Monthly Archives: Ukuboza 2011

(Français) (English) SPREE OF ASSASSINATIONS OF RWANDAN REFUGEES IN UGANDA.

Kigali, 29 December 2011

Mr. Jerome NDAGIJIMANA, a Rwandan refugee was murdered in a Kampala suburb. The Ugandan New Vison wrote on 27 December 2011 that the body of NDAGIJIMANA, a resident of MUZANA zone, was found lying in a pool of blood in his shop, with his throat slit on Monday morning. On November 30, a Rwandan journalist Charles Ingabire, editor of the online publication Inyenyeri News and a vocal critic of the Rwandan government, was shot twice in the chest as he was leaving a bar in the Bukesa-Kikoni Makerere area of Kampala late at night. This spree of assassinations of Rwandan refugees abroad needs to be investigated thoroughly.

Mr. Jerome NDAGIJIMANA, was granted refugee asylum on 18 March 2011 and registered by the Refugee Eligibility Committee under the number 66/2011.

We call upon the international community and human rights bodies to investigate these selective killings targeting Rwandan refugees in different countries.
FDU-INKINGI

Boniface Twagirimana
Interim Vice President

UMWAKA MUHIRE WA 2012: UMWAKA WO GUKEMURA IMPAKA NO KUGARAGAZA UKURI

Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2011

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI namwe nshuti z’u Rwanda,

Komite nyobozi ya FDU-INKINGI, iyobowe na madame Victoire INGABIRE UMUHOZA inejejwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2012. Tuboneyeho gushima by’umwihariko mwese mwakomeje kudutera inkunga no guharanira ko infungwa za politiki zifungurwa, amashyaka ya politiki  n’itangazamakuru bikisanzura mu gihugu kandi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukubahirizwa.

Uyu mwaka turangije wasanze umuyobozi w’ishyaka ryacu afungiye muri gereza ya Kigali azira ibitekerezo bya politiki. Ntitwacitse intege kubera ubwitange bwa benshi  ndetse n’inkunga zanyu mwese ndetse n’inshuti twagiye twunguka hirya no hino. Amajwi y’abaturage nayo yarushijeho kutugana kandi twagiye  twifatanya nabo ndetse tunatabariza abatotezwaga n’ubutegetsi. Kuri uyu munsi wa 30 Ukuboza 2011, ubuyobozi bwa gereza bwatwemereye kuvugana n’umuyobozi mukuru w’ishyaka. Yatubwiye ati  “mwifurize bose Umwaka w’amahoro kandi muzakomeze ubutwari”.

RWANDA: ITANGAZO RITABARIZA ABATURAGE BAHOHOTERWA

Kigali, kuwa 06 Ukuboza 2011

Kuwa 02 Ukuboza 2011 mu murenge wa Nyamabuye  ahitwa i Nyabisindu akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo habereye ubushyamirane hagati y’abatwara amagare n’abagize umutwe witwa Local Defense ngo ushinzwe umutekano ariko ukaba winubirwa n’abaturage kubera imyitwarire mibi y’abawugize,  guhohotera abaturage no kubambura utwabo. Ubwo bushyamirane bukaba bwaravuye ku muntu wambuwe igare rye maze abaturage bahari hamwe na bagenzi be bakigaragambya kugeza aho polisi ihuruye, bamwe muri bo bakaba barahakomerekeye  bakanafungwa.

ITANGAZO RITABARIZA ABATURAGE BAHOHOTERWA