Monthly Archives: Kanama 2013

RWANDA: ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA YA FDU-INKINGI KU RUZINDUKO RW’INTUMWA ZA PPR-IMENA MU RWANDA

Paris, kuwa 28 Kanama 2013.

Twamenye amakuru y’uko intumwa z’ishyaka PPR-Imena ziri muRwandamuri iyi minsi zasuye Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi uri mu buroko iKigalikuva tariki ya 14 Ukwakira 2010, azira impamvu za politike. Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi iramenyesha abarwanashyaka ba FDU-Inkingi by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko izo ntumwa zagiye mu Rwanda ziturutse i Burayi, ahantu hari bamwe mu bayobozi ba Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, zitigeze zigeza kuri iyi Komite  iby’uruzinduko rwazo mu Rwanda ngo zinayibwire ko zizasura Perezidanti w’ishyaka FDU-Inkingi maze biganirirweho mu rwego rwa politike. FDU-Inkingi ni ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’igitugu buriho mu gihugu cyacu. Bityo intumwa izo arizo zose zisura Umuyobozi waryo mu rwego rwa politike zigomba kwerekana ku mugaragaro ko zirwanya ubutegetsi bw’igitugu duhanganye nabwo kandi ubutumwa butangwa nyuma y’uko gusura bukaba bushyigikira ibikorwa byo guhangana n’ingoma y’igitugu.

RWANDA: URUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA

IKIGANIRO KU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA
RADIYO ITAHUKA
TARIKI YA 05 KANAMA 2013

Joseph Bukeye, Komiseri Ushinzwe Ubukangurambaga muri FDU-Inkingi

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/08/06/inkingi-yamahoro-urubanza-rwa-madamu-victoire-ingabire

Q. Tubanze twibutse abatwumva. Harya urwo rubanza rwatangiye ryari mu rukiko rukuru rwa Kigali ? Victoire yaregwaga iki ?

R. Madame Victoire yafashwe bwa mbere tariki ya 21/04/2010, amaze amezi atatu gusa ageze muRwanda. Icyo gihe yaregwaga ibyaha bitatu aribyo: ibikorwa by’iterabwoba, ingengabitekerezo ya génocide, guhakana génocide no gukwirakwiza impuha.

Q. Kuba madame Victoire yarajuriye byatewe n’iki ? Ni iki atishimiye mu mikirize y’urubanza mu rukiko rukuru rwamuburanishije?

R. Mu mikirize yarwo urukiko rukuru rwamuhanaguyeho ibyaha byose yari yarezwe n’ubushinjacyaha, uretse kimwe cy’ibikorwa by’iterabwoba urukiko rwahinduyemo icyaha cyo kugambana. Gusa icyatangaje ni uko urukiko rwarenze ku birego rwari rwashyikirijwe rukiyongereraho ikindi cyo gupfobya genocide. Nkaba nakwibutsa ko haba mu ibazwa imbere ya police, haba imbere y’ubushinjacyaha cyangwa mu rukiko, madame Victoire ntiyigeze abazwa iby’iki cyaha gishya.

Q. Bikaba rero ari byo byatumye madame Victoire Ingabire ajurira?

R. Si ibyo gusa. Madame Victoire Ingabire ananenga uburyo iryo tegeko rihana ingengabitekerezo ya genocide ryakoreshejwe bamucira igihano cy’akamama cy’imyaka umunani. Mwibuke ko madame Ingabire yari yarashyikirije urukiko rukuru ikibazo avuga ko iryo tegeko ritubahiriza itegeko nshinga. Mu buryo budafututse urukiko rw’ikirenga rwari rwavuze ko nta nenge rubona muri iryo tegeko. Nyamara muri iyo minsi, ministre Karugarama wari ushinzwe ubutabera, yahamije ko iryo tegeko rifite inenge ndetse anasaba inteko y’abadepite kurisubiramo. Aha umuntu akaba yakwibaza uburyo ubucamanza bwo mu Rwanda bukora.

Ikindi madame Ingabire yinubiye mu mikirize y’uru rubanza ni ukumuhambiraho umutwe w’ingabo atazi. Byaje no kugaragara ko uwo mutwe utabaho.

RWANDA: ITANGAZO RISOZA IMISHYIKIRANO IMAZE IGIHE IBA HAGATI Y’IMITWE YA POLITIKI FDU-INKINGI, AMAHORO N’IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Nyuma y’igihe kitari gito Ishyaka Amahoro rigirana ibiganiro byimbitse n’abagize Plateforme yari isanzwe ihuriweho na FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda, impande zose uko ari eshatu zimaze kungurana ibitekerezo ku bibazo byose byugarije igihugu cy’uRwanda, zasanze zifite imyumvire imwe kuri ibyo bibazo kimwe no ku ngamba zafatwa kugirango abanyarwanda bavanwe mu kangaratete.

Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zose uko ari eshatu ku itariki ya 10 Kanama 2013 yemeza ko nubwo kugeza magingo aya Ishyaka Amahoro ryari risanzwe risinyana inyandiko zimwe na zimwe rifatanyije na FDU-Inkingi na RNC kubirebana n’ibibera mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, guhera ubu Ishyaka Amahoro ryemerewe kwinjira ku mugaragaro muri iyo Plateforme. Kubera iyo mpamvu, ubu noneho Plateforme igizwe n’imitwe ya politike: FDU-Inkingi, Amahoro n’Ihuriro Nyarwanda.

Rwanda – “Amatora” y’ abadepute : Abaturage ku nkeke yo kwakwa amafaranga ku ngufu

Mu gihe mu Rwanda hateganyijwe “amatora” y’abadepite muri kuno kwezi kwa Nzeri 2013, abaturage bari ku nkeke yo kwakwa ku ngufu  amafaranga azakoreshwa muri ayo matora.

Mu gihe ishyaka rya FPR Inkotanyi ririmo gutegura amatora y’abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013 ,ubu mu turere twose tw’igihugu abaturage barimo kwakwa ku ngufu amafaranga yo gukoresha ayo matora. Abaturage bakaba bari gutakamba bavuga ko ayo mafaranga nta bushobozi bafite bwo kuyabona mu gihe n’ubundi ubu bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ubukene. Gusa nk’uko babitangaza bakaba nta mahitamo bafite kuko kutayatanga ngo byabakurira ibibazo bikomeye byo kuba bashijwa kurwanya gahunda za leta no kudakunda igihugu ngo nk’uko abayabaka babibakangisha.

Rwanda: Urubuga rwa politiki ruracyafunze

Kigali, kuwa 01 Kanama 2013.

Tariki ya 31 Nyakanga 2013 minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yashyikirije ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) ububasha bwo kuba aricyo kizajya cyandika amashyaka. Minisitiri Musoni James akaba yarihandagaje akavuga ko icyi ari ikimenyetso ko muRwandahari demokarasi. Ibi rero ntabwo ariko mu ishyaka FDU-Inkingi tubibona kubera impamvu zikurikira :