Monthly Archives: Ugushyingo 2012

Rwanda: Barindwi bafunze bakomoka mu karere ka Rutsiro bashinjwa kuba abayoboke ba FDU-Inkingi bakomeje kugaraguzwa agati kugeza n’aho babuzwa uburenganzira bwo kwitabira urubanza mu rwego rwo kubaheza mu buroko

Kigali, kuwa 27 Ugushyingo 2012.

Tariki ya 21 Ugushyingo 2012 hagombaga kuba urubanza  numero RPA/12/TGI/KGI  rw’ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo rya  ba Bwana Mutuyimana Anselme, Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens,Byukusenge Emmanuel,Nahimana Marcel na Mlle Gasengayire Leonille.

Rwanda: Madame Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy’agasomborotso cy’imyaka umunani

Nk’ uko twari tubitegereje, uyu munsi Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yakatiwe igifungo cy’agasomborotso cy’imyaka umunani

Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa!

Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza muRwandabubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n’ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n’ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by’ibikorwa bishobora kuba byarabaye mbere y’uko itegeko ribihana rijyaho, cyangwa se kwakira ibirego rudafitiye ubushobozi.