Monthly Archives: Werurwe 2012

DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul.

Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira ngo barengere inyungu zabo cyanga bagashyiraho amashyaka arwanira ubutegetsi, kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo guteza igihugu n’abagituye imbere uko babyumva.

Hari abantu bashinga amashyaka bagira ngo bagaragare, abandi kugira ngo bayategeke, abandi kugira ngo azabakamire

Rwanda: Umwiherero wa FDU-INKINGI i La Haye mu Buholandi

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuva kw’itariki  ya 16 kugeza kuya 18 Werurwe 2012, Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yateraniye mu mwiherero iLa Hayemu Buholandi.

Ku ngingo z’ibyigwa hari :

  • Kurebera hamwe uko ingamba n’ibikorwa by’ishyaka byitwaye ;
  • Gusuzuma uko ubufatanye n’andi mashyaka aharanira impinduramatwara muRwandabwifashe;
  • Kurebera hamwe uko urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka aburana n’ubutegetsi buriho muRwandarurimo rugenda ;
  • Kwemeza ingamba zigomba gukurikira mu guteza imbere imigambi y’ishyaka.

(Français) Rwanda: Rapport balistique Claudine Oosterlinck et consorts


RWANDA: FDU-INKINGI YASUYE NYAKUBAHWA CHARLES NTAKIRUTINKA NYUMA Y’IMYAKA 10 AFUNGIYE IMPAMVU ZA POLITIKI.

Abayobozi b’agateganyo b’Ishyaka FDU-INKINGI uyu mugoroba  basuye intwari Charles NTAKIRUTINKA wafunguwe mu gitondo cya kare, nyuma y’imyaka 10 muri gereza ya Kigali afungiwe impamvu za politiki. Yafunguwe arangije igihano yakatiwe.

Mw’ijambo rye, mw’izina ry’abanyarwanda muri rusange n’ abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, n’ impirimbanyi zose za demokarazi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ; umuyobizi wungirije wa FDU-INKINGI yatangaje ko bishimiye ifungurwa rye, ariko by’umwihariko amushimira uburyo yerekanye ubutwari budasanzwe bwo guharanira Demokarasi mu Rwanda mu bihe bikomeye, kugeza ubwo ubutegetsi bwa FPR bumugeretseho ibyaha atakoze bukanamukatira igifungo cy’imyaka 1O yose, ariko akabyihanganira kandi akerekana ubutwari budasanzwe kugeza arangije icyo gihano.

RWANDA: TURATABARIZA ABATUYE CYIMICANGA (KIMIHURURA, KIGALI)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye gahunda yo kwimura shishi itabona abatuye Cyimicanga mu murenge wa Kimihurura. Ntibarahabwa indishyi zijyanye n’iyimurwa rya gatunabwenu; ntibarerekwa aho bazaba bikinze.  Impamvu zitangwa ni uko aho hantu ubutegetsi bwa FPR buvuga ko ari mu gishanga, ngo bukaba bufite impuhwe zo kubarinda ibiza n’ibyorezo.