Monthly Archives: Ukwakira 2012

Rwanda: Abarwanashyaka 2 ba FDU-Inkingi barashimuswe, abandi 3 bahohoterwa n’inzego z’umutekano.

Kigali, kuwa 22 Ukwakira 2012.

Tariki 17 Ukwakira 2012 mu ma saa tatu za nimugoroba nibwo uwitwa Niyomugabo Michel na Nsabimana Eugene batuye mu mudugudu wa Kangondo II, akagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, bari iwabo mu rugo baguwe gitumo n’imodoka yarimo bamwe mu basanzwe bakorana n’inzego z’umutekano za Kigali, babanjirijwe n’inkeragutabara maze babirohaho babajugunya muri iyo modoka babajyana kuri polisi ya Remera ari n’aho baraye. Ijoro  rikeye bajyanwe ahantu hatazwi kugeza magingo aya. Ise wa Niyomugabo Michel yagerageje kumenya irengero ry’umwana we n’umukozi we, maze abamutwaye bamutera ubwoba bamubwira ngo niba nawe ashaka  niyurire imodoka bamutware.