Monthly Archives: Kanama 2012

RWANDA : TURATABARIZA ABAFUNGWA MU BURYO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO

Kigali, kuwa 20 Kanama 2012

Ku wa 28 Nyakanga 2012 uwitwa YUMVIHOZE Celestin wo mu Mudugudu w’Ituze (Akagali ka Kamukina, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo) mu mugi wa Kigali yafashwe n’inzego z’Umudugudu atuyemo azizwa ko “atagiye mu muganda ngo ahubwo akinywera inzoga”. Yajyanywe kuri polisi ya Remera ariko aza kurekurwa kuri uwo mugoroba. Umuyobozi w’Umudugudu w’Ituze HAVUGIMANA Vincent yahamagaye polisi ayibwira ko uwo muntu ari umwanzi w’igihugu ko agomba gufungwa. Bahise bajya kumufungira kwa Kabuga i Gikondo kugeza ubu kandi ntiyigeze ashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

 

(Français) Rwanda : Mémorandum des FDU-Inkingi/RNC à l’occasion du dépot de plainte auprès de la CPI contre Kagame

MEMORANDUM DES PARTIS POLITIQUES FDU-INKINGI ET RNC A L’OCCASION DU DEPOT DE PLAINTE AU-PRES DE LA COUR PENALE INTERNATIONALE CONTRE LE PRESIDENT RWANDAIS LE Gal PAUL KAGAME POUR LES CRIMES COMMIS AU RWANDA ET EN REPUBLIQUE DEMOCRATIQUE DU CONGO :                                                                                               Mémorandum FDU-Inkingi & RNC | Cour Pénale Internationale (CPI) 17-08-2012

MEMORANDUM DES PARTIS POLITIQUES FDU-INKINGI ET RNC A L’OCCASION DU DEPOT DE PLAINTE AU-PRES DE LA COUR PENALE INTERNATIONALE CONTRE LE PRESIDENT RWANDAIS LE Gal PAUL KAGAME POUR LES CRIMES COMMIS AU RWANDA ET EN REPUBLIQUE DEMOCRATIQUE DU CONGO

                                                                                                     

MEMORANDUM DES PARTIS POLITIQUES FDU-INKINGI ET RNC A L’OCCASION DU DEPOT DE PLAINTE AU-PRES DE LA COUR PENALE INTERNATIONALE CONTRE LE PRESIDENT RWANDAIS LE Gal PAUL KAGAME POUR LES CRIMES COMMIS AU RWANDA ET EN REPUBLIQUE DEMOCRATIQUE DU CONGO

                                                                                                     

LETA Y’U RWANDA IKOMEJE KUNIGA UBWISANZURE BW’ABATURAGE.

Kigali, kuwa 15 Kanama 2012

Icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gusoma amabaruwa, kwumviriza ibiganiro kuri telefone ngo abanyarwanda baruce barumire giteye icyo ni iki. Kuniga ubwisanzure bw’abaturage biragaragaza ko ubutegetsi bugeze mu marembera.

Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho itegeko ryo gusoma amabaruwa no kumviriza telefoni z’abantu bose bakoresha itumanaho rya telefone mu Rwanda ndetse ikazajya inagenzura ubutumwa bwanditse kuri interineti. Leta yatangaje ko izajya ihana abandika ndetse n’abasoma ibinyamakuru byandikirwa kuri interineti bitavuga neza ubutegetsi buriho.

Mu kiganiro kigufi minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana yatanze kuri BBC ku mugoroba wo kw’italiki 9 Kanama 2012 yemeje ko ngo ibyo bizajya bikorwa n’umukuru wa gisirikari, umukuru wa polisi ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza. Nyamara mu biganiro bimaze iminsi bicishwa ku maradiyo y’imbere mu gihugu n’ayo hanze yacyo abaturage baragaragaza ko batishimiye ishyirwaho ry’iryo tegeko. Rije kurandura agakeregeshwa k’ubwisanzure kari gasigaye mw’itumanaho, aho ibinyamakuru byose bitavuga rumwe na Leta babifungiye, abayobozi babyo bamwe bakicwa, twavuga nka Jean-Léonard Rugambage cyangwa Ingabire Karoli, abandi bagafungwa nka Mukakibi Sayidati na Agnes Uwimana Nkusi. Ibi bibaye mugihe amaraporo y’imiryango myinshi nka Reporters sans Frontières, Amnesty International cyangwa Human Rights Watch arega u Rwanda ko nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo buharangwa. Ibi noneho bije ni simusiga ije guhuhura na gake kari gasigaye.

Ingingo ya 22 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ivuga ko “imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa. Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko. Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko”.

Ahandi itegeko nk’iri ryo kwumviriza itumanaho iyo rishyizweho, rigomba kuvuga urutonde rwuzuye rw’ibyaha bikurikiranwa biha uburenganzira abakora igenzacyaha kwumviriza. Icyemezo cyo kwumviriza kigomba gutangwa n’ubucamanza bwonyine, we uzi uburemere  bw’itegeko nshinga. Ntabwo umukuru wa gisirikari, umukuru wa polisi ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza bashobora kugira uburenganzira burenze itegekonshinga. Mbere yo gushyira umukono kw’icyo cyemezo, umucamanza agomba kureba niba uko kwumviriza byubahirije amategeko kandi atarengeye ubudahangarwa bw’amahameremezo rusange y’amategeko. Agomba gutanga igihe kwumviriza bitangiriye n’igihe bizarangirira. Kandi iyumviriza rirangiye, nyir’ubwite wumvirijwe amenyeshwa ko yumvirijwe, akabwirwa n’inzira inzira ashobora kunyuramo ngo abijuririre niba abishaka.

Kuba Leta ihisemo gushyiraho itegeko nk’iri kandi isanzwe inengwa n’abanyarwanda, imiryango mpuzamahanga ndetse na za guverinoma ko iniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwa politiki n’ubw’itangazamakuru ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza ko Leta yiyemeje gufunga burundu urubuga rwa politiki n’urw’itangazamakuru.

Ishyaka FDU-Inkingi riramagana icyo cyemezo kigamije kuvutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kutavogerwa mu itumanaho. FDU-Inkingi ibabajwe n’uburyo abadepite bari bakwiye guhagararira inyungu z’abaturage bemera gushyigikira itegeko ryo kubahonyora ngo baruce barumire.

FDU-Inkingi irasaba Leta y’u Rwanda guhagarika byihutirwa ririya tegeko.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

RWANDA – RD CONGO : ABANYARWANDA N’ABANYEKONGO BAZAREGA PEREZIDA PAUL KAGAME MU RUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA (CPI/ICC).

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ku wa 06 Kanama 2012

Ku wa 17 Kanama 2012, Abanyarwanda bafatanije n’Abanyekongo bazashyikiriza ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC)  i La Hayemu gihugu cy’ubuholandi, basaba ko Umushijacyaha yakurikirana ibyaha  Perezida Paul Kagame n’ibyitso bye bashinjwa hifashishijwe Raporo z’umurwi w’impuguke zashyikirijwe Komite y’Akanama Gashinzwe Umutekano ka LONI yashyizweho hakurikijwe Icyemezo 1533 (2004) kirebana na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo[1], Raporo itanga ishusho (mapping report) y’ibyaha bikomeye by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwa muntu, byakorewe muri icyo gihugu (RDC/DRC) hagati ya Werurwe 1993 na Kamena 2003[2], hamwe n’ibikubiye mu mugereka wa raporo y’impuguke (S/2012/348) wibanda ku cyaha cyo guca ku mategeko akumira igurishwa ry’intwaro muri icyo gihugu gishinjwa Leta y’u Rwanda.