Monthly Archives: Kamena 2013

Rwanda: Duhugukirwe n’Inama Ngoboka-Gihugu iteganijwe mu mahame remezo ya FDU-Inkingi

INAMA NGOBOKA-GIHUGU

DIALOGUE INTER – RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIF (DIRHI)

HIGHLY INCLUSIVE INTER-RWANDAN DIALOGUE (HIIRD)

Ndereyehe Karoli ni umujyanama ushinzwe igenamigambi ya FDU-Inkingi

Tega amatwi ikiganiro uko cyahise kuri Radio Itahuka: Inama Ngoboka Gihugu iteganijwe mu mahame remezo ya FDU http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/05/21/inama-ngoboka-gihugu-iteganijwe-mu-mahame-remezo-ya-fdu

1. Ilibuliro

Iyo uri inararibonye, ukitegereza  ukwo ibintu byifashe mu Rwanda usanga ibicu bibungabunga bisa nk’ibirimo imirabo n’inkuba zakubise amahano akagwira u Rwanda kuva muri 1990 akarinda kuduhekura, itsembatsemba n’itsemba bwoko likibasira abana b’u Rwanda likabarimbura. Kagame aracyashora abana b’u Rwanda kwica abantu, mu Rwanda rwa gati, ngaho muri Kongo, mu Buganda, muri Afrika y’epfo, muri Mozambike, ngo abone abo afataho ingwate ababwira ati “ejo nimpfa namwe muzagorwa kuko dufatanije icyaha”.

Urwango ruranga rugahemberwa n’ingoma ya FPR iri ku butegetsi. Ntawucyizera umuvandimwe, umwana ntashira nyina amakenga. Umuntu yataka ati mwaratumaze, undi ati wowe se washibutse ku giti! Umuntu yavuga ati reka nanjye mpambe abanjye mu cyubahiro, ngo nawe se warapfushije, ibisimba bigira umutima? Uvuze ati ko mwica amategeko mwishyiliyeho? Bati “vuga uvuye aho ni twe tuzi icyo twayashyiliyeho, maze nukomeza bagufate bagufunge”. Murumva ko ari ibyo gufatishwa amaboko yombi bikagarulirwa hafi.

Abanyarwanda bakwiye kwicarana bakaganira , bakareba ukwo bavanaho ubutegetsi bubakandamiza, bagashyiraho ubutegetsi bubabereye, bushingiye ku tegeko Nshiga bumvikanyeho, bukabahumuliza, bubarengera, bukavuza ingoma ya ruca abagome, bugaca inzigo; Ubutegetsi budahoza igihugu mu ntambara zisenya ubukungu buba bugezweho. Iryo tegeko nshingiro si iry’intore, si iry’abari ku butegetsi, ni iry’ abanyarwanda b’ingeri zose ntawe uhejwe. Ibyo biganiro FDU-inkingi ni byo yita Inama-Ngoboka gihugu.

Yashoboka ite, iziga iki, ni inde wayizamo, izaba giheki? Ibyo ni byo tugiye kuganiraho.

 

 

Rwanda: Ingabire Victoire yabwiye urukiko ko yafunzwe na leta ya Kigali, hagamijwe kumubangamira kujya mu matora yo mu 2010.

Kigali kuwa 25 kamena 2013

 

« Leta ya Kigali niyo yamfunze ikoresheje inzego z’iperereza zayo zimpimbira ibyaha, birumvikana ko abo bampimbiye ibyaha nubu bakaba bakorera iyo leta batahirahira kumena ibanga bayihishiye » ibi ni ibyavuzwe na Ingabire  Victoire kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2013 mu rukiko rw’ikirenga ubwo hakomezaga urubanza rwa politiki rw’ uyu muyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi.

Mu iburana ryejo urukiko rukaba rwari rwaramenyesheje abarebwa n’urubanza ko rwabonye igisubizo cy’ibaruwa rwari rwandikiye minisiteri y’ingabo ku cyifuzo cy’abunganira Ingabire aho bari basabye ko ku mpamvu zuko  umutangabuhamya Angelus wari wirinze kuvuga yeruye icyo yakoraga mu nkambi ya Mutobo yakirirwamo abarwanyi batahutse bava muri Congo. Uyu Angelus yari yatumijwe ku busabe  bw’ubushinjacyaha ngo aze kunyomoza ibyavuzwe n’umutangabuhamya AA wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire. 

RWANDA: AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI ASHYIGIKIYE UMURYANGO WA SADC KU GITEKEREZO CY’IBIGANIRO BYAKEMURA BURUNDU IBIBAZO BIBANGAMIYE AMAHORO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI BY’AFRIKA

Itangazo

Tariki ya 19 Kamena 2013.

Kw’itariki ya 17 Kamena 2013, Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Amajyepfo y’Afrika Uharanira Amajyambere [Southern African Development Community (SADC)] bahuriye mu nama idasanzwe yabereye i Maputo muri Mozambiki, bashishikariza u Rwanda n’Ubuganda kugirana ibiganiro n’abarwanya ubutegetsi buri muri ibyo bihugu bakoresheje intwaro kugira ngo bashakire burundu umuti w’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano mu karere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati. Ibyo byakozwe hashyigikirwa igitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, mu nama y’Abakuru b’Umuryango w’Afrika (African Union Summit) kuwa 26 Gicurasi 2013 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe.

Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi yitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

Kigali, kuwa 13/06/2013.

Kuri uyu wa kane tariki ya 13/06/2013 nyuma y’inshuro nyinshi babuzwa kuburana , Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Nyuma y’uko umushinacyaha asobanuye ibyaha abarega birimo gukora imyigaragambyo itemewe no gukoza isoni abashinzwe umutekano, izi mpirimbanyi za demokarasi zabwiye umucamanza ko mbere yo kwinjira mu mizi y’urubanza, urukiko rwabanza gusuzuma inzitizi ziri mu rubanza zishingiye ku buryo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Bwana Sibomana na Shyirambere babwiye umucamanza ko umushinjacyaha yemeza ko abaregwa bafatiwe mu cyuho bakora ibyaha ndetse bagafatanwa n’ibimenyetso. Nyamara abaregwa babwiye urukiko ko ubundi iyo uregwa afatiwe mu cyuho itegeko rivuga ko agomba guhita ashyikirizwa urukiko mu gihe kitarenze amasaha 48; ibi ngo bikaba bishigiye ku mpamvu z’uko iyo umuntu afatiwe mu cyuho biba bitakiri ngombwa kwaka umwanya wo gushaka ibimenyetso bishinja kuko biba byarangije kuboneka.

Rwanda – Urubanza rwa Ingabire:Ubushinjacyaha bwemerewe gukora iperereza ku mutangabuhamya AA

Kigali, Kuwa 4 Kamena 2013.

Uyu munsi tariki ya 4 Kamena 2013 mu ma saa tatu za mugitondo ,urukiko rw’ikirenga rwafashe icyemezo cyo guha uburenganzira ubushinjacyaha bugakora iperereza kuri numero enye umutangabuhamya AA yavuze ko yakoreshaga ndetse no kugenzura za aderese eshatu z’umutangabuhamya. Urukiko kandi rwemeje ko umutangabuhamya Musonera Flank wari wasabwe na Me. Murenzi Eugene ko yaza gutanga ubuhamya mu rukiko tariki ya 10 kamena 2013 ku byamuvuzweho nk’umuntu wari uhagagariye inkambi ya Mutobo yakiraga abasirikare bavuye mu mashyamba ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.
Nubwo urukiko rwemeye ibi byifuzo by’ubushinjacyaha , bwategetse ko muri iri perereza ubushinjacyaha butemerewe kuvugisha umutangabuhamya AA ndeste n’umuryango we. Urukiko kandi bwategetse ko imyanzuro izava muri iri perereza igomba kuba yashyikirijwe urukiko ndetse n’izindi mpande zirebwa muri uru rubanza bitarenze kuwa gatanu tariki ya 7 kamena 2013 .

Urubanza rwa Ingabire:Ubushinjacyaha burasaba gukora andi maperereza mu rwego rwo kugerageza kwigobotora iby’umutanagabuhamya AA yatangaje.

Kigali, Kuwa 3 Kamena 2013.

Kuri uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwasubukuye urubanza rwa politiki leta yaKigaliiregamo umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza. Muri urwo rubanza hari hateganyijwe kumvwa undi mutangabuhamya witwa Kayiranga Girbert wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Mbere yuko iburanisha ritangira hasabwe ko urukiko ruramutse rwemeye ko yumvwa byabera mu muhezo. Abunganira Ingabire Victoire bahise babwira urukiko ko uwo muntu afite inenge harimo kuko mu iburanisha ryo kuwa 24 Gicurasi 2013 ,uyu Mutangabuhamya Kayiranga yiyoberanyije akinjira mu cyumba cy’iburanisha mu buryo bw’ibanga akumva ibyo abandi batangabuhamya bavugaga . Kubera iyo mpamvu akaba adakwiye kwemererwa gutanga ubuhamya. Nyuma urukiko rwasabye ko icyo kibazo cy’uyu mutangabuhamya cyakwigirwa mu muhezo maze nyuma urukiko rwemeza ko atagomba kumvwa kubera ziriya mpamvu zari zagaragajwe n’abunganira Ingabire Victoire.