Monthly Archives: Nzeli 2012

RWANDA : UMUNSI WA 51 WA KAMARAMPAKA.

Kigali, ku wa 25 Nzeri 2012.

 

BANYARWANDAKAZI,

BANYARWANDA,

Ku nshuro ya 51 turibuka umunsi wa Kamarampaka, igihe Abanyarwanda bakemuraga impaka ku kibazo cy’ubwami na Repubulika. Bahisemo Repubulika, ishingiye ku kwishyira ukizana. Nyuma y’iyo myaka, turacyayirimo ariko amahame y’ukwishyira ukizana na demokrasi byagiye nka Nyomberi. Icyo tuzirikana cyane uyu munsi ni ubwitange budasanzwe bw’Abanyarwanda b’icyo gihe, bahagurutse, bakigomwa twose, bakitangaho ibitambo kugira ngo icyo baharaniraga kigerweho. Ubwo butwari n’ubu igihugu cyacu kirabukeneye. Abagiye sibo bazagaruka muri Kamarampaka yindi ikenewe ubu. Ni twe n’abazadukomokaho.

Kwihitiramo ubuyobozi butunogeye si umuhango wo guhitamo gusa. Ni imitekerereze ijyana n’icyo abenegihugu baba biyemeje, bakagitangira ibitambo. Natwe Banyarwanda iyo tuva tukagera, tureke kuvugira mu matamatama, kwigunga no gutinya. Duharanire imitegekere iduha ijambo twese ku gihugu cyacu no ku byacyo byose.

Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwigaruriye igihugu kuva mu wa 1994 nyuma ya jenoside yahitanye hafi miliyoni y’Abanyarwanda. Ubwo butegetsi bwanze gushingira ku kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ahubwo buhitamo ingoma y’igitugu itonesha bamwe, igahonyora abandi.

RWANDA : FDU INKINGI NA RNC YAGEJEJE MU RUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA IBIMENYETSO BISHYA BISHINJA PEREZIDA KAGAME

ITANGAZO

Ku wa 19 Nzeli 2012.

 

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariyo FDU-INKINGI n’IHURIRO RNC  yifashishije uyunganira mu mategeko ariwe Bwana Christopher Black, ejo yashyikirije Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Human  Rights Watch) cyo ku wa 12 Nzeli 2012 cyerekeranye n’ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’uruhare rubabaje rw’abategetsi ba Leta y’u Rwanda muri iyo ntambara kugira ngo ibyo bimenyetso bishya bizafashe Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko mu gutangiza anketi yimbitse kuri ibyo birego.

Nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga, “Abayobozi b’u Rwanda bashobora guhamwa n’ubufatanyacyaha mu byaha by’intambara kubera inkunga yabo ihoraho batera umutwe w’inyeshyamba za M23. Igisirikari cy’u Rwanda cyohereje abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo ngo batere inkunga itaziguye inyeshyamba za M23 mu mirwano”.

(Français) (English) Rwanda: The police intimidated lawyer of 8 arrested opposition members

Kigali, 20 September 2012

From 15 September 2012, the police in Rutsiro District arrested and kept incommunicado 8 members of FDU-Inkingi in the area.The arrested people are: Mutuyimana Anselme, Uwiringiyimana venuste, Ufitamahoro Norbert, Dukundane Moise, Twizerimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel and Gasengayire Leonille. They are accused of threats to national security; endangering public order and illegal political activities.

Lawyer Felicien Bimenyimana, hired by FDU-Inkingi to represent the victims of this political persecution, was intimidated. He decided to drop the case for his own security.This happened today when he went to Karongi police station where the arrestees have been transferred for prosecution. He stopped after introductions with only three of them. The Bwishyura police commander who rushed there, threatened him, asking why he has chosen the side of the enemy.

Nobody has yet seen the arrest warrants and their family members have not been allowed neither to see them nor to bring them food.

The suspects have never been produced in front of a judge according to the Rwandan criminal procedure law.

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana
Interim Vice president

Rwanda : Abayoboke ba FDU – Inkingi bakomeje guhigwa bukware hirya no hino.

Kigali kuwa 15 Nzeri 2012

Uyu munsi  tariki ya 15 Nzeri 2012 hafi saa moya n’igice z’ijoro, Bwana Mutuyimana Anselme atuye mu Mudugudu wa Mukungu, Akagali Kivugiza, Umurenge Nyabirasi, Akarere Rutsiro yatawe muri yombi n’abapolisi bakorera muri uyu murenge azizwa ko ngo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR.

Rwanda : Agaciro Development Fund ni nk’ikirondwe kinyunyuza abaturage.

Kigali ku wa 06 Nzeli 2012

Nyuma y’uko ibihugu byinshi (Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Suwedi, Ubuholandi, ndetse na Banki y’Afurika iharanira amajyambere) byabaye bihagaritse inkunga byageneraga u Rwanda kubera ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye umutwe M23 uteza umutekano muke muri Kongo, iha uwo mutwe abasirikare, imyitozo n’ibikoresho by’intambara binyuranye, Perezida Paul Kagame yakoranije inama y’abakuriye Umuryango wa FPR Inkotanyi bashyiraho inzira zo kuziba icyuho cyatewe n’ihagarikwa ry’izo mfashanyo.

Bashimuse ikigega cyo gushyigikira ubutegetsi cyari cyarashyizweho n’intore za FPR ziyita Diaspora zikunze kwitabira inama ngo y’ibiganiro by’intsinzi bakora buri mwaka.

Abategetsi bakuru ba Leta bakomeje guhamagarira abantu gutabara ubutegetsi  ariko bakavuga ko gutanga amafaranga muri kiriya Kigega bita icyo kwihesha Agaciro bizaturuka ku bushake bwite bwa buri muntu, hakurikijwe ubushobozi bwe! Ariko nyamara siko bimeze kuko byabaye itegeko, ndetse byabaye n’agahato!