Monthly Archives: Mata 2013

Rwanda: Ingabire yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha.

Kuwa 30 Mata 2013.

 

Ubwo Madame Ingabire Victoire Umuhoza ,umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki yongeraga guhabwa ijambo n’Urukiko rw’Ikirenga ngo agire icyo avuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha yabwiye urukiko ati : «  umurongo wa FDU-Inkingi ni ukugaragariza ubutegetsi buriho ibitagenda kugirango bikosorwe, gufunga umuntu kubera ko yanenze ni ikintu kibabaje cyane,birakwiye ko abatavugarumwe na Leta batakomeza kwitwa abanzi b’igihugu kuko natwe twifuza kubaka igihugu cyacu. Ibibazo byose byugarije u Rwanda byakemurwa n’ibiganirompaka,kuba ubutegetsi buriho butemera ko habaho ibyo biganiro ahubwo bukamfunga nzakomeza kubwita  ubw’igitugu»

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru ku ngingo eshatu z’ingenzi arizo :Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ,Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no kuba Urukiko Rukuru rwaramugabanyirije igihano.

Rwanda: Abashinja Victoire Ingabire Umuhoza baremeza ko umutwe CDF ubushinjacyaha buvuga utigeze ubaho.

Me Iain Yereste urukiko rw’ikireng​a ko inyandikoz​a WIKIPEDIA urukiko Rukuru rwashingiy​eho ruhamya Uwo yunganira icyaha cyo gupfobya genocide zidakwiye gushingirw​aho n’urukiko hari amategeko.

Kigali kuwa 23 Mata 2013

Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z’urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by’inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y’uRwanda aho gushingira ku mategeko y’uRwanda cyangwa mpuzamahanga.

Ubwo Umunyamategeko Ian Edward wunganira  Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n’ubujurire bw’uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n’ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy’ubugambanyi n’icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa‘wikipedia’zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy’umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y’uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y’uRwanda n’amategeko mpuzamahanga. Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.

(Français) (English) Case study: Rwanda – freedom of association and expression

Commonwealth

Human Rights and Democracy 2012

The 2012 Foreign & Commonwealth Office Report

The UK remains concerned over the constraints on political space in Rwanda, and is also disturbed about evidence of Rwandan support for the M23 militia who have committed human rights abuses in eastern DRC.

Freedom of association

Unregistered political parties experience harassment.  The law transferring responsibility for registering parties to the Rwanda Governance Board has yet to be passed.

Read  the 2012 Foreign & Commonwealth Office Report .

Read  the 2012 Foreign & Commonwealth Office Report here.

The UK remains concerned over the constraints on political space in Rwanda, and is also disturbed about evidence of Rwandan support for the M23 militia who have committed human rights abuses in eastern DRC.

Freedom of association

Unregistered political parties experience harassment.  The law transferring responsibility for registering parties to the Rwanda Governance Board has yet to be passed…..

Rwanda: Madame Victoire Ingabire Umuhoza yatangiye gusobanura ubujurire bwe imbere y’Urukiko rw’ikireng​a

Kigali le 17 Avril 2013
Madame Ingabire réclame justice à  la cour suprême par ce qu’elle a été acquittée sur tous les chefs d’accusation du ministère public mais a été surprise d’être condamnée sur des faits qui ne figurent pas dans l’acte d’accusation
Ce mercredi vers 8h30, la cour a entendu les motivations de l’appel interjeté par Madame Victoire Ingabire, présidente des FDU INKINGI et prisonnière politique. Madame Ingabire a d’abord rappelé les chefs d’accusation qui figuraient dans l’acte d’accusation du ministère public, à savoir : l’idéologie génocidaire, complicité dans des actes de terrorisme, actes subversifs, propagation de rumeurs, mise en place d’une rébellion armée et atteinte à la sécurité de l’Etat en place et certaines dispositions de sa constitution.
Madame Ingabire a dit qu’elle avait été étonnée de voir que la Haute Cour l’avait acquittée sur les chefs d’accusations du Ministère public, mais l’avait trouvée coupable de trahison et de négationnisme alors que le ministère public n’avait pas retenu ces chefs d’accusation. Par ailleurs que ce soit devant le ministère public , la police judiciaire ou devant le tribunal, elle n’avait jamais été questionnée sur ces faits précis.
Madame Ingabire a dès lors déclaré devant la cour que son appel était basé sur 3 éléments de question préliminaires :
Kigali l 17 Mata 2013
Uyu munsi mu ma saa mbiri n’igice Urukiko rw’Ikirenga rwumvise impamvu z’ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe na leta ya Kigali kubera impamvu za politiki.
Mme Ingabire Victoire yibukije urukiko rw’ikirenga ibyaha yari yarezwe n’ubushinjacyaha mu rukiko rukuru aribyo: Ingengabitekerezo ya Genocide ; Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba ; icyaha cy’amacakubiri ; icyaha cyo kwamamazankana ibihuha; icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegekonshinga. Mme Victoire Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko yatunguwe no kubona urukiko rukuru rwaramuhanaguyeho ibyaha rwari rwararegewe n’ubushinjacyaha ahubwo rukamuhamya ibyaha bibiri aribyo : Icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya genocide kandi ubushinjacyaha butarigeze buregera ibi byaha, ndetse no mu mabazwa yaba ayo mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atarigeze abazwa kuri ibi byaha.

Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agategenyo mu gihe cy’iminsi 30 Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique.

Kigali, kuwa 10 Mata 2013.

Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro wo kurekura cyangwa gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu  Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique ku birego bahimbiwe n’ubushinjacyaha ubwo bahohoterwaga n’abapolisi bazira kuba bari baje kumva urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire  Ingabire Umuhoza.

Urwo rubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku munsi wejo tariki ya 9 Mata 2013 maze umucamanza waruburanishije abwira abari barukurikiye dore ko bari benshi ko ruzasomwa ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 10 Mata 2013, gusa umucamanza waruburanishije yirinze gutangaza isaha ruzasomerwaho, ibi bikaba bikunze gukorwa cyane mu manza za politiki . Abari bakurikiranye urwo rubanza babyukiye ku cyicaro cy’urwo rukiko kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi nimwe za nimugoroba  bategereza umucamanza waruburanishije ko aza kurusoma baraheba barataha. Gusa Ishyaka FDU-Inkingi ahagana mu ma saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ryaje kumenya ko nubwo umucamanza atashohoje amasezerano yo gusoma urwo  rubanza mu ruhame,abashijwa bamenyeshejwe ko bagomba kuba bafungiye muri gereza ya Kimironko mu gihe cy’iminsi mirongo itatu nkuko ubushinjacyaha bwabyifuzaga nka kimwe mu byabufasha guhagarika burundu ibikorwa bya politiki by’izi mpirimbanyi za demokarasi.

FDU-Inkingi irateganya iki cyasimbura politiki y’ ubuhinzi ya FPR yicisha abaturage inzara?

Iliburiro

Ubutegetsi butita ku mibereho y’umuturage, ntibuhangayikishwe n’uko yiriwe n’uko yaraye ntacyo buba bumaze. Ubutegetsi bubereyeho gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bafite. Ntiwatererana abanyarwanda barenze 90% maze ngo uvuge ko uri umuyobozi mwiza.

Akarusho ka FDU-Inkingi ni uko ishaka kuzanira abanyarwanda uburenganzira n’umuco wo gufatanya nabo gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, igafatanya nabo gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga ubuzima bwa buri muntu kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji.

Kw’isonga FDU izahatanira ko n’abatagira kivurira na kirengera barenze 90% by’abanyarwanda bagira ijambo. Abo ni Abanyacyaro bagizwe cyane cyane n’abahinzi-borozi, ni abirukanwa mu mijyi kubera ko nta mikoro no kubura ababatangira ingwate zatuma bahabwa imyenda n’amabanki yatuma bakemura amananiza bashyirwaho, ni abakozi bahembwa intica ntikize, ni abavutswa akazi kandi bagashoboye, kubera irondakoko, irondakarere, ironda-shyaka cyangwa kuba barigishijwe mu gifaransa nyamara urubyiruko ruteshwa igihe mu mashuli rwiga mu cyongereza kidafite abalimu, ni abana b’abakene badafashwa na leta kubona amafaranga yo kubafasha kuliha amashuri no kwiga neza.

Rwanda: FDU-Inkingi n’Ihuriro RNC twifatanije n’Abanyarwanda bose mu cyunamo

Kuwa 07 Mata 2013

Ku nshuro ya 19, Abanyarwanda twese turazirikana abacu baguye mw’itsembabwoko ryo muri 1994. Ayo mahano yataye igihugu mu cyunamo, yababaje n’isi yose ndetse n’isura y’umunyarwanda irangirika bikomeye ku isi yose. Imyaka 19 irashize, igihugu kiva amaraso cyarabuze ubuyobozi buhumuriza abenegihugu bose, nta vangura , kugira ngo bizere ko amahano yabaye atazongera na rimwe. Kubera ubutegetsi bw’igitugu, Abanyarwanda ntibarasubiza imitima mu gitereko. Niyo mpamvu duhamagarira buri wese kwitanga, tugaharanira amahoro arambye mu rwatubyaye.