Monthly Archives: Nzeli 2013

Rwanda: Amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri arashima igikorwa cy’abanyeshuri n’abashoferi cyo kwibutsa inzego z’ubuyobozi bw’igihugu inshingano zazo.

Kigali, kuwa 26 Nzeli 2013.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeli 2013 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwafashe icyemezo cyo kurekura abanyeshuri n’abashoferi bari bafashwe na polisi y’igihugu kuwa 17 Nzeli 2013 ibashinja gukora imyigaragambyo itemewe. Ifatwa n’ifungwa by’aba banyeshuri ndetse n’aba bashoferi byaranzwe n’ibikorwa bigayitse polisi y’uRwanda yabakoreye aho itazuyaje mu kubica urubozo ndetse bamwe muri bo bakanakuramo ubumuga. Si ibyo gusa kubera ko na bagenzi b’abo bashoferi ubwo bitabaga komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, polisi y’igihugu ntiyashoboye guhisha kamere yayo ngo ireke kwisebya. Yahise ibagabaho igitero ariko kubw’amahirwe bakarusimbuka.

Rwanda: Polisi y’igihugu yagerageje guta muri yombi abaturage bari batumiwe na Sena

Kuri uyu wa 23 Nzeli 2013 komisiyo ishinzwe ubukungu muri Sena yagiranye ibiganiro n’abashoferi bahagarariye abandi nyuma yo kubona kopi y’ibaruwa bari bandikiye minisiteri y’intebe bayimenyesha ibibazo bakomeje guhura nabyo, byuzuyemo akarengane ko kwirukanwa mu mihanda yo mu mugi wa Kigali. Nyuma y’uko abahagarariye abashoferi batumijwe na komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, mu ibaruwa no1012/SEN /SEG/LS/CC/2013 yo kuwa 20/09/2013, aba bashoferi basobanuriye iyi komisiyo akarengane kose bagiriwe kugeza n’aho nyuma yo kwandikira minisiteri y’intebe tariki ya 17 Nzeri 2013 bamwe muribo bafashwe na polisi y’igihugu bagafungwa bagakorerwa n’iyicarubozo. Abashoferi kandi basabye iyi komisiyo gusaba polisi kurekura bagenzi babo ndetse n’abanyeshuri bafatiwe rimwe. Komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu yakiriye neza ibyifuzo by’abashoferi maze ibizeza ubuvugizi.

Rwanda: Abanyarwanda noneho bageze n’aho bimwa uburenganzira bwo kwandikira inzego z’ubuyobozi

Kigali, kuwa 17 Nzeri 2013.

Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe cyane n’igikorwa kigayitse cya polisi y’uRwandaaho hari abaturage batawe muri yombi bazira kobaribavuye guha ibaruwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bamusaba ko niba hari ubushobozi yagira yabarenganura ku byemezo byabafatiwe kandi babona bibabangamiye. Nk’uko amakuru akomeza abivuga abo baturagebaribagizwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza bavaniweho inguzanyo zo kwiga ndetse n’abashoferi batwara za Taxi Minibus baherutse kwirukanwa gukorera mu mugi wa Kigali.

Ababaturage bakababaribitoranyijemo abantu babiri ari nabo bajyanye ibaruwa yari igenewe Minisitiri w’Intebe ndetse iyi baruwa ikaba yari yanamenyeshejwe ibiro bya Perezida wa Repubulika y’uRwandandetse na za ministeri  zirebwa n’ibibazo bya bariya baturage.

Rwanda: FDU-Inkingi iramagana uburyo abaturage bagiye bahutanzwa mu ngirwa matora y’abadepite yo kuri uyu wa 16 Nzeri 2013

Kigali, kuwa 16 Nzeri 2013.

Nk’uko ishyaka FDU-Inkingi ritahwemye kugaragaza inenge z’aya matora y’abadepite kuva mu itegurwa aho nubundi ari amatora y’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR –Inkotanyi( commission ishinzwe amatora  kuva ku rwego rwo hasi kugeza hejuru, inzego z’ibanze kuva hasi kugeza ku rwego rukuru rw’igihugu,inzego zose z’umutekano  zose zikorera zikanaharanira inyungu za FPR…) aya matora yagaragayemo igitugu n’uburiganya bikiomeye. Aya matora kandi nta shyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi ryigeze ryemererwa kuyagiramo uruhare kuko ingirwamashyaka yemerewe ni asanzwe akorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi,naho amashyaka atavugarumwe na FPR yo yangiwe kwandikwa ,abayobozi bayo bahezwa  mu bihome bitandukanye aho ndetse muri ino minsi y’amatora bagiye bahohoterwa bakabuzwa gusurwa,kugemurirwa ndetse bamwe bagafungirwa muri twa kasho tuba muri za gereza aho bafungiwe mu rwego rwo kubatoteza uko bashoboye.

Rwanda: Gereza nkuru ya Kigali 1930 yongeye kubangamira isurwa ry’umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire

Kigali, Kuwa 13 Nzeri 2013.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2013 ahagana mu ma saa yine z’amanywa nibwo abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi babujijwe gusura  umuyobozi wabo Madamu Victoire Ingabire ufunzwe na leta ya FPR-Inkotanyi kubera impamvu za politiki .Ubwo abo bayoboke bageraga ku muryango wa gereza izwi ku izina rya 1930  batunguwe n’uko ubuyobozi bw’iyo gereza bubinyujije mu bakozi b’urwego rw’iperereza (CID) ruhakorera  rwababujije kwinjira kandi nyamara ntibwabasobanurira impamvu nyayo buheraho cyane ko bari bafite ibya ngombwa byuzuye (indangamuntu) ndetse n’umubare  w’abantu batanu wategetswe n’ubuyobozi bw’iyo gereza ntibari bawurengeje. Mu gihe bageragezaga kwaka ibisobanuro by’ukuntu bakwimwa uburengazira bwo gusura hahise haza umwe mu bakozi b’urwego rw’iperereza rwa CID witwa Bagume James ategeka abo bayoboke gutaha ngo kuko atari bubemere gusura.

RWANDA: DEMOKARASI FDU-INKINGI ISHAKA NI IYIHE?

Byanditswe na Ndereyehe Karoli

Komiseri Ushinze Politiki n’Igenamigambi muri FDU-Inkingi

Mu gihe abanyarwanda biteguye ingirwa-matora y’abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013, numvise ari ngombwa kugaruka ku kiganiro nagiriye kuri Radio- Itahuka [1] ku ya 08/07/2013.

1.    Demokarasi dushaka ni imeze ite?

Ni:

-       Iha uburenganzira umuntu wese bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwubahane, adatukana, adahutajwe;

-       Iha umuturarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo umuyobora atabihatiwe, agatora uzamurengera n’ uzarengera inyungu ze;

-       Iha uburenganzira umuturarwanda uburenganzira bwo kutongera gutora uwamuhemukiye ntiyubahirize amasezerano yatanze;

-       Iha urubuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kugira ngo nabo bagaragaze ukwo bakwitwara cyanga icyo bakora baramutse bagiye ku butegetsi;

-       Idafungishiriza abantu akamama ngo ibahimbire ibyaha kubera kutavuga rumwe n’ uri ku butegetsi;.

-       Iha urubuga itangaza-makuru likaba ijisho rya rubanda, likanenga ibitagenda lidatukanye, litagize uwo libeshyera cyanga lihohotera, uhutajwe mu burengenzira bwe akajya mu nkiko;

-       Ireka abacamanza bagaca imanza mu butabera, badashyizweho igitsuri n’uwariwe wese, kabone n’ iyo yaba ari umukuru w’ igihugu.

-       Itabuza umuhinzi guhinga icyo ashaka;

-       Itabuza umuntu kulirira uwe watabarutse cyanga wishwe;

-       Itavutsa umuntu kwiga cyanga kubona akazi kubera ubwoko bwe cyanga aho akomoka;

-       Itagira umunyarwanda imbohe y’amateka ngo imwegekeho icyaha cy’inkomoko kimuvutsa uburenganzira ubwo ari bwo bwose kubera amateka y’ igihugu yaciyemo;

-       Itagira abenegihungu imfungwa mu gihugu cyabo ngo babure ubwinyagambuliro kugisohokamo bigaharirwa abatoneshejwe;

-       Iha buri munnyarwanda ijambo ,

  • akagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera buri munyarwanda aho kuba urukuta rurengera ubutegetsi bukabuza abanyarwanda uburenganzira bwabo;
  • Akagira uruhare mu ngabo no muyindi mitwe ishinzwe umutekano mu gihugu.

-       Idatuma umuntu yigira umwami ngo yiyitiranye n’ inzego,

-       Isaba uhagaraliye u Rwanda mu mahanga ko arengera abanyarwanda bose, atari ukureba niba bavuga cyanga batavuga rumwe n’ ubutegetsi.

Muri iki gihe iyo Demokarasi ntayiri mu Rwanda.

Rwanda: ICT-Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho

Ikiganiro kuri ICT-Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho

Radiyo itahuka

Tariki ya 2 Nzeli 2013

Cyatanzwe na:

Bwana Eric Bahembera, Ingenieur-Informaticien, Umuvugizi wa FDU-Inkingi mu Budage

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/09/03/fdu-inkingiict-ikoranabuhanga-mugutumanaho

1.   Icyo ICT bivuga

ICT aribyo Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho (Information Communications Technology [1]) ni ubumenyi bwifashisha imashini mu guhunika (to store), gusaba (to retrieve), guhindura (to manipulate), guhererekanya (to transmit) no kwakira (to receive) amakuru aciye mu mashanyarazi yoroheje (electronically) mu buryo bw’ibarisharutoki (digital form).

Mu yandi magambo yoroshye ICT ni ubuhanga mu  gukoresha mudasobwa (computer) mu bijyanye n’amakuru. Amakuru avugwa muri ICT si nka ya yandi tubaza ngo “amakuru ki gusa”. Kuri mudasobwa icyo wayinjizamo cyose gifitanye isano n’ibidukikije, ni amakuru. Tuvuge ko nko kubika umwirondo w’umuntu ari ukubika amakuru akomeye yatuma abantu bayagezeho batamuzi bamumenya.

Impamvu “Gutumanaho” byiyongera mu izina  kandi  nabyo bigakoresha amakuru.

Mu myaka ya vuba ubuhanga mu guhererakanya amakuru bwateye imbere cyane ku buryo kuvuga IT (Information Technology) bitumvikanaga neza ko hari igice kinini gitandukanye na za mudasobwa cyane cyane ubuhanga mu kwubaka imiyoboro no gukoresha ibindi byuma mu guherekanya amakuru. Muri ibyo byateye imbere bitari bimenyerewe ni nka murandasi (internet) na za telefoni zigendanwa (mobile/smart phones) zisigaye atari izo kuvugiraho gusa aho zinakora byinshi byaharirwaga mudasobwa.

Ako kajambo Gutumanaho kiyongera mu izina akenshi iyo abategeka u Rwanda biyamamaza ngo barashaka guhindura u Rwanda Singapour ugasanga ari ko bibandaho gusa.  Nk’uko ndi bubigarukeho nyuma  ako kajambo ntigahagije konyine. Murandasi na Twitter ntibyateza imbere igihugu byonyine cyane cyane iyo bikoreshwa gusa mu kubeshya isi ngo nta ntambara batera muri Kongo kandi bigaragarira buri wese ushaka kubona. Twibukiranye ko bimwe mu biteza izo ntambara ari ugusahura amabuye acurwamo ibyuma byinshi mu bikenerwa muri ICT. Burya mudosobwa nyinshi n’izo za telefoni zigendanwa zirimo amaraso ya bene wacu. Gupfuka amaso kuri za “mapping report” nta kindi  kindi kibitera: ni ayo mabuye basahuranwa.