Monthly Archives: Ukwakira 2011

Dr. Theogene Rudasingwa :PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA

Dr. Theogene Rudasingwa

Itariki 4 z’Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y’u Rwanda n’Umulyango wa FPR-inkotanyi basinyanye Amasezerano y’ Amahoro y’ Arusha. Bimwe mu byo ayo masezerano yagombaga gushingiraho n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ubumwe bw’abanyarwanda, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Muri ayo masezerano hari hakubiyemo nibijyanye no gusaranganya ubutegetsi, gushyiraho umutwe umwe w’Ingabo z’igihugu na Gendarmerie, hamwe no kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi.