Monthly Archives: Ugushyingo 2011

RWANDA: FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA

Kigali ku wa 23 ugushyingo 2011

FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA


Kuva FDU-INKINGI yatangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro muri Mutarama 2010, abanzi ba demokrasi ntibahwemye kuturwanya batibagiwe n’indi mitwe ya politike yiyemeje guharanira impinduka mu Rwanda. Bahimbiye ibyaha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka, kugira ngo bamufunge. Amaze gufungwa bamwe bakoze uko bashoboye ngo baducemo ibice, ab’intege nke ntibatera kabiri. Ubu na none bongeye kwibasira abagize komite nyobozi y’agateganyo, cyane cyane Madame Alice Muhirwa, Umubitsi mukuru w’ishyaka.

FDU-INKINGI IRAMAGANA ICYEMEZO CYO KUVANAHO AMACUMBI MU MASHURI YISUMBUYE YA LETA .

Kigali kuwa 21 ugushyingo 2011,

Ishyaka FDU –INKINGI riramagana  icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kuvanaho gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Leta. Nk’uko byatangajwe ngo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2012, ngo ikaba  igamije kongera  umubare w’abanyeshuri. Ibyemezo bya huti huti nk’ibi, bitagisha inama abarebwa nabyo baba ababyeyi, abana ndetse n’abarezi muri rusange biragaragara ko bidashyira imbere inyungu rusange z’abanyarwanda. Bityo bikaba byerekana ko Leta idashishikajwe n’uburezi bufite ireme  ndetse n’imibereho myiza hamwe n’imyitwarire y’abanyeshuri.

IMPAKA ZIRAKOMEJE KU RUJIJO RURI MU BIMENYETSO UBUSHINJACYAHA BWUBAKIYEHO IBIREGO BISHINJA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.

Kigali ku wa 17 Ugushyingo  2011

Mu rubanza rwa politiki leta ya Kigali iburana na Madame Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDU-INKINGI, haracyagibwa impaka ku rujijo rwuzuye mu buhamya bwa Vital UWUMUREMYI aho kuva ejo bundi abanyamategeko Iain Edwards na Gatera  GASHABANA berekaga urukiko urujijo bise ikinamico mu bimenyetso  by’ubushinjacyaha aho buvuga ko bwafatiye Vital ku mupaka wa Gisenyi kuwa 14 Ukwakira 2010  ahungiye Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo , mu gihe ku byangombwa by’inzira ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye  bigaragaza ko yari avuye muri Congo aza mu  Rwanda. Ikindi abunganira INGABIRE bagaragaje ni uko ubushinjacyaha n’umutangabuhamya wabwo babeshya ko itabwa muri yombi  rya Victoire INGABIRE Ku wa 14 Ukwakira 2010, ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso byo mu nyandikomvugo y’ifatwa rya Vital UWUMUREMYI yakozwe na polisi,  mu gihe mu nyandikomvugo zabo bombi  bigaragara ko INGABIRE yafashwe mbere ya Vital;  ibi nk’uko abunganira INGABIRE babyerekana ni uko izo nyandikomvugo zerekana ko iya INGABIRE yakozwe kuwa 14/1O/2010 saa munani z’amanywa naho iya Vital igakorwa mu masaha ane nyuma.

IMYIGARAGAMBYO I BURUSELI – KU WA GATANDATU 19-11 GUHERA 13H30 – 16H30

MARCHONS TOUS POUR DENONCER LE PROCES POLITIQUE DE

VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA EN COURS AU RWANDA

Venez  nombreux – adultes, jeunes, enfants -, pour manifester votre indignation et dénoncer le caractère politique du  procès de Victoire Ingabire Umuhoza en cours au Rwanda:

  •   Révision en cours d’audience, de l’acte d’accusation
  •  Collision fragrante entre le ministère public et les juges,
  •  Menaces contre les avocats de la défense,
  •  Refus par les juges de contre-interroger les témoins de l’accusation,
  •  Rejet intempestif des pièces de la défense;
  • Usage de lois non rétroactives pour des faits supposés avoir eu lieu avant la promulgation desdites lois, etc.

13h30 : Rassemblement au Rond point Montgomery (Metro Montgomery)                 

14h-16h00 : Marche vers l’ambassade du Rwanda avenue des fleurs, 1 à 1150 Bruxelles

Par la même occasion nous allons exiger aussi la libération de tous les prisonniers politiques au Rwanda; condamner la destruction des cultures vivrières des paysans par les autorités rwandaises,  le rapatriement forcé des réfugiés rwandais et exiger  la fin de l’impunité au Rwanda.

Les associations                               Les organisations politiques

AVICA                                                        FDU INKINGI
CLIIR                                                         RNC
CORWABEL
RIFP

Related file : Invitation manif version finale

IMBOGAMIZI Z’URUDACA M’URUBANZA RWA MADAME INGABIRE

Kigali 02 Ugushyingo 2011
Ejo  Urukiko rukuru rwa Kigali rwanze icyifuzo cy’abunganina Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Kigali,  cyo guhata ibibazo abo baregwa hamwe rubisabwe n’ubushinjacyaha. Urwo rukiko rwategetse ko hakorwa urutonde rw’ibyo bibazo bigashyikirizwa urukiko narwo rukabishungura mo ibyo rushyikiriza abagomba kubisubiza bakajya kubyigaho bakazatanga ibisubizo bitonze.