This is default featured post 1 title
This is default featured post 2 title
This is default featured post 3 title
This is default featured post 4 title
This is default featured post 5 title
This is default featured post 6 title

Rwanda: Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire wari waburiwe irengero yaje kuboneka.

Kigali kuwa 17 Gicurasi 2013

 

Uyu munsi mu gitondo abari baje gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali Madame Victoire Ingabire Umuhoza batunguwe no kubwirwa n’Urukiko rw’Ikirenga ko umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire atari bubashe kuboneka ,maze rubaza abarebwa bose n’urubanza icyo babivugaho.Abafashe ijambo bose barimo n’uruhande rwa Ingabire bavuze ko byaba byiza uwo mutangabuhamya abonetse kugirango urubanza rukomeze.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo kuba ruhagaritse iburanisha mu gihe cy’isaha imwe ngo rurebe ko yaboneka maze rusaba abari mu cyumba cy’iburanisha kuba basohotse mu gihe cy’isaha imwe. Abari baje gukurikirana urubanza bongeye gusabwa kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nibwo umucamanza ukuriye inteko  yavuze ko umutangabuhamya yabuze ko na serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya itazi aho aherereye  ndetse ko itazi ikibazo yagize.

Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwumvise mu muhezo umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire Victoire.

Kigali kuwa 15 Gicurasi 2013

Ubwo kuri uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakomezaga kumva urubanza rw’ubujurire rw’umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali akaba n’umuyobozi wa FDU-Inkingi  Madame Ingabire Victoire, umunyamategeko Ian Edward umwunganira muri uru rubanza yatangiye abwira urukiko ko rwakwiga impungenge z’umutangabuhamya wasabye guha amakuru  urukiko ariko akifuza ko yabikora mu muhezo kubera impungenge z’umutekano we. Urukiko rumaze kumva izo mpungenge no guha ijambo impande zombi ziri muri uru rubanza rwafashe umwanzuro wo kumva uwo mutangabuhamya mu muhezo , maze rutegeka abari baje gukurikirana urwo rubanza gusohoka maze urubanza rukomeza mu muhezo kugeza saa saba z’amanywa ubwo rwasubikwaga rukaba ruzakomeza ku munsi wejo.

Nkuko Leta ya FPR-Inkotanyi isa niyafashe icyemezo cyo guhimbira ibyaha no kubika abatavugarumwe nayo bose muri gereza ,uyu munsi kandi nibwo hari hateganyijwe urubanza ku rukiko Rukuru rwa Karongi rw’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain watawe muri yombi tariki ya 25 Werurwe 2013 nyuma yo kugirirwa babi na polisi y’igihugu kugeza ubwo imukuye amenyo ubwo yari yitabiriye kumva urubanza rwa Madame Ingabire Victoire.

Rwanda – Nyagatare : Bamwe mu batuye muri aka kerere bamaze guhindurwa ibimuga n’abashaka kubambura utwabo.

Kigalikuwa 14 Gicurasi 2013

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Rwimiyaga bamaze igihe kirekire bugarijwe n’intakorwaho ziri muri uyu murenge zihaye uburenganzira bwo kubambura amasambu yabo ku ngufu,kubasenyera amazu,kubirukana aho bari batuye,kubakubita iz’akabwana, kuragira imyaka yabo ndetse ko kubabuza gukora imirimo isanzwe ibatunze irimo n’ubuhinzi[1]. Ibi bikomerezwa bituye muri uyu murenge ngo bijujubya aba baturage kugirango birukanwe aho bari batuye maze  byibonere amasambu yo kororemo inka bititaye kukumenya aho  izi nzirakarengane zakwerekeza.

Uru rugomo rukorerwa aba baturage nkuko babyemeza bikorwa mu ivangura rikomeye ku buryo banibaza impamvu yiri vangura bakorerwa kandi ubuyobozi burebera kuburyo banemeza ko iri hohoterwa rimaze guhindura benshi muri  bo ibimuga by’inkoni,abandi ubu bakaba birirwa bihishahisha mu bihuru kubera gutinya kugirirwa nabi n’abashaka amasambu yabo.