Yearly Archives: 2014

Rwanda: Gereza ya Muhanga nireke kwicisha urubozo Mutuyimana Anselme

Kigali, kuwa 20 Kamena 2014

Bwana Anselme Mutuyimana ni umurwanashyaka wa FDU-Inkingi ukomoka i Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba. Ku itariki ya 15/09/2012 nibwo yatawe muri yombi n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumuziza ngo kuba yarahuye na Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, ubu nawe uri mu munyururu.

N’ubwo ibyo ubutegetsi bwavugaga ko bubakurikiranyeho bitagize icyaha ku gihugu cyaba cyubaha uburenganzira bw’umuturage bwo kuba yakwihitiramo umutwe wa politiki abarizwamo, siko ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Rwanda bushishikajwe no kunigana ijambo uwo ariwe wese utavuga rumwe nabwo bwabigenje. Anselme Mutuyimana byaje kumuviramo gukatirwa igihano cy’amaherere cy’imyaka itandatu (6) tariki ya 13/01/2014 ubu akaba yarakijuririye uretse ko urukiko rw’ikirenga rwinumiye kugeza uyu munsi rukaba rutaramumenyesha igihe azaburanira.

RWANDA: INYANDIKO-MVUGO MU NCAMAKE YA KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA

KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA
12 – 13 MATA 2014

INYANDIKO-MVUGO MU NCAMAKE

Kuwa 12 na 13 Mata 2014 , intumwa z’abarawanashyaka ba FDU-Inkingi bateraniye i Breda mu bu Hollandi muli Kongere idasanzwe y’abayoboke b’ishyaka FDU-INKINGI baba mu mahanga.
Ku murongo w’ibyigwa hari hateganijwe ingingo zikurikira.
1) Gutangiza inama ;.
2) Kwemeza umu-Kongresiste urakomeza kuyobora Inama ;
3) Rapport ya Comité de Suivi (CS);
4) Kujya Impaka kuri rapport ya CS no gufata Imyanzuro;
5) Kujya impaka no gutanga ubugorora-ngingo ku mategeko ngenga-mikorere y ‘Ishyaka (réglement d’ordre intérieur-ROI) n’imyifatire y’abarwanashyaka (code de conduite) ;
6) Gushyiraho akanama kazategura kakanakoresha amatora ;

Orleans mu Bufaransa: Imihango yo kwibuka Abepiskopi, Abapadiri, n’Abalayiki biciwe i Gakurazo (Rwanda)

UBUTUMIRE

Imihango yo kwibuka Abepiskopi, Abapadiri, n’Abalayiki
biciwe i Gakurazo (Rwanda)

Hashize imyaka 20, ku itariki ya 05/06/1994, ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, Abepiskopi 3 ba Kiliziya y’u Rwanda, bari kumwe n’abapadiri 9, umufurere n’abalayiki 2 barimo akana k’imyaka 8, biciwe i Gakurazo, Paruwasi Byimana, Diyosezi ya Kabgayi (Rwanda).

Kugeza ubu nta muhango wo kwibuka izi nzirakarengane wigeze ushobora gukorwa mu Rwanda. Abanyarwanda n’inshuti zabo biyemeje kuzahurira hamwe mu muhango wo kubibuka uzabera Orléans mu Bufaransa, ku itariki ya 20 na 21/06/2014, kuri adresse ikurikira: Eglise Saint Paterne, 112 Rue Bannier, 45 000 Orléans (FRANCE).

Rwanda: Umucikacumu Kizito Mihigo mu buroko mu gihe cy’icyunamo

Kuva kw’itariki ya 4 Mata 2014, umucikacumu Kizito Mihigo, akaba n’umuririmbyi n’umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iz’Imana, yaburiwe irengero, aza kugaragara kw’itariki ya 14 Mata 2014, ubwo ubutegetsi bwa Jeneral Paul Kagame bwemezaga ko bwamutaye muri yombi, ndetse kw’itariki ya 15 Mata 2014, uwo muhanzi hamwe n’abandi batatu bareganwa berekanywe bari mu mapingu basubiza ibibazo by’abanyamakuru mu buryo bugayitse kandi bunyuranye n’amategeko agenga imfungwa zitarahamwa n’icyaha.

N’ubwo ubutegetsi butabivuga, Kizito Mihigo arazira kuba yarahimbye indirimbo yitwa « Igisobanuro cy’urupfu » yerekana ishavu afite kuba yariciwe ababyeyi be mw’itsembabwoko ryibasiye Abatutsi bari mu gihugu mbere ya Mata 1994, akerekana kandi ko afitiye ishavu abandi bose babuze ababo mw’icuraburindi ryabaye mu Rwanda mbere ya 1994 na nyuma yaho, mu bundi bwicanyi butiswe jenoside.

Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abaturage rikajije umurego mu gihugu

Kigali, kuwa 21 Mata 2014

Guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2013, nibwo ishyaka FDU-Inkingi ryatangiye kwakira ubutumwa bw’abaturage butandukanye, aho bavugaga ko bari gushimutwa n’abantu basa n’abakorera inzego z’umutekano kuko bamwe batwarwaga ku manywa y’ihangu n’abantu bitwaje imbunda nto « pisitori » bagashyirwa mu modoka bagatwarwa, imiryango yabo ntizongere kubaca iryera. Byageze n’aho bamwe mu baturage nk’abo mu karere ka Rubavu (Gisenyi) batangiye kujya babona imodoka ihagaze hafi, abashoboye bagakizwa n’amaguru, abandi bakavuza induru , maze izo nkozi z’ibibi zigasa n’izigabanya ubwo bushimusi. Icyo gihe inzego z’ubuyobozi iyo zabazwaga aho abashimutwa bajyanwa n’icyo bafatirwa zasubizaga ko ngo abo zifata ari inzererezi, nyamara iki kikaba ari cyambaye ubusa.

Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2014, Ishyaka FDU-Inkingi ryakomeje kwakira ubutumwa buva hirya no hino mu baturage, batakamba ko bakomeje kubura bamwe mu miryango yabo. None dore noneho uko iminsi igenda yicuma niko imiborogo y’ababuze ababo ikomeza kwiyongera mu gihugu hose, ariko cyane cyane mu ntara y’iburengerazuba, ahahoze ari Gisenyi na Kibuye, mu ntara y’amajyaruguru, ahahoze ari Ruhengeri, ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Rwanda: IJAMBO RYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO

Kigali, ku wa 7 mata 2014

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Uyu munsi dutangiye icyunamo.  Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite  nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko.

Iyi minsi y’icyunamo  ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kwibuka ni umwanya  tuzirikana ko buri wese aho ari hose,  agomba gufata ingamba zo gukora ibishoboka byose kugira ngo muri iki gihugu hatazongera na rimwe gutemba imivu y’amaraso y’inzirakarengane.

Nyuma y’imyaka 20 imiryango y’abiciwe ababo yugarijwe n’ubukene bukabije, imfubyi n’abapfakazi baracyafite ikibazo  cyo kubona amacumbi, bamwe mubari barayubakiwe bafite ikibazo  cyuko agiye kubasenyukiraho imburagihe kubera ko yagiye yubakwa nabi. Ibibazo bigomba gukemurwa biracyari insobe. Inzego zicunga imfashanyo zigenerwa abacitse ku icumu ziracyavugwamo imicungire mibi aho amafaranga yakabafashije akomeje kunyerezwa…

RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI

Nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azaba ari i Buruseli mu Bubiligi, kuya 2 n’iya 3 Mata 2014, yitabiriye inama ihuza buri myaka ine, Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union Européenne) n’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine) ku nsanganyamatsiko yiswe “Ishoramari mu baturage, Iterambere, Amahoro”.

Nk’uko mubizi, Perezida Paul Kagame akekwaho ibyaha byinshi birimo guhanura indege ya Perezida Juvenali Habyarimana n’abo bari kumwe barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira kuya gatandatu Mata 1994, agakekwaho kuba yaragize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’impunzi z’Abanyarwanda bari barahungiye muri Kongo hagati ya 1996-97 nk’uko bitangazwa na Raporo Mapping y’Umuryango w’abibumbye yo kuwa mbere w’Ukwakira 2010, ndetse akaba anashinjwa kuba ahora ahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo aho ahora ashyigikira inyeshyamba zirwanya Leta ya Kongo nk’iza M23.

RWANDA: RADIO IMPALA YARASHIMUSWE

RWANDA
AMAHORO People’s Congress – FDU-INKINGI – Ihuriro RNC

Ku wa 25 Werurwe 2014

Imikorere, umurongo n’umuyoboro wa Radio Impala ivugira muri SW kuri metero 16 na Khz 17 540 byarashimuswe ku buryo ntaho bigihuriye n’umuryango udaharanira inyungu witwa Radio Impala asbl ndetse n’impuzamashyaka ihuriweho n’imiryango ya politiki Amahoro People’s Congress, FDU-INKINGI na RNC. Ubu buriganya bwatangiye kugaragara guhera italiki ya mbere mutarama 2014 kandi intambwe zo kurangiza ikibazo mu bwumvikane zarananiranye.

Byaragaragaye ko Radio Impala n’ibijyanye nayo nka website, Facebook n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwo gusakaza amajwi bikomeje gukoreshwa, gatozi cyagwa bafatanije, n’abitwa Aloys Manzi, Paulin Murayi na Saleh Karuranga.

Rwanda : Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwagumishijeho igihano cy’imyaka ibiri kuri Bwana Sibomana Sylvain

Kigali kuwa 13 Werurwe 2014

 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo  rwemeje ko Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain ahamishirizwaho igihano cy’imyaka ibiri .

Uyu munsi tariki ya 13 Werurwe 2014 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemeje igihano cy’imyaka ibiri Bwana Sibomana Sylvain yari yahamijwe ku rwego rwa mbere r’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.

Tariki ya 26 Gashyantare 2014 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwaburanishije ubujurire leta ya Kigali iregamo  uyu munyapolitiki utavugarumwe nayo akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibomana Sylvain. Leta ya Kigali ikaba imurega icyaha cyo gukora imyigaragambyo  no gukoza isoni abashinzwe umutekano. Tariki ya 22/11 /2013  nibwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwari rwakatiye Bwana Sibomana Sylvain igihano cyo gufungwa imyaka ibiri no gutanga ihazabu ya miyiyoni imwe y’amafaranga y’ u Rwanda.

Nk’uko bimaze kuba umuco kuri leta  ya Kigali mu guhimbira ibyaha abatavugarumwe nayo mu rwego rwo kugirango ibone uburyo bwo kubaheza mu minyururu,Bwana Sibomana Sylvain yatawe muri yombi na polisi y’igihugu imuhohoteye ubwo yari yitabiriye urubanza rw’ubujurire mu rukiko rw’ikirenga rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire umuhoza ubwo rwatangiraga kuburanishwa tariki ya 25 Werurwe 2013 . Iki gikorwa cya polisi kikaba cyari kigamije gutera ubwoba abarwanashyaka n’abandi banyarwanda banyotewe na demokarasi mu Rwanda ngo batitabira uru rubanza n’ubwo bitabujije abanyarwanda gukomeza kuruzamo ari benshi.

Rwanda: Ishyaka FDU –Inkingi rirakemanga ingamba zo kuzahura ubukungu bukomeje kujya aharindimuka

Kigali kuwa 11 Werurwe 2014

Muri ino minsi haravugwa  isozwa ry’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga  i Gabiro mu kigo cy’imyitozo cya gisirikire kuva kuya 8-10 werurwe 2014. Muri uyu mwiherero bibaye ubwa mbere Perezida Kagame yerura nawe akemeza ko ibintu bimaze kumushobera uburyo abayobozi buri gihe bahora bamusubiriramo ibintu bimwe bazageraho nyamara impinduka ntizigaragare kugeza ubwo nibyo baba bamubwiye bazakora bitanagera no kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo baba bamwijeje gukora. Muri uno mwiherero Perezida Kagame yashinje abayobozi kuba basa n’abakorera ku jisho, no kuba nta bikorwa bagaragaza bijyanye n’imigambi myiza baba bamwijeje kuzakora.

Iki kibazo cy’amagambo asize umunyu y’ibibeshywa ko byagenzweho n’ibizagerwaho ariko bitagaragara mu bikorwa si ubwa mbere ishyaka FDU-Inkingi ryongeye kukigarukaho ndetse no gutanga umuti wacyo urambye :

Rwanda:FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe

Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014

Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y’u Rwanda  yatangaje inkuru y’incamugongo n’agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by’ubudehe ; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by’ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda bibitirira ubushobozi badafite hagamijwe inyungu yo kwiyerekana neza imbere y’amahanga ko Abanyarwanda barangije kuba abasirimu kuburyo bafite ubushobozi bwo kwirihira amashuri n’ibindi.

Icyi cyemezo cyo kuvanaho izi nguzanyo ku banyeshuri, Ishyaka FDU-Inkingi ryacyamaganye ryivuye inyuma, cyane ko ryabonaga kigiye guheza burundu Abanyarwanda b’abakene nubundi basanzwe batorohewe n’imibereho mibi inagenda yiyongera umunsi ku wundi. Ibi byanatumye bamwe mu banyeshuri b’inkwakuzi nabo bashishikariza bagenzi babo kwandikira inzego zibishinzwe, harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, batakamba bamusaba ko icyi cyemezo cyahagarikwa ;gusa abanditse iyi baruwa, nubwo nta kibi bari bakoze, ntibyabaguye amahoro kuko kugeza uyu munsi bamwe barafunze, abandi barihishahisha hiryo no hino kubera gutinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda butanifuza ko hari umuturage numwe wanenga ibyo bukora ! Nyuma yaho icyi cyemezo gitumye havugwa byinshi,ndetse Abanyarwanda benshi bakacyamagana, Leta yisubiyeho itangariza Abanyarwanda ko izo nguzanyo zo kwiga zisubiyeho, ndetse inemera ko ibyo byiciro by’ubudehe byakozwe nabi, inasaba ko byasubirwamo,  ari naho hasabwe ko abanyeshuri bajya ku mashuri kubera ko igihe cyo kwiga cyari kirimo kubacika, hanyuma ibibazo byabo bikazagenda bicyemukira aho ku mashuri. 

Rwanda: Urukiko rw’ikirenga rukomeje gushyira amananiza mu gutanga matolewa y’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza

Kigali, kuwa 4 Gashyantare 2014.

Nk’uko bizwi, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ufungiye impamvu za politiki kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Generali Pahulo Kagame, yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 13 Ugushyingo 2013 ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Iki gihano cy’urukozasoni kikaba kigamije gutera ubwoba umuntu uwo ariwe wese wakwanga kuba inkomamashyi y’ubutegetsi bwa Kigali.

Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ibyatangajwe na Jean-Baptiste Mberabahizi

Kigali, kuwa 26 Mutarama 2014.

ISHYAKA FDU-INKINGI RIRASABA ABARWANASHYAKA BARYO, INSHUTI N’ABANDI, KWITONDERA NO KUDAHA AGACIRO INYANDIKO MPIMBANO ZITANGAZWA N’ABIYITIRIRA INZEGO Z’UBUYOBOZI BW’ISHYAKA.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2014 nibwo hasohotse inyandiko yuzuye ibinyoma isohowe n’umuntu witwa « Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste». Muri iyo nyandiko Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste yiyise Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ngo akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi. Muri iyi nyandiko yavugaga ko intumwa z ‘umuryango w’abibumbye zishinzwe iby’uburenganzira bwa muntu ngo zabonanye n’abayobozi b’ishyaka ba FDU-Inkingi bakorera i Kigali aribo Twagirayezu Fabien na Irakoze Flora.

Ikibabaje kurushaho kandi kinatangaje muri ibi binyoma by’uyu «Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste» ni uko uretse no kubeshya, yanageretseho no kubeshyera imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch na Amnesty international avuga ko iyi miryango ariyo yaherekeje Bwana Twagirayezu Fabien na Madamu Irakoze Flora ngo bagiye kubonana n’izi ntumwa za LONI ziri i Kigali.

Ugendeye kuri iki kinyoma cyonyine biroroshye guhita umenya uwo uyu Jean-Baptiste Mberabahizi ariwe n’uwo akorera, kubera ko bitumvikana ukuntu ashobora kubeshyera iyi miryango mpuzamahanga akavuga ko yakoze igikorwa runaka kandi ataribyo. Ibi birerekana ku buryo budasubirwaho izindi nyungu abifitemo, akanerakana ko agamije no guharabika iyi miryango ayibeshyera ibyo itakoze, ibi bikaba bibabaje cyane!

Rwanda : Ikiganiro Ministre Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Kigali, tariki ya 6 Mutarama 2014

Kanda hano wumve amagambo ya Louise Mushikiwabo
(Kuva ku munota wa 6:45 kugeza ku munota wa 22: 55)

Umunyamakuru : Minister, ubwo twese twamenye inkuru y’uko umugabo witwa Karegeya wigeze gukorera Leta y’u Rwanda, yari amaze n’igihe ari impunzi muri Afurika y’epfo ko yishwe kuri Bonne année nk’uko tubyumva, ahantu muri hotel Sandton. Kugeza ubungubu abagize icyo babivugaho ibyo ari byo byose barareba, bavuga u Rwanda ko rushobora kuba rufitemo uruhare. Kugeza ubungubu u Rwanda ntiruragira icyo rusubiza kuri ibyongibyo. Mwebwe turi kumwe ubungubu mwatubwira uko u Rwanda rubibona kandi uwo muntu Karegeya ahari ni ukwibutsa ni umuntu ki ? Ni ku zihe mpamvu se umuntu yaje kuba impunzi kandi yarakoreraga Leta ?

Ministre : Ni byo, ayo makuru y’iyicwa rya Patrick Karegeya wari warahungiye muri Afurika y’epfo natwe twarayumvise turayakurikira ; mu itangazamakuru hamaze iminsi bayavugaho. Icya mbere nifuza gusobanura ni uko uyu mugabo, sinzi niba abantu benshi baragiye babikurikira kuko we ku giti cye yagiye abivuga cyane mu itangazamakuru, mu maradiyo mpuzamahanga ndetse n’ahandi. Uyu mugabo ni umuntu mu by’ukuri wigeze gukorera u Rwanda mu kazi k’iperereza, akuriye ibiro bikuru bishinzwe iperereza, aza guhunga igihugu ahakoze amakosa akomeye, harimo no kugambanira igihugu. Icyo, ikizwi cyane muri urwo rwego, ni ikibazo cy’umuntu ushakishwa, uregwaho genocide witwa Félicien Kabuga. Bikaba byaravuzwe cyane igihe yahungaga igihugu, ko mu by’ukuri yari ameze nk’ushaka kumvikana na Kabuga ndetse n’aba n’umuryango we, birimo, no gutanga amafaranga, kwakira amafaranga, ashakisha uburyo yagerageza kumukuraho cyangwa se, sinzi ko icyaha cya génocide ari we ukigukuraho ariko ni nko kugerageza kumufasha kuva muri ibyo bibazo.

RWANDA: PEREZIDA PAWULO KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI PATRICK KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA

AMAHORO People’s Congress – FDU-INKINGI – RNC

Tariki ya 12 Mutarama, 2014

Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y’I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y’Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y’Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.

Nk’uko tubikesha Associated Press, uyu munsi Pawulo Kagame yavuze ko : ” Uzagambanira u Rwanda uwo ariwe wese, n’ukiriho bizamugaruka.” Yongeyeho ati:”Ni igihe gusa; ugambanira igihugu cye uwo ari we wese ntabwo yabikira, biramugaruka.” Ibyo Kagame akaba yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu “national prayer breakfast.”. Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bazajya bafatwa kimwe, kandi ko nta mpavu n’imwe y’uko hari umuntu uri muri Leta ayoboye wari ukwiriye guterwa agahinda n’ibigwirirye abanzi b’ubutegetsi bwe.

Rwanda: Abagizi ba nabi bateye urugo rwa Victoire Ingabire i Kigali

Kigali, tariki ya 4 Mutarama 2014

Muri iri joro ryakeye, ahagana mu masaa saba z’ijoro, abagizi ba nabi bateye urugo rwa madame Victoire Ingabire Umuhoza, uherutse gukatirwa n’urukiko rw’ikirenga, igifungo cy’imyaka 15 nyuma y’urubanza rwa politiki rwagaragayemo inenge nyinshi.

Abari mu nzu bamaze gukangurwa n’urusaku rw’ibirahuri byamenetse, bahise batabaza abaturanyi, bashobora gutesha abo bagizi ba nabi. Iki gikorwa kigayitse cyo gutera urugo rw’imfungwa ya politiki kibaye nyuma y’ihotorwa ry’undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya, muri Africa y’Epfo.