Monthly Archives: Gicuransi 2012

RWANDA: IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.

Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012

Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire barayisabye barayibima. Nta cyaha na kimwe umuyobozi w’ishyaka yigeze yemera ahubwo yari agamije guhumuriza abashobora kuba baratewe ubwoba n’iyi nkundura ya demokrasi cyangwa n’abavuga ko bakomeretse ku mutima kubera amatangazo n’ibiganiro yagiye akora mu rwego rwa politiki. Intumwa za Perezida Kagame zahoraga zisimburana muri gereza aho afungiye zimusaba guhumuriza Perezida n’abantu be. Ntiyabyemeye, niyo mpamvu bamusabiye gufungwa burundu. Kuba ubushinjacyaha bubeshya rubanda ko Madame Ingabire yasabye imbabazi biragaragaza ubuhemu, iyicarubozo, gushinyagura ndetse n’izindi nenge nyinshi zuzuye muri uru rubanza. Kugira ngo duce amazimwe, twiyemeje gutangaza iyo baruwa.

Koko ku wa 06 Ugushyingo 2011, nk’uko muza kuyisomera ku mugereka w’iri tangazo, Madame Ingabire yaranditse ati:

“ Muri iyi minsi ndi mu rukiko namenyeshejwe ko nshinjwa ko imvugo zanjye n’inyandiko nasohoye mbere y’uko mfungwa zari zigamije guteranya Abanyarwanda ngo basubiranemo, ndetse no kubangisha ubutegetsi. Izi nyandiko natangaje ahanini zabaga zishingiye ku makuru twahabwaga n’abaturage mu gihugu. Ari nacyo cyatumye mfata gahunda yo kugaruka mu gihugu kugira ngo mfatanye n’Abanyarwanda bose kwubaka igihugu cyacu.

Rwanda: Sadiki Mutabazi yapfiriye mu bitaro nyuma yo kwitwika yiyahura kubera urugomo rw’abashin​zwe umutekano

Kigali, 12 May 2012

We are saddened by the death of Sadiki Mutabazi in Kigali hospital after setting himself alight in a protest against violence by security staff.

FDU-Inkingi is deeply saddened by the passing of Sadiki Mutabazi and takes this opportunity to express its sincere condolences to his family. He died of severe burns resulting from a self immolation after the regime security personnel confiscated his belongings and beat him publicly in Gisenyi (Rubavu District).

Kigali,  12 Gicurasi 2012

Twifatanije n’umuryango wa Sadiki Mutabazi waraye apfiriye mu bitaro nyuma yo kwitwika yiyahura kubera urugomo rw’abashinzwe umutekano.

Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanije n’umuryango wa Sadiki Mutabazi waraye apfiriye mu bitaro bya Kigali nyuma yo kwitwika kubera agahinda gakabije yatewe n’urugomo rw’abashinzwe umutekano  ku Gisenyi (Rubavu).

Nk’uko twabitangaje ku wa 08 Gicurasi 2012, uwo musore yambuwe utuntu yacuruzaga n’ibihumbi 300 yari yarazigamye ndetse akubitwa iz’akabwana mu ruhame n’inkeragutabara n’abandi  ngo bashinzwe umutekano aho Rubavu.  Nyuma yabyo yahisemo kwimenaho Lisansi aritwika nk’uko byagendekeye umusore Mohammed Bouazizi ubwo yitwikiraga mu ruhame i Tunis amaze guhohoterwa n’abapolisi, agapfa, akaba intandaro ya serwakira yahinduye ubutegetsi mu bihugu byo muri ako karere.

Leta y’u Rwanda ikwiye gushyikiriza umurambo wa nyakwigendera umuryango we kandi igatanga inkunga yo kumuherekeza mu cyubahiro. Leta ya FPR Inkotanyi ikwiye kumenyesha abanyarwanda ingamba zihutirwa zo guhana abagize uruhare muri uru rugomo ndetse n’abashinzwe umutekano muri kariya karere bagafatirwa ibyemezo bikomeye.

Amahanga nayo ntakwiye gukomeza kurebera urugomo rukorerwa abanyarwanda.

FDU-INKINGI

Sylvain Sibomana

Umunyamabanga mukuru w’agateganyo.

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana ihohoterwa rikorerwa abaturage kugeza n’ubwo bahitamo kwitwika

Kigali, kuwa 10/04/2012

Ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 umusore witwa Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa aho yashakiraga ubuzima yaritwitse akoresheje essence nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga, amafaranga yari yacuruje yose ndetse no gukubitwa  n’Inkeragutabara na local defenses.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kwitwika  uyu muhungu yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro bya Gisenyi ariko kubera ukuntu yari yangiritse ibitaro bya Gisenyi bikaba byamunaniwe, uyu munsi bikaba byamwohereje kuvurirwa  i Kigali muri CHUK.

(Français) Rwanda: Manifestation à Bruxelles samedi le 12/05/2012 de 13h30 à 16h30 pour réclamer la libération de Victoire Ingabire

Manifestation à Bruxelles samedi le 12/05/2012 de 13h30 à 16h30 pour réclamer la libération de Victoire Ingabire Umuhoza, présidente des FDU-Inkingi.

QUANDSamedi, le 12 Mai 2012

? : 13h30 : Rassemblement au Rond Point Montgomery
(Métro Montgomery)

14h-16h00: Marche vers l’Ambassade du Rwanda            Avenue des Fleurs, 1 à 1150 Bruxelles

POURQUOI ?