Monthly Archives: Gashyantare 2013

Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry’ umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa

Kigali kuwa 21 Gashyantare 2013
Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga  itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi  bwo kurinda inyerezwa ry’  umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.
Ishyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe n’imiyoborere mibi ikomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR -Inkotanyi irimo kunyereza umutungo w’abaturage, kubahutaza no kuvogera uburenganzira bemererwa n’amategeko.

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Paul Kagame nk’umuyobozi wa FPR –Inkotanyi guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku batavugarumwe nawe akoresheje “inzego z’umutekano.”

Kigali, kuwa 11Gashyantare 2013

Ishyaka FDU-Inkingi, rirongera kwiyama ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi,na Leta yayo, uburyo bikomeje gukoresha inzego z’umutekano mu guhimbira abatavuga rumwe nabo ibyaha hagamijwe kubafunga, kubashimuta cg kubamenesha.

Mu gitondo cy’uyu mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013,ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, umugabo witwa Dominiko Shyirambere utuye mu mudugudu w’Amajyambere akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo  yagoswe na Police imwereka urupapuro rw’uko  ije kumusaka ko ngo bafite amakuru y’uko acuruza amafaranga y’amakorano,barasaka inzu barayijagajaga baraheba. Icyo gikorwa cyari kiyobowe n’umupolisi wambaye impuzankano(uniforme) ya police yanditseho Karenzi. Gusa bamusanganye amafaranga ibihumbi 40, 000 y’amanyarwanda adafite inenge n’imwe. Nyuma yo kubura ibyo bari baje gusaka bahise bamuboha bamujyana muri CID-Kacyiru bamuhata ibibazo,nyuma bafata umwanzuro wo kumujyana muri “cachot” ya Remera, bakiri mu nzira bageze ahagana  ku  nzu ituyemo ambasaderi w’abanyamerika uwari umutwaye ahagarika imodoka  yitaba telefone, ahabwa amabwiriza yo kumurekura,gusa ntiyamusubiza imfunguzo z’inzu ye ndeste n’amafaranga ibihumbi 40, 000 bari bamwambuye.