWA RYA MADAMU GASENGAYIRE LEWONILA

Itangazo rigenewe Abanyamakuru

FDU Inkingi, ishyaka rya politike ritavuga rumwe n’ingoma ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, yakiranye ibyishimo irekurwa rya Madame GASENGAYIRE Lewonila, Umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi. Yari afunzwe kuva taliki ya 23/08/2016.

FDU Inkingi irashima ubutwari bw’abacamanza b’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Ruhango mu karere ka Rutsiro, baburijemo igitutu cya politike bagaca urubanza ruhanaguraho icyaha Madame GASENGAYIRE.

(Français) LIBERATION DE MADAME GAHONGAYIRE

Communiqué de presse

Les Forces Démocratiques Unifiées (FDU INKINGI), parti politique d’opposition au pouvoir en place au Rwanda, saluent la libération de Madame Gasengayire Léonille, trésorière adjointe des FDU INKINGI. Elle était détenue depuis le 23 août 2016.

Les FDU-Inkingi apprécient le courage des juges au Tribunal de première instance de Ruhango en district de Rutsiro qui ont fait fi des pressions politiques et prononcé un jugement d’acquittement en sa faveur.

LETA Y’U RWANDA YANZE KWITABA URUKIKO NYAFRIKA MU RUBANZA IHANGANYEMO NA MADAMU VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Dushingiye ku makuru dufitiye gihamya, turamenyesha Abanyarwanda n’abantu bose ko Leta y’u Rwanda n’Inama y’igihugu irwanya itsembabwoko (CNLG), mu buryo butunguranye, biyemeje kuva mu rubanza n° 0003/2014, Leta yari ihanganyemo na Madamu Victoire Ingabire, ruzaba kuli 22/03/2017 imbere y’Urukiko Nyafrika rubungabunga Uburenganzira bwa muntu rwicaye Arusha muli Tanzaniya.

Dushingiye na none kuli ayo makuru, turahamya ko Leta ya FPR yitwaje ko ngo Urukiko rwaba rubera, yiyemeza kuruvamo mbere y’uko hagibwa n’impaka ku byo Madame Victoire Ingabire yaregeye. Mu by’ukuli, Leta ya FPR yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza kugirango iburizemo idosiye Madame Victoire Ingabire atarayitsinda. Leta ya FPR rero, imaze kwibonera neza ko ari yo izatsindwa urubanza, yahiye ubwoba ihita ifata icyemezo kigayitse cyo gukoresha ya ntwaro yamenyereye yo kwandagaza bya nyirarureshwa abo batavuga rumwe.

RWANDA: URUBANZA PEREZIDANTE WA FDU-INKINGI Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA AHANGANYEMO NA LETA Y’URWANDA MU RUKIKO NYAFURIKA RW’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU N’ABATURAGE RWIMURIWE KUYA 22 WERURWE 2017

FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda, iramenyesha Abanyarwanda n’abantu bose ko urubanza rw’umukuru wayo Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA uhanganye na Leta y’u Rwanda ruzasubukurwa taliki ya 22/03/2017 imbere y’Urukiko Nyafrika ruharanira uburenganzira bwa muntu ruli Arusha muli Tanzaniya.

FDU-Inkingi irizera ko uku kwimulira urubanza taliki ya 22/03 rwari rwarashyizwe taliki ya 16/06 kutazaba urwitwazo kuli Let aya FPR ikanga kwitaba Urukiko.

(Français) RWANDA: LE PROCÈS DE LA PRÉSIDENTE DES FDU-INKINGI Mme VICTOIRE INGABIRE CONTRE L’ETAT RWANDAIS SE TIENDRA CE 22/03/2017 DEVANT LA COUR AFRICAINE DES DROITS DE L’HOMME ET DES PEUPLES

Les Forces Démocratiques Unifiées (FDU-INKINGI), Parti politique d’opposition au régime du Front Patriotique Rwandais (FPR) au pouvoir au Rwanda, portent à la connaissance du public que le procès de leur présidente, Mme Victoire INGABIRE, se tiendra contre l’Etat Rwandais, ce 22/03/2017 à 9h devant la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP) sise à Arusha en Tanzanie.

 Les FDU-Inkingi espèrent que le report au 22/03 du procès initialement prévu le 16/03 ne servira pas de   prétexte par Kigali pour ne pas comparaître devant la Cour.