Monthly Archives: Werurwe 2015

RWANDA : BANYARWANDA TWIRINDE KUJYA INYUMA Y’ABIDISHYI

ITANGAZO LIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Abasheshe akanguhe baribuka umugani w’umwami w’abidishyi. Uwo Mwami yazize kubura abamutabara kubera gutinya igitugu cye. Dufite ubwoba ko ariho perezida Kagame agana, kuko uko agenda aroha igihugu aho kumukumira, baramukomera amashyi.

Guhindura itegekonshinga biranze bibaye impamo. Mu kiganiro cyatambutse kuri radio-televisio mu Rwanda (RTV) kuri 17/03/2015 cyitwa “Sobanukirwa” umunyamakuru Cléophas Barore yahuje umunyamakuru (Theodore Ntalindwa), umunyamategeko (Me Evodre Uwizeyimana) n”intumwa ya Rubanda” (Madamu Christine Muhongayire) kugira ngo bagire icyo bavuga ku nkuru bitiriye ko yabaye impamo yo guhindura ingingo ya 101 y “Itegeko-Nshinga”. Iyo ngingo iravuga iti: “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Ariko biragaragara ko batumwe kwamamaza Prezida Paul Kagame, kugira ngo abone ukwo yimikwa ubuziraherezo. Umunyamategeko arasisibiranya avuga ko abanyarwanda babihererwa uburengenzira n’ingingo ya 193 ivuga iti: “Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by’amajwi y’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko”.

Tuzi neza ko yirengagiza nkana ko, ku ngoma ya FPR, abaturage badafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza no kwitorera ukwo babyumva. Uburyo amatora akorwa ku butegetsi bwa FPR birazwi ko nta bwisanzure buhari na mba. Indorerezi z’abanyamahanga bakurikiranye ayo matora yose, uretse abambari ba FPR, bose bagaragaje ingorane zihari ku buryo bamwe barahiye kutazagaruka. Kuvuga ngo abaturage bazihitiramo, bimeze nk’abantu babiri bahiga umwe aziritse amaboko, warangiza uti ndi umusifuzi mwiza. Mbere yo gusaba abaturage kwihitiramo, ingoma ya FPR yabahaye uburenganzira bwo kwinyagambura, bakivugira icyo batekereza no ku bindi bibazo bibazitiye nko kwihitiramo .

Urutonde rw’abafunzwe kubera ko batinyutse gushinga amashyaka cyanga gushaka kwiyamamaza na Kagame si bake. Duhere ku ntwari Victoire Ingabire Prezida w’ishyaka FDU-Inkingi wakatiwe impaka 15 y’igifungo kubera ko yashatse kurushanwa na Kagame mu matora muri 2010. Ikindi yazize, ni ukuvuga ko n’abahutu biciwe bagomba kwibukwa; Prezida Pasteur Bizimungu na Ntakirutinka Charles bazize ko bari bashinze ishyaka Ubuyanja; Dr Niyitegeka Théoneste nawe yazize ko yiyemeje kwiyamamaza na Kagame; Maitre Ntaganda Bernard yazize gushinga ishyaka PS-Imberakuri; Mushyayidi Deo , Prezida wa PDP-Imanzi, yazize gutinyuka kuvuga ko ubwiyunge bw’abahutu n’abatutsi budashoboka n’abahutu biciwe batemerewe kugira icyunamo; André Kagwa Rwisereka Vice-Président wa Green Party yaciwe umutwe kubera gutsimbarara gufatanya na FDU-Inkingi; Patrick Karegeya w’ Ihuliro-RNC yahotorewe muri Hotel muri South Africa; Sylvain Sibomana, umunyamabaga mukuru wa FDU-Inkingi aheze muri prison azira kuba yahuriye mu kabari na bagenzi be i Rutsiro, no kuba yarambaye umupira wanditseho ko yifuza demokarasi mu Rwanda…
Abanyamakuru ntawabarura abashimuswe , abahunze n’abishwe bazira kutandika ibyo FPR ishaka. Reka dutange urugero gusa Charles Ingabire, Jean-Leonard Rugambage.
Ibyo ni byo inzobere mu mategeko, Maitre Evode yita gufata ingamba zo kulinda umutekano?

FDU Inkingi ntishidikanya koko ko abaturage bahawe urubuga rwisanzuye bakwereka FPR icyo bayitekerezaho. Ayo ma radio, ibyo binyamakuru bya leta nibihe ijambo abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bavuge icyo batekereza. Nibareke guha ijambo abantu bari mw’ikinamico, batoranijwe mbere ngo batambire ingoma. Abaturage nibahabwe ijambo bavuge ibibazo by’umutekano baterwa n’ubutegetsi, akarengane mu gusangira ubukungu, kutagira ijambo mu mitegekere y’igihugu, no kutubahiriza iri tegeko nshinga bari mukugira igikangisho. Abatera ubwoba ngo baziyahura Perezida Kagame nadasubiraho, twabibutsa ko no mu gihe cyo kuvaho cy’ubwami, hari abavugaga ngo inka ntizizongera gukamwa. U Rwanda Kagame yarusanzeho kandi azarusigaho.

Hari abandi bavuga ngo ntawundi washobora gutegeka u Rwanda uretse Perezida Kagame. FDU Inkingi ikaba itahisha ko iyi mvugo iteye ubwoba no kwibaza. Niba nyuma y’imyaka 20 amaze ku butegetsi, dore ko kuva muri 1994 ari we mu by’ukuri utegeka, nta wundi muntu washobora gukomeza ibyo bikorwa yatangiye, nabyo ubwabyo byaba ari ikinegu. Icyo gihe byaba bivuga ko FPR idashobora kwiyuburura nk’ukwo byagaragariye mu mwihererero wa cumi na kabiri aho Kagame yabwiraga abaministri be ko akazi kabananiye, kandi ariwe ubahitamo. Nahigame ahe urubuga ababishoboye, kuko na nyina w’undi abyara umuhungu.

Banyarwandakazi, banyarwanda, Perezida Kagame aravuga ati iyo dushaka kwica ntiduhusha, mugakoma mu mashyi; ati iyo biba kera mba mbarashe, mugakoma mu mashyi; ati baratubuza gufunga abantu, ati ubutaha ahubwo tuzajya tubarasa, mugakoma mu mashyi. Aho ntitugiye kuba abidishyi?
Ikintu cyiza Prezida yakora kurusha abategetsi bamubanjirije, ni ukwima amatwi abidishyi batinya ko amasahane yabo azubama agasezera. Ngaho nace agahigo yandikwe mu mateka y’Urwanda, niyiyame vuba na bwangu abidishyi maze tumuhe amashyi y’urufaya.

Aho guhera rero ku ngingo ya 193, cyangwa iya 101, ubutegetsi nibureke habe impaka ku bitagenda neza byose, ndetse no mw’Itegekonshinga ryose, abaturage bahitemo bazi icyo bahitamo.

Ishyaka ryanyu FDU-INKINGI ribijeje kuzakomeza gutunga agatoki ibitagenda , kugaragaza ukwo byakosorwa, no guharanira ko buri wese abona urubuga rwo kwinigura. Ibi byari umusogongero.

Bikorewe i London ku wa 23/03/2015
Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri FDU Inkingi.

(Français) RWANDA : LE PRESIDENT PAUL KAGAME RECONNAIT AMEREMENT L’ECHEC DE SA POLITIQUE

COMMUNIQUE DE PRESSE
KAGAME RECONNAIT AMEREMENT L’ECHEC DE SA POLITIQUE
Dans son discours lors de la retraite des responsables de son régime, baptisée« OPENS NATIONAL LEADERSHIP RETREAT -GABIRO », le président Kagame a exprimé clairement son amertume à propos de l’incompétence de ses ministres. Il n’a pas hésité à dénoncer la corruption généralisée. Il a interpellé ses ministres, leur reprochant d’être des incompétents qui lui donnent souvent des statistiques falsifiées. Pourtant, ce sont souvent ces statistiques truquées qui sont reprises par les lobbies et les sponsors du régime de Kigali, pour justifier leurs appuis à ce régime autoritaire.

Le président Kagame devrait aller plus loin et reconnaitre que l’échec de ses ministres est son propre échec. Il doit tirer les conséquences qui en découlent, notamment en évitant de manipuler la Constitution pour briguer un nouveau mandat en 2017. Il doit accepter l’ouverture politique pour que d’autres partis proposent leur alternative au peuple rwandais. Afin de donner au peuple rwandais le libre choix du système de gouvernement et des leaders, il devrait logiquement accepter l’ouverture politique. Il doit libérer tous les prisonniers politiques et d’opinion, car le problème fondamental ne réside pas forcément au niveau de ses ministres, mais du système FPR en soi, qu’il a mis en place.
L’impunité générale, la corruption, le musellement des partis politiques, l’absence de liberté d’opinion et de participation de la population au processus de décision et le népotisme persisteront, tant qu’il n’y aura aucun changement dans la gouvernance du pays.

Les FDU-Inkingi constatent aussi que l’économie profite à une infime minorité urbaine. L’affairisme commercial spéculatif, au développement singulier constaté dans la capitale Kigali présenté comme la vitrine du dynamisme économique du pays , cache en fin de compte une profonde misère du monde rural et périurbain.

Les FDU-INKINGI fondent plutôt leur politique sur les possibilités qu’a chaque Rwandais d’inventer un avenir résolument nouveau, abolissant les clivages et les exclusions qui minent la société rwandaise et empêchent l’avènement d’un Etat de droit. Notre parti est prêt à apporter un changement politique en profondeur afin d’asseoir des institutions politiques rassurantes pour tout un chacun. Cela passe par l’abolition du système politique en vigueur, caractérisé par le totalitarisme, l’exclusion et l’affairisme.

Les FDU-Inkingi veulent promouvoir, en chaque Rwandaise et en chaque Rwandais, une personne responsable de son destin individuel et solidaire de l’avenir de l’ensemble de ses compatriotes.

Fait à Bruxelles le 3 Mars 2015.
Charles Ndereyehe
Commissaire chargé de l’Information aux FDU-Inkingi.