Monthly Archives: Ukuboza 2012

RWANDA: UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2013, UMWAKA WO GUSHIKAMA TUGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU.

Kigali Ku wa 31 Ukuboza  2012.

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI , namwe nshuti z’uRwanda,

Komite nyobozi y’agateganyo ya FDU-INKINGI iyobowe na Madame Victoire Ingabire ishimishijwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2013. Ishyaka rirazirikana  kandi rinashima by’umwihariko mwe mwese mwariteye inkunga uko mushoboye mu gufata mu mugongo imfungwa za politiki ndetse n’abandi bose bitangiye uru rugamba rwa demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, n’ubutegetsi bugendera ku mategeko mu Rwanda.

Rwanda : FPR mu myaka 25 ntiyageze ku ntego zayo uko yari yazihaye

Kigali kuwa 17 Ukuboza 2012

 

Ishyaka FDU-INKINGI rirasanga FPR Inkotanyi muri iyi sabukuru yaryo y’imyaka 25 rikwiye guterwa isoni n’ikimwaro by’imiyoborere mibi yariranze yo guhonyora bikomeye ubwisanzure n’uburenganzira bw’abanyarwanda

 

Muri iki gihe ishyaka FPR Inkotanyi ririzihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu (25) rimaze ribayeho. Nk’uko bisanzwe ishyaka iyo rishinzwe riba rifite imigambi riba rishaka kugeza kuri rubanda. Iri shyaka rero ryarashinzwe ribaho kugeza ubwo ryahisemo kugera kubyo ryifuzaga rishoza intambara yeruye ku Rwanda mu 1990. Iki gihe FPR Inkotanyi itangira urugamba rw’amasasu, hari inenge nyinshi yanengaga ubutegetsi bwari buriho, cyane cyane ikavuga ko yari ihangayikishijwe n’ivangura, itonesha, igitugu cy’ishyaka rimwe rya MRND ryari riyobowe na Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali; FPR yanavugaga ko ihangayikishijwe no kugarura demokarasi, guca ubuhunzi n’ibindi.

Mu Rwanda abaturage bamerewe nabi n’inzara kumpamvu za gahunda mbi y’ubuhinzi ; leta ya FPR Inkotanyi yo iremeza ko abaturage bayo bafite ibyo kurya bihagije ko ahubwo batazi kubitegura

Kigali, kuwa 28 Ugushyingo 2012.

Abaturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko inzara ibamereye nabi kuburyo ndetse bayihaye n’amazina agiye atandukanye aho bamwe bayise « Nyobozi,Tronc commun,Konoshi,Kebuka…». Abuturage baremeza ko imvano y’iyi nzara ishingiye kuri politiki mbi ya leta yaje ibituraho yo guhinga igihingwa kimwe cyane cyane igihingwa cy’ibigori ,byatumye indi myakabaribasanzwe bihingira yaragiye itemwa indi ikarandurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.  Abaturage bakavuga ko izi nzego z’ibanze zibikora mu rwego rwo gushimisha abayobozi bazikuriye mubyo  zita guhigura imihigo zititaye ku ngaruka abaturage bazahura nazo. Abaturage baraninubira uburyo n’ibyo basaruye bategekwa ku ngufu kubigurisha ku giciro gito n’abashoramari kuburyo batabona nicyo bageza mu rugo  ngo kibatungire imiryango kandi bajya ku isoko bakabihaha ku giciro gihanitse.