Monthly Archives: Gashyantare 2014

Rwanda:FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe

Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014

Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y’u Rwanda  yatangaje inkuru y’incamugongo n’agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by’ubudehe ; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by’ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda bibitirira ubushobozi badafite hagamijwe inyungu yo kwiyerekana neza imbere y’amahanga ko Abanyarwanda barangije kuba abasirimu kuburyo bafite ubushobozi bwo kwirihira amashuri n’ibindi.

Icyi cyemezo cyo kuvanaho izi nguzanyo ku banyeshuri, Ishyaka FDU-Inkingi ryacyamaganye ryivuye inyuma, cyane ko ryabonaga kigiye guheza burundu Abanyarwanda b’abakene nubundi basanzwe batorohewe n’imibereho mibi inagenda yiyongera umunsi ku wundi. Ibi byanatumye bamwe mu banyeshuri b’inkwakuzi nabo bashishikariza bagenzi babo kwandikira inzego zibishinzwe, harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, batakamba bamusaba ko icyi cyemezo cyahagarikwa ;gusa abanditse iyi baruwa, nubwo nta kibi bari bakoze, ntibyabaguye amahoro kuko kugeza uyu munsi bamwe barafunze, abandi barihishahisha hiryo no hino kubera gutinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda butanifuza ko hari umuturage numwe wanenga ibyo bukora ! Nyuma yaho icyi cyemezo gitumye havugwa byinshi,ndetse Abanyarwanda benshi bakacyamagana, Leta yisubiyeho itangariza Abanyarwanda ko izo nguzanyo zo kwiga zisubiyeho, ndetse inemera ko ibyo byiciro by’ubudehe byakozwe nabi, inasaba ko byasubirwamo,  ari naho hasabwe ko abanyeshuri bajya ku mashuri kubera ko igihe cyo kwiga cyari kirimo kubacika, hanyuma ibibazo byabo bikazagenda bicyemukira aho ku mashuri. 

Rwanda: Urukiko rw’ikirenga rukomeje gushyira amananiza mu gutanga matolewa y’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza

Kigali, kuwa 4 Gashyantare 2014.

Nk’uko bizwi, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ufungiye impamvu za politiki kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Generali Pahulo Kagame, yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 13 Ugushyingo 2013 ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Iki gihano cy’urukozasoni kikaba kigamije gutera ubwoba umuntu uwo ariwe wese wakwanga kuba inkomamashyi y’ubutegetsi bwa Kigali.