Monthly Archives: Ugushyingo 2013

Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, akatiwe imyaka ibiri y’akamama

Kigali, kuwa 22 Ugushyingo 2013.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2013, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwasomye urubanza rwa Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, na Bwana Dominique Shyirambere baregwaga ibyaha bibiri ari byo:

• Gukoresha imyigaragambyo itemewe ubwo bari bitabiriye urubanza mu bujurire rw’Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kuya 25 Werurwe 2013, ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga.

• Gukoza isoni abashinzwe umutekano.

Uru rubanza rwari rwarabanje gushyikirizwa Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ariko uru rukiko rwemeza ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza maze rurusubiza mu rwego rw’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, aho rwari rwaratangiye gusuzumwa tariki ya 4 Ugushyingo 2013.

Mu mikirize y’uru rubanza, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko Bwana Sylvain Sibomana ahamwa na biriya byaha bibiri, maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ry’amafaranga miliyoni y’amanyarwanda (1.000.000 FRW) naho Bwana Dominique Shyirambere akatirwa amezi atanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni y’amanyarwanda (1.000.000 FRW).

Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye

Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2013

Hagiye gushira igihe kigera hafi ku mezi abiri mu bice bitandukanye by’igihugu bavugwa igikorwa kigayitse cyo gushimuta abaturage cyane cyane abasore, ntibabwirwe icyo bafatiwe, bagafatwa n’abantu bigararagara ko ari abashizwe umutekano kubera ko bamwe muri bo baba bambaye imyenda ya gisivile ariko bakaba bitwaje imbunda ari nazo bakangisha abo bafata iyo batangiye kubaza bati « turazira iki ?». Hari n’aho iri shimutwa rikorwa n’abashinzwe umutekano bambaye imyenda y’akazi ariko bose nta numwe ubasha gusobanurira abafatwa icyo bazira. Aba baturage iyo bamaze gufatwa bashyirwa mu mamodoka bagatwarwa ahantu hataramenyekena ku buryo n’imiryango yabo idafite aho yabariza abayo.

Rwanda: « Ndi Umunyarwanda » Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda – Dr. Nkiko Nsengimana

Perezida Pawulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda

 

Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse n’ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye ».

 

Umuntu wa mbere ugomba gusaba imbabazi abatutsi ni Perezida Pahulo Kagame n’intagondwa z’abahutu.

Perezida Pahulo Kagame azi amahano yakoze afata icyemezo cyo kwica uwo yaje gusimbura ku ntebe, Prezida Yuvenali Habyarimana, arashe indege ye, akicwa ari kumwe n’umugaba w’ingabo, kimwe n’ibindi byegera bye. Perezida Habyarimana yari avuye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yiyemeje gushyiraho inzego z’ubutegetsi zari zisigaye (Guverinoma n’Inteko ishinga amategeko) nk’uko zari zemejwe n’Amasezerano ya Arusha. Buri wese azi uko iryo hanura ry’indege ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside yibasiye Abatutsi. None Perezida Kagame, uzi neza icyemezo yafashe, arimo aritarutsa ibibazo, yigira nyoni nyinshi, akihanukira ngo abahutu muri rusange bafite icyaha cy’inkomoko, ngo nibishyure, bake imbabazi kuko ngo intagondwa z’Abahutu zishe Abatutsi zabikoze mw’izina ry’Abahutu. Zatumwe n’Abahutu bahe ? Ryari ?

Rwanda: Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse n’ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye ».

Umuntu wa mbere ugomba gusaba imbabazi abatutsi ni Perezida Pahulo Kagame n’intagondwa z’abahutu.

Perezida Pahulo Kagame azi neza amahano yakoze afata icyemezo cyo kwica uwo yaje gusimbura ku ntebe, Perezida Yuvenali Habyarimana, arashe indege ye, akicwa ari kumwe n’umugaba w’ingabo, kimwe n’ibindi byegera bye. Perezida Habyarimana yari avuye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yiyemeje gushyiraho inzego z’ubutegetsi zari zisigaye (Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko) nk’uko zari zemejwe n’Amasezerano ya Arusha. Buri wese azi uko iryo hanura ry’indege ariryo ryabaye imbarutso ya Jenoside yibasiye Abatutsi. None Perezida Kagame, uzi neza icyemezo yafashe, arimo aritarutsa ibibazo, yigira nyoni nyinshi, akihanukira ngo Abahutu muri rusange bafite icyaha cy’inkomoko, ngo nibishyure, basabe imbabazi Abatutsi kubera ko ngo intagondwa z’abahutu zishe abatutsi zabikoze mw’izina ry’abahutu. Zatumwe n’Abahutu bahe ? Ryari ?

Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, umuyobozi wa FDU mu mugi wa Kigali, yazimiye

Kigali, kuwa 04 Ugushyingo 2013.

Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali, yavuye iwe kuwa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2013 mu ma saha ya mu gitondo . Kuva icyo gihe umuryango we nturongera kumuca iryera. Igiteye impungenge kurushaho ni uko uretse kutagaruka mu rugo na telefone ye igendanwa atayitaba. Umuryango we kandi wanagerageje no gushakisha hirya no hino ariko nta gakuru ke wabashije kumenya. Ibi bikaba biteye impungenge zikomeye ku bijyane n’umutekano we .