Monthly Archives: Kamena 2012

RWANDA: PEREZIDA PAUL KAGAME AKOMEJE KWIVANGA MU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA UMUYOBOZI WA FDU-INKINGI

Kigali, tariki ya 19 Kamena 2012.

Uyu munsi tariki 19 Kamena 2012, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho akorera muri Village Urugwiro. Bamubajije ibibazo bitandukanye ariko bibanze cyane ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umukuru w’inyeshyamba zahoze ari iza CNDP ubu zikaba zisigaye zitwa Mouvement du 23 Mars (M23). N’ubwo Umukuru w’igihugu yakomeje  gushyira mu majwi Umuryango mpuzamahanga MONUSCO ko wananiwe gukemura ibibazo bya Congo, byagaragaye ko abanyamakuru batigeze banyurwa n’ibyo bisobanuro. Ikiganiro cyasubitswe bigaragara ko abanyamakuru batanyuzwe kuko batari bakazibukiye kureka kubaza ibibazo bijyanye n’ibiregwa u Rwanda kuba rufatanya n’umutwe wa M23, ukaba  uyoborwa na General Bosco Ntaganda ushakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu aregwa n’urwo rukiko.

Muri iki kiganiro Prezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo bya Congo bigomba kubazwa umuryango mpuzamahanga hamwe na Congo n’abanyekongo ubwabo, ko aribo bagomba kwicara bagakemura ibibazo byabo ubwabo,  ko atari u Rwanda ruzajya kubakemurira ibibazo.

Kuri iyi ngingo hari umunyamakuru wabajije ati: “niba uvuga ko ari Congo n’abanyekongo ubwabo bagomba kwicara bakaganira ku bibazo byabo cyane cyane ibya politiki, ese wowe nk’umukuru w’igihugu waba witeguye kuganira ku bibazo by’igihugu hamwe na Victoire Ingabire umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi n’ubwo ari muri gereza, ese ntibwaba ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda nk’uko ubisaba abanyekongo?”. Mu gisubizo yatanze, Umukuru w’igihugu yavuze ko Victoire Ingabire Umuhoza ntawe ahagarariye, ariko anashimangira, nkaho ari umucamanza, ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ibyo aregwa ari ukuri. Yongeyeho ko niba umuntu ari mu muhanda akaba afite ikibazo cy’ibimutunga hanyuma akiba yarangiza agafatwa agakurikiranwa n’inzego zibishinjwe ngo bidakwiye kumubazwa.

Rwanda : Gahunda y’inkiko Gacaca yabaye imfabusa, inatanya Abanyarwanda

Kigali, tariki ya 14 Kamena 2012.

Muri iki cyumweru, Urwanda rurimo kwizihiza isozwa ry’ibikorwa by’inkiko Gacaca zashyiriweho gucira imanza ibihumbi n’ibihumbagiza by’abantu baregwaga  icyaha cya jenoside. Mu ijambo umuvugizi wa Leta y’Urwanda yatangaje mu itangazamakuru ryo muRwandan’iryo mu mahanga rishyigikiye Leta yaKigali, yishimiye umusaruro w’izo nkiko mu bijyanye n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kurwanya umuco wo kudahana. Nyamara biragaragara ko ruriya rwego rwa Gacaca rwari igikoresho cy’ubutegetsi, rusize igihugu kigeze aharindimuka mu bijyanye no gucamo ibice abanyagihugu kuko byagaragaye ko abakurikiranwagaho ibyaha binyuranye byibasiye inyokomuntu ari abo mu bwoko bw’Abahutu gusa kuko aribo bagizwe ingaruzamuheto bakaba bakandamizwa mu burenganzira bwabo.

MWE MWATATIYE IGIHANGO CYA FDU-INKINGI TUBASEZEYEHO

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba agatsiko kigometse, kayobowe n’abashaka guhirika ubutegetsi bw’ishyaka bwemewe ari bo Eugène Ndahayo na Jean Baptiste Mberabahizi, ko kageragaza gushyira mu gaciro, kakagaragaza niba gafite ubutwari bwo kureka imikorere y’uburiganya no gusebya ishyaka n’abayobozi baryo b’ukuri. Imyitwarire yabo igaragaza ukwikunda kurenze kamere kuranga abantu bavuga ko gutegeka babivana mu miryango yabo bagahora bahinduranya amashyaka iyo badashyizwe mu myanya bashaka.

KWIYONGERERA IMISHAHARA KU BATEGETSI NI UGUSONGA UWAREMBYE

Kigali ku wa 06 Kamena 2012

Muri iyi minsi harimo harasuzumwa imishinga y’amategeko yongerera imishahara n’amashimwe y’agatangaza adasanzwe abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abadepite na ba Senateri . Abo bayobozi ngo bafite ibibazo by’ubukene ku buryo hejuru y’umusharara banakeneye guhabwa amafaranga y’agahimbazamusyi yo guhaha ibyo kurya, kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, guhabwa amacumbi, kugurirwa ibikoresho byo mu nzu, kuvurwa n’ibindi. Ibyo birakurikira umushinga w’itegeko ryo kongerera «abanyapolitiki» bo ku rwego rwo hejuru amafaranga agera kuri 35%. Iyi mikorere isa no kunyunyuza igihugu ni ugusonga uwarembye kubera ko ubukungu buriho bucumbagira.

Amabwiriza Ngengamikorere y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga

FDU-Inkingi-Amabwiriza Ngengamikorere y’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga

Rwanda: FDU-Inkingi iramagana abafite uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Kigali  ku wa 04 Kamena 2012

Nyuma y’uko imirwano ikaze yongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo taliki 29 Mata 2012 igahitana benshi abandi bagahungira mu bihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse no mu gihugu rwagati, ku wa 28 Gicurasi 2012 radio BBC yumvikanye mururimi rw’igifaransa yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye wasohoye indi raporo irega u Rwanda kuba ruri inyuma y’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo, ko rutoza ingabo rugatanga n’ibikoresho ku basirikari bigometse ku ngabo z’icyo gihugu bahoze mu mutwe wa CNDP ubu bakaba basigaye bitwa M23.  N’ubwo Leta ya FPR ibihakana bikomeje kwemezwa n’abakurikirana ibibera muri ako karere.