Yearly Archives: 2014

FDU-INKINGI: Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015

New Logo

Barwanashyaka, nshuti za FDU INKINGI

Banyarwandakazi, banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda

 

Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI, nagira ngo nifatanye namwe muri iyi minsi mikuru irangiza umwaka wa 2014 n’itangira umwaka mushya uri hafi wa 2015. Nkaba nifatanyije n’umukuru w’ishyaka ryacu, madame Victoire Ingabire Umuhoza aho ari mu buroko azira akamama, mukubifuriza ibihe byiza kuri mwe ku giti cyanyu, ku miryango yanyu ndetse no kubabari ku mutima bose.

 

N’ubwo ariko tugiye mu minsi mikuru, tugomba kuzirikana ko igihugu cyacu kikiri mu bihe bikomeye biterwa ahanini n’ubutegetsi bukomeje kwirengagiza ibibazo byugarije abenegihugu.  Ubutegetsi bukaba ahubwo bukomeje guhonyora abagaragaza ibyo bibazo basaba ko byakwitabwaho. Bya bindi abakurambere bitaga kwica gitera aho kwica ikibimutera.

RWANDA: IMITEGEKERE MYIZA N’UBUTEGETSI BWUMVIKANYWEHO N’ABANYARWANDA NI ZO NKINGI Z’AMAHORO N’UBWIYUNGE

Amakuru yatugezeho aravuga ko Inama y’Umushyikirano izaterana ku nshuro ya 12 ikabera i Kigali, kuwa Kane ndetse no kuwa Gatanu tariki ya 18 na 19 Ukuboza 2014.

Nk’uko FDU-INKINGI yakomeje kubigaragaza, kuva izo nama zabaho ntizigeze zitanga umuti watuma haba ubwiyunge nyabwo hagati y’Abanyarwanda. Anketi zakomeje gukorwa zagaragaje ko ubwiyunge mu Rwanda bwakomeje kugerwa ku mashyi. Ndetse nta n’icyahindutse kuva aho hashyiriweho gahunda ya « Ndi umunyarwanda » isaba Abahutu bose gusaba imbabazi mu izina ry’abakoze jenoside yakorewe Abatutsi muri 94, mu gihe icyaha ari gatozi.

Rwanda: Inyigo ififitse yo kuhira amabanga y’imisozi ya Bugesera yahombeje miliyari

Iyi nkuru yanditswe na Twizeyimana Fabrice (fabricefils@igihe.com)
Tariki ya 26-11-2014
Igihe.com

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yasabwe gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko impamvu yatumye umushinga wo kuhira mu mabanga y’imisozi ya Bugesera ntacyo umarira abaturage, mu gihe washowemo amafaranga y’u Rwanda miliyari, hatumbiriwe iterambere ry’abaturage.

Rwanda : Inama mbwirwaruhame ya FDU-Inkingi yabereye i Buruseli mu Bubiligi kuwa 25/10/2014

ITANGAZO

INAMA MBWIRWARUHAME YA FDU-INKINGI
YABEREYE I BRUSELI MU BUBILIGI KUWA 25/10/2014 [1]

Kw’italiki ya 25/10/2014 FDU-Inkingi yakoresheje inama mbwirwa-ruhamwe i Buruseli.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu barenze 200 baturutse mu bihugu byinshi birimo : Ububiligi, Ubuholandi, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse hari n’abayikurikiriraga mu Rwanda bakoresheje ubuhanga bwa SKYPE.

Meeting ya FDU-Inkingi:Ijambo rya Bwana Joseph Bukeye

 

INAMA MBWIRWARUHAME YO KU WA 25/10/2014 I BRUXELLES

Nagirango mbanze mbashimire mwese kuba mwitabiriye iyi meeting muri benshi. Kuza kwanyu buri gihe tubakeneye birushaho kutwemeza ko tubafitiye umwenda.

Ishyaka risohotse mu bihe bikomeye byashojwe na Kongre yabereye Alost mu Bubiligi  mu kwezi kwa cyenda kw’uyu mwaka ; iyo Kongre yavugishije benshi amagambo atari ngombwa. Nakwibutsa ko iyo Kongre yari yemejwe n’indi Kongre yabaye mu kwezi kwa Kane Breda mu gihugu cy’ubuholandi. Bamwe bashatse kuyiburizamo ariko abarwanashyaka berekanye ko batakiri babandi ba « humiriza nkuyobore ».

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry’umuturage wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!

Kigali, kuwa 16 Ukwakira 2014

Mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Musirikare Emmanuel bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo Murenge ifatanyije n’Umuyobozi w’Akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza

RWANDA: IMYITWARIRE Y’ABANYAPOLITIKI MU ITANGAZAMAKURU !

Byatangajwe kuwa 24 Nzeli 2014 na veritasinfo

Muri iyi minsi havugwa bombori bombori mu mashyaka ya politiki y’abanyarwanda, ibivugwa cyane muri iki gihe bikaba ari akavuyo katejwe mu ishyaka FDU-INKINGI, abakurikiranira hafi ibivugwa bakomeje kwinubira uburyo bamwe mu banyapolitiki batamenya gutandukanya amabanga y’ishyaka n’ibyo bashobora kubwira itangazamakuru.

Iki kibazo nigeze kugikomozaho mu nyandiko nanyujije ku rubuga DHR (Democracy&Hulman Rights) ku itariki ya 17 Gashyantare 2014 muri aya magambo:
“Mu ishyaka rya politiki, ni ayahe makuru y’ibanga agomba kumenywa gusa n’abayobozi bakuru? Ni ayahe agenewe kumenywa na biro politik gusa? Ni ayahe se amenywa gusa n’abagize kongere y’ishyaka cyangwa se n’abarwanashyaka bose? Ni ayahe se ashobora kumenyeshwa rubanda no kugezwa ku itangazamakuru kandi mu mvugo cyangwa inyandiko iteye ite? Abaharanira imyanya y’ubuyobozi bw’abanyagihugu bagomba kwemera kwifashisha impuguke mu itumanaho zajya zitegura ibigomba gutangazwa kandi mu mvugo n’inyandiko ngufi”.

Rwanda: Umuryango urwanya ruswa ntiwanyuzwe n’urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta

Transparency Rwanda ntiyanyuzwe n’urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta
Yanditswe kuya 17-09-2014 – Saa 10:39′ na Richard IRAKOZE, IGIHE.COM

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/transparency-rwanda-ntiyanyuzwe-n#related

Ifoto: Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR).

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa, arashima kuba Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira hanze urutonde rw’abantu banyereza imitungo ya Leta, ariko na we akunga mu ry’abarunenga ko nta mazina y’abakomeye mu gihugu arugaragaraho.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa mbere ruriho abantu 120, bose bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari wa Leta.

ALOST MU BUBILIGI: INYANDIKO-MVUGO YA KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI

KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA
B’ ISHYAKA FDU-INKINGI YO KUWA 13 NA 14 NZERI 2014

INYANDIKO-MVUGO

Intumwa z’abarwanashyaka ba FDU bateraniye i Alost mu Bubiligi muri Kongere isanzwe y’abayoboke b’ishyaka FDU-INKINGI yo kuwa 13 na 14 Nzeli 2014:

1 Itangiza ry’inama

Inama yafunguwe n’Umuyobozi w’urwego rw’akarere (CR) k’Ububiligi, Bwana Sebatware Marcel, ashimira abayoboke bitabiriye inama.

Mbere yo gutangira inama, aba “Congressistes” bafashe umunota wo kwibuka umurwanashyaka wa FDU-Inkingi, Bwana Niyibizi Stanislas, witabye Imana mu kwezi kwa Nyakanga (Juillet) 2014. Bwana Niyibizi Stanislas yari umuyobozi w’urwego rw’ibanze (CPL) FDU-Hollande.

2 Guhererekanya ubuyobozi bw’Inama

Bwana Sebatware amaze guha ikaze abaje mu nama, Kongere yemeje ko Eric BAHEMBERA, Umunyamabanga w’Akanama Gashinzwe Amatora (AGA) ari we uyobora imirimo ya Kongere, kubera ko Umukuru wa AGA, Bwana Nkiko Nsengimana ataje muri Kongere, na ho uwungirije Umukuru wa AGA, Bwana Gratien Nsabiyaremye, akaba ari mu Rwanda.

Mbere yo gutangiza imirimo ya Kongere, Bwana BAHEMBERA Eric yasabye abagize Kongere gutora abanditsi b’inama. Ubwanditsi Kongere yabushinze ba Bwana NDEREYEHE Charles na MUSHIMIYIMANA Joram.

3 Quorum

Abatumiwe mu nama hakurikijwe ibyemezo bya Kongere ya Breda ni 33.

Abaje munama ni 26 (78,8%), dushyizemo n’abatanze procuration batashoboye kuboneka.

IBYEMEZO

RWANDA : KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI YO KUWA 13 NA 14 NZERI 2014

Itangazo

Intumwa z’abarawanashyaka ba FDU bateraniye Alost mu Bubiligi muri Kongere isanzwe y’abayoboke b’ishyaka FDU-INKINGI yo kuwa 13 na 14 Nzeri 2014.
- Abari muri Kongre bunguranye ibitekerezo ku bibazo by’imiterere ya politiki n’imibereho y’abaturage mu Rwanda n’akarengane k’abatura-Rwanda;
- Imaze kubona ko ingoma ya FPR ikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki kandi igakomeza kwica no kurigisa abantu batavuga rumwe na yo;
- Ishingiye ku byemezo byafashwe na Kongere yabereye Breda mu bu Holandi mu kwezi kwa Mata 2014;

Yemeje ibi bikurikira:

Rwanda: Kwamagana itangazo rya Bwana Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugène

Kigali, kuwa 10 Nzeli 2014

Ubuyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi buramagana ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara uyu munsi na Bwana Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa, na Bwana Ndahayo Eugène, rirebana n’ubwiyunge bw’ibice “bibiri by’ishyaka”.

Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha abasomye iryo tangazo ko congrès yabereye mu kwezi kwa Gatanu i Breda yafashe icyemezo kuri iki kibazo. Ntabwo rero Bwana Nkiko Nsengimana afite uburenganzira na buto bwo kukivuguruza, kabone n’iyo yaba ari umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa, cyane cyane ko nta rwego namba ruzwi rw’ishyaka rwagishijwe inama. Ubuyobozi bw’ishyaka buributsa kandi ko congrès yabereye i Breda yatanze amabwiriza atomoye ku byo Komite Mpuzabikorwa ishobora gukora mu nzibacyuho n’ibyo idashobora gukora. Ibikubiye muri iri tangazo biri mubyo iyo congrès yategetse ko bitakorwa.

Rwanda: Abarwanashyaka batandatu ba FDU–INKINGI bari bafunzwe kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bafunguwe.

Kigali, kuwa 5 Nzeli 2014.

Nyuma y’imwaka ibiri bamaze bafunzwe, bazira kutavuga rumwe na Leta ya FPR-INKOTANYI, abayoboke batandatu ba FDU-INKINGI aribo: Uwiringiyimana venuste, Ufitamahoro Norbert, Twizerimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille bafunguwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Nzeli 2014.

Igihe aba Barwanashyaka, hamwe na Bwana Mutuyimana Anselme, batabwaga muri yombi kuri 15 Nzeri 2012 n’inzego z’umutekano za Polisi n’igisilikare, barahondaguwe bikomeye, bazira ko bahuye n’Umunyamabanga w’Ishyaka FDU-INKINGI, Bwana Sibomana Sylvain. Ubushinjacyaha bwa Leta ya Kigali bukaba bwarabanje kubashinja gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho, ariko nyuma buza gushinja Bwana Mutuyimana Anselme icyaha cy’ubugome cyo kutamenyekanisha ko hari umugizi wa nabi wageze mu gace batuyemo!

FDU-Inkingi: Mitingi yo kuwa 2 Kanama 2014 i Rouen mu Bufaransa.

Ijambo rya Dr. Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa

Barwanashyaka ba FDU-Inkingi,
Namwe mushaka kuba abarwanashyaka,

Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi nyobora yabasezeranije kenshi kuza kubasura ariko buri gihe hakagira igicamo ntituze. N’uyu munsi byari bigiye kuba ko kuko twatakaje mugenzi wacu w’imena, Bwana Stanislas Niyibizi, atari ukuvuga ko yari Prezida wa CPL y’u Buholandi, ahubwo ko yari inshuti, yari mugenzi wacu twagishaga inama za politiki n’iz’ubuzima busanzwe. Umuntu wakugiraga inama ukayikurikira uko yayikugiriye kuko yakwumvise, kuko yabaga yize ikibazo wamugejejeho kuva mu mizi. None yatabarutse.. Byabaye ngombwa ko muri komite yacu twigabanyamo intumwa, bamwe bakajya gushyingura mugenzi wacu, abandi tukaza hano. Ubu mu kanya saa munani bamushyinguraga, nkaba mbasabye kwifatanya n’abandi, tugafata umunota umwe bucece, twibuka mugenzi wacu Stanis Niyibizi watabarutse.
(umunota umwe bucece).

Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n’irondakoko.

 Taliki 01/08/2014,

Muri iyi minsi abaturage benshi baratugezaho impungenge batewe n’ibibazo byo kwamburwa amasambu yabo mu buryo budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego dushaka kwibutsa iki kibazo cya Nyamyumba kigiye kumara imyaka 17.

Mu mwaka w’1997 abaturage140 bo mu kagali ka Rubona,umurenge wa Nyamumba akarere ka Rubavu batunguwe no kumva ko umugabo witwa Munyangomba Appolinaire wahoze ari umumotsi w’i Bwami  mbere y’umwaka w’1959 maze aho atahukiye mu mwaka 1994 akaba yaritwaje uyu mwanya yahoranye i Bwami maze akiha kunyaga abaturage  amasambu yabo nkuko yari yarabimenyereye mu gihe cy’ubwami aho umuturage yanyagwaga ibye igihe babishakiye!

Rwanda-Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n’irondakoko.

Kigali, kuwa 04 Kanama 2014

Muri iyi minsi abaturage benshi baratugezaho impungenge batewe n’ibibazo byo kwamburwa amasambu yabo mu buryo budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego dushaka kwibutsa iki kibazo cya Nyamyumba kigiye kumara imyaka 17.

Mu mwaka w’1997, abaturage 140 bo mu Kagali ka Rubona, Umurenge wa Nyamumba Akarere ka Rubavu, batunguwe no kumva ko umugabo witwa Munyangomba Appolinaire wahoze ari umumotsi w’i Bwami mbere y’umwaka w’1959, aho atahukiye mu mwaka w’1994 yitwaje uyu mwanya yahoranye i Bwami maze yiha kunyaga abaturage amasambu yabo nk’uko yari yarabimenyereye mu gihe cy’ubwami, aho umuturage yanyagwaga ibye igihe babishakiye!

Rwanda: FDU-Inkingi iramagana isagarirwa n’iyicwarubozo ry’abayobozi n’abayoboke bayo

Kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2014 ku munsi mpuzamahanga washyizwe ho na LONI wo kwamagana iyicwarubozo kw’ isi, Leta y’Urwanda, yifashishije abakozi bayo bo muri gereza ya Mpanga, yasagariye abayoboke ba FDU-INKINGI bafungiye muri iyi gereza, ibakorera ibya mfura mbi, irabakubita ibahindura intere, abibasiwe cyane akaba ari Anselme Mutuyimana na Christian Tuganemungu ku buryo ubu ari indembe, bakaba bafungiwe muri kasho y’iyo gereza. Ukwibasirwa kw’abayoboke ba FDU-INKINGI ntikwagarukiye aho kuko Visi-Perezida w’Ishyaka, Bwana Boniface Twagirimana, nawe yibasiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2014 igihe yari amaze gusura Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-INKINGI, ufungiye muri gereza ya Remera (Kimironko).