Monthly Archives: Nyakanga 2012

RWANDA: UBWIGENGE NI IKI?

Ijambo Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yagejeje ku banyarwanda bitabiye ikiganiro mbwirwaruhame kw’isabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rumaze rwigenze, cyabereye i Montreal muri Canada, tariki ya  28 Nyakanga 2012.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,

Mbashimiye akanya mumpaye ko kubaganirira uko ishyaka ryacu FDU-Inkingi ribona ubwigenge. Ndabivuga mu bika bibiri : ubwigenge bureba igihugu cy’u Rwanda, n’ubwigenge bureba umunyarwanda ku giti cye.

(Français) (English) Rwanda’s Paul Kagame warned he may be charged with aiding war crimes

Amb. Stephen Rapp

US tells president he could face prosecution for arming groups that carried out atrocities in Democratic Republic of Congo (source article : theguardian)

The head of the US war crimes office has warned Rwanda‘s leaders, including President Paul Kagame, that they could face prosecution at the international criminal court for arming groups responsible for atrocities in the Democratic Republic of Congo.

RWANDA : TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA

FDU-Inkingi

Lausanne , ku wa 05 Nyakanga 2012

Mu gihe umuyobozi mukuru w’ishyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, agiye kuzuza imyaka ibiri afungiye muri gereza nkuru ya Kigali kubera impamvu za politiki, imigambi yo gutoteza abandi bayobozi b’ishyaka mu gihugu irakomeje. Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka FDU-INKINGI irashingana umuryango wa Boniface Twagirimana, Visi-Perezida w’ishyaka; ndetse na bagenzi be bagize Komite y’agateganyo.

Rwanda: Ubutumwa bwa Mme Victoire Ingabire kuri yubile y’ myaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga

Ms. Victoire Ingabire Umuhoza Chair of FDU-Inkingi

Victoire Ingabire arabatashya

Banyarwandakazi, Banyarwanda nshuti z’u Rwanda

Mbanje kubifuriza mwese isabukuru nziza y’imyaka 50 igihugu cyacu kimaze kigenga. Ndabasaba mwese ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye ko igihugu cyacu kigobotora ingoma y’Ubukoloni na Gihake.

Uyu munsi twizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, iyo witegereje imiterere y’ubutegetsi twakomeje kugenda tugira kugeza magingo aya, usanga tutaragera ku bwigenge bwuzuye, buha umunyarwanda wese ubwisanzure mu gihugu cye. Uyu munsi ubuyobozi dufite bw’umuryango FPR Inkotanyi ntibuha Abanyarwanda urubuga rwo kuba batanga ibitekerezo byabo nta mususu, mu bwisanzure busesuye. Ubigerageje ahita afatwa nk’umwanzi w’ubutegetsi akaregwa kurwanya gahunda ya Leta. Abanyarwanda ntibahwema gusaba ko batakomeza kuyoborwa butama. Abaturage bakomeje kwinubira guturwaho ibyemezo bivuye hejuru mu butegetsi, nta jambo bafite ryo kugaragaza icyo babitekerezaho mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa.